nda1Bimwe mubyashingiweho kugirango Ndayisaba Fidele na Matabaro Jean Marie batakarizwe icyizere babuzwe no kwiyamamaza

Ubutabera bube maso bubabaze imwe mu mitungo yaburiwe irengero

Imihigo si ikintu gikinishwa uko wishakiye kuko umwanya uba uriho haba hari abandi bawushaka.

Dore uko byifashe muri iy’imanda yo mu mujyi wa Kigali irangiye.Iyaha bitandukanye kuri buri muntu cyangwa umwe umwe ku giti cye.

Raporo y'umugenzuzi w'imari dore uko yasanze bihagaze:.

Mayor Ndayisaba, akimara kurahira yijeje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame ko azacunga neza umutungo bamuhaye akawucunga bityo akazasoza Manda ye abonye Clean audit report. Bivuze kuba indakenwa mu micungire y’ibya Rubanda cyane ko Umujyi wa Kigali ariho hari ubutunzi bwinshi kurusha Ngororero na Nyamasheke.,yewe no mugihugu hose ntaho wagereranya nawo.

Ibyo si uko byabaye kuko byonyine City hall yonyine yagaragayemo ubujura bwinshi cyane kuburyo inzu yagombaga kubakwa na 8.000.000.000 Frw y’ubatswe nasaga Frw 12000.000.000 byanagaragariye mu nteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite.Aha Ndayisaba yavuzeko yabikoze kuko ntamafaranga yo gutanga isoko yarafite,hakibazwa ayubatse aho yayakuye.

Ibyo akabifashwa na Bwana Matabaro Jean Marie, umunyambanga Nshingwabikorwa cyane na Nizeyimana Alphonse Vice Mayor  wari ushinzwe ubukungu nkuko byagaragajwe na Auditeur General Bwana Obadio mugihe Inama Njyanama yasoza imirimo yayo.

Mugihe rero tubagezaho iyi nkuru Auditor General yasohoye raporo igaragaza uko ishyirwa mu bikorwa bya Master Plan ari ruswa gusa.nda1

                                   Iyi ni Nyobozi ya Ndayisaba na Njyanama ya Sebashongore uwo wihebye bananiwe gusobanura uburyo bakoreshe umutungo nabi

Ikimoteri cya Nyanza ni cya Nduba, Macinya aho bukera irakwira mu batuye Umujyi wa Kigali kuko n’ubu abaturage bagituye muri 400 m2 ahatunganyirizwa imyanda.Usibye ubwinshi bw’imbwa ziharangwa zikarya  abaturage bakomeje kwinubira gutekera no konkereza munzitira mibuKudakura abaturage mu manegeka ndetse no kuba amashyamba hafi ya yose abaturage barayatuyemo abireberera nkana. Aha twavuga nka Mont Kigali. Byagaragaye akingira ikibaba uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kgali ariwe Aimble Munyaneza warezwe gutema ishyamba rya Leta akarigabiza abubaka mu kajagali.nday2

                            Gitifu w'umugi wa Kigali Matabaro ibumoso, yerekana ikinyoma kungengo y'imari

Expropriation zakozwe hagamijwe gusa ubujura nta mishinga ifatika, Kimicanga 4.5 Milliard, Muhima, Mwendo hakiyongeraho Rugarama yo mumurenge wa Nyamirambo n’ahandi hatandukanye.Itonesha, ikinewabo,ihohotera, kwirukana abakozi mu buryo bunyuranije n’itegeko gusa ibi ninabyo byamuranze mu ntara y’amajyepfo kugeza naho yanga ko abacitse ku icumu rya jenoside bishyurwa imitungo yabo yononwe,ikibazo cye n’umuryango wa Kamana kizwi  kuva akiri muri RRA n’ubu akaba baratanye akaba yaranze no kumwishyurira ku gihe bikaba byara kemuwe na FPR. Mukeshimana Vestine woherejwe kwiga mu bushinwa na Rangira Bruno wo kumukingira ikibaba, kuko yarageze igihe cyo kunanirwa akazi  kubera ko Ndayisaba yicaraga amuhindurira imyanya uko yishakiye bikanasohoka mu kinyamakuru cy itwa the EXPLORER.Kudakemura ibibazo by’abaturage kugihe no gushora Leta mu manza kandi ikazitsindwa.

Ruswa, inzu yo kwa Mirimo, ikibanza kiri mbere ya City hall, Nyabugogo marshaland aho babonye ibya ngonbwa bya burundu.. Iyi rukana rya hato na hato mu bakozi no kubahoza ku nkeke cyane abo yavugaga ko atibonamo.Kuvangira cyane inzego z’umutekano ndetse no gusenya inzego z’Umutekano zakoreraga ku mugi wa Kigali ziyobowe na Bwana Kanamugire Damascene kugeza naho abo yarashinzwe birukanwa akishyiriraho abamumenyera ahagiye kubakwa gusa.Kutagaragaza imitungo ye ihishe mu karere agirango ntizamenyekana.Nyuma yo kuganira n’abaturage batandukanye, ibyifuzo by’abaturage b’Umujyi wa Kigali, barasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko Bwana Ndayisaba Fidele, Nizeyimana Alphonse na Bwana Matabaro Jean Marie bashyikirizwa ubutabera bakabazwa uko basahuye ibya rubanda muri mandat yabo ya 2011-2016. Aha batunga  zimwe mu nzego zitababaza impamvu bagaragaye imbere y’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite biyemerera ko bashoye Leta mu manza ikanazitsindwa.

Baranashima imikorere ya Auditor General na PAC gusa bakanenga imikorere ya ntibindeba ya Njyanama yari iyobowe na DR Sebashongore Dieudone banasaba ko rwose atanayigarukamo kuko yaramyaga icyo aribuhabwe na Ndayisaba kugeza naho yibasira Nkurunziza Alexis amuziza ubusa akamutukira mu nama yaguye. Ndayisaba munama njyanama yabajijwe uwamuhaye uburenganzira bwo gutanga ibyangombwa byo kubaka imbere y'umujyi mu kibanza cya Major Maniraguha?Ndayisaba yabanje kwihagararaho nyuma ava ku izima ati:Nabitegetswe na Minisitiri Musoni James.Niba rero umuntu agaragaye ko yananiwe mu majyepfo bakamuha umujyi  sinamurenganya narenganya abamukingiye ikibaba.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *