rihannaRihanna yavuze ko agikunda Chris Brown kugeza apfuye

rihanna

Nubwo batandukanye nabi ndetse banagezanyije mu nkiko, urukundo rwa Rihanna kuri Chris Brown ngo ruzahoraho.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Vanity Fair, Rihanna yavuze ko adateze kwibagirwa Chirs Brown mu buzima bwe, nubwo batandukanye nk’abakunzi.

Aba bombi batandukanye muri Gashyantare 2009, nyuma y’aho Chris Brown akubitiye Rihanna akanamwangiza mu maso.

Hashize imyaka hafi 7 batandukanye ariko Rihanna avuga ko urukundo rutaramushiramo rudateze no kwibagirana. Yagize ati: "Rwose simwanga. Nzanakomeza kumwitaho kugeza umunsi mpfuye.Ntitugikundana ariko nta nubwo turi abanzi.Ntabwo tukiri mu rukundo."

Rihanna avuga ko mu mwaka wa 2012 yashatse no kwegera Chris Brown ngo basubukure umubano, ariko Brown arabyanga.

Yagize ati: "Numvaga ko abantu batamwumva neza. ariko hari ubwo nyuma uza gusanga mu bintu nk’ibyo warabaye umwanzi."

Rihanna yaje kujyana Chris Brown mu rukiko ndetse bamutegeka gukora imirimo nsimburagifungo nk’igihano cyo kuba yaramukubise.

Hari benshi mu bakunzi ba Chris Brown na Rihanna babyamaganye bavuga ko bitari bikwiye ko bagera mu nkiko, ariko Rihanna avuga ko nta kundi byari kugenda kuko Chris atashakaga kumwumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *