Umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol ukomeje gushyirwa mu manza z’urudaca zibagabaho cyamunara zitubahirije amategeko.

Isi tuyibaho ntacyo tuyizanyeho twayigeraho tugashaka ubutunzi tukagenda nta na kimwe tujyanye.

Adeline Rwigara ati "Bibiliya niyo ntwaro yanjye (photo archives)

Aha niho hibazwa umuntu unyaga undi umutungo we icyo bimufssha.Abahanga mu by'ubuzima basanga inyota y'ubutegetsi cyangwa ubutunzi ariyo iteza intambara mu isi zidashira.

Inkuru yacu iri k'urukiko rukuru rw'ubucuruzi rukorera i Nyamirambo,aho imbaga yari igiye kumva isomwa ry'urubanza rwa Premier Tabaco Campany Ltd yari iya Nyakwigendera Rwigara Assinapol yaburanaga na banki ya Cogebanque.

Ikiburanwa gikomeje kutavugwaho rumwe hagati yo mu muryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol uhagarariwe n'umugore Adeline Rwigara na banki ya Cogebanque.

Umwenda wishyuzwa Premier Tabaco Campany Ltd abawishyuza aribo banki ya cogebanque ntiberekanye uko bawutanze,cyane ko hari inyandiko zahawe umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol ko nta deni bafite banki ya cogebanque.

Cyamunara yagiye itegurwa mu buryo bwishe amategeko bwa huti huti ikagenda isubikwa,ariko ikongera ikaza itunguye abo yishyuza.

Tariki 22/4/2022 nibwo urukiko rwahagaritse cyamunara kuko yarigiye gukorwa mu buryo bunyuranije n'amategeko.

Iherezo rizaba irihe hagati ya banki n'umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol?iyo usomye uko ideni ryishyuzwa uyu muryango wumva ntacyo bazasigarana cyane ko igenagaciro naryo riba ritubahirije igiciro cy'ubutaka.

Mu minsi yashize umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol watsinze Umujyi wa Kigali k'urubanza wari waratsinzwe ukajurira.

Abasesengura basanga iki kibazo cy'iyi cyamunara nigisuzumwa neza yavaho.

Adeline Rwigara ati"kuva umutware wanjye bamwica nta mahoro nigeze ngira kugeza n'ubwo bamfunze n'umwana wanjye bakanasahura ibyangombwa byose.

Ati"nyuma y'ibyo hari Imana yo mu ijuru.Yakomeje avugako uru rubanza rwaburanishijwe batabizi kugeza ubwo bategereje isomwa bakabura icyumba rusomerwamo.

Twe nk'itangazamakuru twagerageje gushaka amakuru ariko abo bireba bose barabihunga.Hari urubanza Nyakwigendera Rwigara Assinapol yari yaratsinze Umujyi wa Kigali yicwa yaratangiye kwishyurwa ariko kugeza n'ubu byarahagaze.

Twaje kubona umwanzuro uhagarika cyamunara,ariko kugeza n'ubu igiteganywa ntikiramenyekana cyane ko uruganda rwasahuwe kugeza naho imashini zarwo zaburiwe irengero.Adeline Rwigara we atangaza ko yishyize mu maboko y'Imana.

 

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *