Urugaga rw’Abavoka b’umwuga mu Rwanda ishyamba si ryeru Me Nkundabarashi Moise yarugabiwe muri Manda nshya.
Urugaga rw'Abavoka b'umwuga mu Rwanda rwatangiye 1997 rutangizwa n'Abavoka 38 bayoborwa na Me Jean Haguma Nkuba.
Uko imyaka yagiye yicuma abanyamategeko babaye benshi,bityo abanyarwanda babona abunganira mu nkiko.Abantu benshi baregwaga mu nkiko,cyangwa bakarega har'igihe batsindwaga kubera kutamenya amategeko.
Urugaga rw'Abavoka rwakomeje kwakira abanyamuryango,arinako bagenda bazamura umusanzu kugeza ubwo bamwe bikuyemo kuko batabashije kuwubona.Inyota y'ubutunzi n'ubutegetsi yaje kwigabiza ingoro y'Abanyamategeko bituma Me Nduwamungu JMV wari watsinze amatora ahimbirwa ibyaha bavuga ko abatoye batari buzuye.
Aha havuzwemo Me Rutabingwa Athanase warukuriye Abavoka mu Rwanda na mugenzi we Me Mugeni Anitha.Aha havuzwemo byinshi cyane ko uwarukuriye urugaga rw'Abavoka b'umwuga mu Rwanda Me Rutabingwa Athanase yavugaga ko Me Nduwamungu JMV atazwi muri FPR.
Urugaga rwatanze ikirego murukiko narwo rutesha agaciro amatora biba ihame Me Nduwamungu JMV yamburwa umwanya.Ubu rero murugaga rw'Abavoka byacitse byayobye.Abavoka bamazemo igihe baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bakangako amazina yabo yatangazwa k'ubw'umutekano wabo tuganira bagize bati"Me Nkundabarashi Moise yiyamamaje wenyine.
Ibi bikaba bidakwiye gukorwa murwego nkurwacu twebwe b'Abanyamategeko.Uwo twagize ibanga tukamwita Me Jeanne aganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com twatangiye tumubaza uko urugaga rw'Abavoka b'umwuga mu Rwanda ruhagaze n'umubare w'abanyamuryango,kongeraho n'umusanzu utangwa buri mwaka?Me Jeanne ati"Urugaga rwacu ntabwisanzure tugira duhora kubwoba ngo tudahagarikwa cyangwa tukirukanwa.
Ibi bigaragazwa naho dutungurwa no kumva baduha umukandida tutazi tutanahisemo,mbese si ugutora nukunoma kuko haba hiyamamaje umwe rukunbi.
Umusanzu buri mwaka n'amafaranga ibihumbi maganarindwi na mirongo itanu y'u Rwanda.(750000 frw)aba nabari kurutonde n'amadorari mirongo itanu($50 yo muri EALS(Est Africa Law Society) abanyamuryango bagera hafi (1200) abimenyereza umwuga batanga ibihumbi maganarindwi(700000frw).
ingenzi waba umaze igihe kingana gute muri uru rugaga?ni ki cyiza wabonyemo ,ni ki kibi wabonyemo?Me Jeanne nabanje kuba umucamanza mvamo njya kurangiza kwiga nkaba mu rugaga mazemo imyaka 16.Ibyiza ni byinshi kuko nabonyemo ubushobozi bwo gufasha umuryango wanjye.
Ikibi nabonyemo kurusha ibindi ni ukudakundana kw'Abavoka, urugero ninkaho Avoka ugiye gukora ubukwe nku munyamuryango nta ntwererano y'umwihariko ya Association ahabwa ibi bikaba bigaragazwa nuko Hari abitabwaho kurenza abandi ndetse no kurobanura ku butoni, ikindi kibi nabonye nakibonye vuba vuba ahangaha ariko kidakanganye ni aho Me Rwabigwi Augustin akaba ari Doyen w'Abavoka yashatse kunsiga icyaha,ariko bikamunanira kuko umugore ukuze aritwararika.Ingenzi: Manda icyuye igihe urayinenga iki?urayishima iki?Me Jeanne nshimira Me Kavaruganda kuko yumva umugannye wese kuko aha agaciro bagenzi be.
Icyo ngaya n'uburyo Me Rwabigwi yahemukiye Me Mpayimana Isaïe kugeza ajyanye urugaga mu rukiko.Ingenzi :ni ki usaba Manda igiye kuyobora urugaga rw'Abavoka b'umwuga mu Rwanda izaba iyobowe na Me Nkundabarashi Moise?Me Jeanne numviseko Me Nkundabarashi Moise agirana isano na Ngarambe Francois Xavier umunyamabanga wa FPR -Inkotanyi nka musaba kuzatuvuganire natwe tukajya duhabwa imanza nkizihabwa ba Me Gashabana.
ingenzi: dusoza ni ki wabwira abaturage bagana Abavoka?Me Jeanne icyo nabwira abaturage n'uko bamenya uburenganzira bwabo cyane ko Umwavoka nubwo yakunganira umuntu agatsindwa abanza akamugira inama.Niba rero Urugaga rw'Abavoka b'umwuga mu Rwanda bazakora amatora harimo intimba ababishinzwe nimwe muhanzwe amaso.
Murenzi Louis.