Umuryango wa Kubwimana Charles uratabaza Perezida Kagame kubera akarengane yakorewe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango.
Ubuyobozi bureberera rubanda bigatuma rwihuta mu iterambere.Kubwimana Charles ubarizwa mu mudugudu wa Buhanda,Akagali ka Nyakogo, Umurenge wa Kinihira,ho mu karere ka Ruhango afungiwe mu kigo cyo mu Ikebero /Ntongwe_Ruhango.
Impamvu ingana ururo "Ifungwa rya Kubwimana Charles ryateguwe na Gitifu w'Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne d'Arc,igihe yagabaga ibitero ashaka abanywera mu kabali ka Kubwimana Charles akaburamo n'umwe.
Tariki 28/mata 2021nibwo Gitifu w'Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne d'Arc yagiye kwa Kubwimana Charles asanga hafunze, ahubwo yigabiza inzugi akoresheje ponseze.Aha hakaba harabayemo ikibazo kuko Gitifu w'Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne d'Arc abasuderi baho bamwangiye kumutiza ponseze yo kwica urugi gusa Gitifu yanze gushirwa ahitamo kujya kuzana abasudirira i Gitwe kugira ngo abone uko yica inzugi zari zikinze akabari kacururizagamo Kubwimana.
Uyu muryango uvuga ko Kubwimana Charles amaze kurenganywa yandikiye Meya w'Akarere ka Ruhango Habarurema Valens amwereka uko yarenganijwe na Gitifu w'Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne d'Arc ariko umuyobozi w'Akarere arenza amaso ntiyagira icyo abikoraho, amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com navuga ko ngo byabaye kurega uwo yaregagaho aka wa mugani, ngo kuko akimara gutanga ikirego cye batangiye kumuhiga bukware.
Bakomeza bavuga ko Kubwimana Charles yagannye urwego rw'ubugenzacyaha RIB atanga ikirego.Nibwo tariki 31 Kanama 2021 yafashwe yerekezwa mu nzererezi mu Ikebero.
Amakuru atugeraho ngo idosiye ubugenzacyaha bwayiregeye ubushinjacyaha.Amakuru dukesha abakorera mu Ikebero ngo Kubwimana Charles ntagisurwa,ikindi ngo uburwayi bw'igifu bubumereye nabi,k'uburyo yahasiga ubuzima.
Ese koko akarengane muri iki gihe karakwiye?
Gitifu w'Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne d'Arc ati"nzabikwereka,nzakumvisha mbere yo kwitaba ikirego wa ndeze nzabanza nkwereke ko mfite kashe nahawe".
Bamwe mu baturage basanishije amagambo yavuze n'uyu Munyabanganshingwabikorwa nay'umuturage wo mu cyahoze ari Komine Masango Mpamo Esdarase ngo yajyaga ahohotera abaturage ababwira ko afite kasho na kashe atabura Kashi.
Ubuse no muri Leta iyobowe na FPR ibi birakwiye ?Uwo munzego zizewe ukorera mu karere ka Ruhango tuganira yanze ko twatangaza amazina ye kubera impamvu z'umutekano we yagize ati"Inama Njyanama yarateranye ivuga ku kibazo cya Kubwimana Charles byemezwa ko agomba gufungurwa, igitangaje n'uko ibyizwe na njyanama Meya Habarurema Valens yabitesheje agaciro abitera utwatsi.
Bakomeje badutangariza ko Meya Habarurema Valens yohereje ababwira Kubwimana Charles ngo asabe imbabazi .Aha rero ngo niho Kubwimana Charles yababwiye ko nta cyaha yakoze,bityo akaba asanga adakwiye gusaba imbabazi z'icyaha atakoze. Niba Kubwimana Charles atazasaba imbabazi kubera ko nta cyaha yakoze?Meya Habarurema Valens nawe agakomeza kumukoreshaho politiki ya munyumvishirize bizarangira gute?
Ako karengane niko katumye umuryango wa Kubwimana Charles utakambira umukuru w'igihugu Perezida Kagame kugira ngo Kubwimana Charles arenganurwe.
Akarere ka Ruhango kuva kagabirwa Habarurema Valens havugwa ibibazo byinshi kandi bishingiye ku karengane,itonesha,ihohoterwa nibindi,impfu zahato na hato, abo bireba nimutabare Akarere ka Ruhango.
Ubwanditsi