Ferwafa ya De Gaule kuniga umupira wÔÇÖamaguru yabigize umuhigo

AZAM TV inkuga yatanze yaburiwe irengero.

Guhuzagurika kwabayobora amakipe  niko gufasha De Gaule kuniga umupira w’amaguru.

 Amakuru yavugiwe mu ruhame atandukanye  n’ibikorwa biri mu mupira w’amaguru ubu. Inkuru yacu iravuga ku itangira rya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM TV. Niba habaho kubeshya gukabije kuba muri Ferwafa ya De Gaule,kuko inteko rusange yabereye mu karere ka Musanze yemeje ko hari amafaranga yatanzwe na AZAM TV kugirango ijye yerekana cyangwa icuruza buri mukino wakiniwe ku kibuga cyo mu Rwanda. nzamwita22222

                                                                                    De Gaule Perezida wa Ferwafa

Ibi byaremejwe ,gusa gushyira mu bikorwa byabaye imbogamizi. Bamwe bati:Abayobora amakipe batinya De Gaule cyangwa barayasangiye bakabeshya  Imena za buri kipe ko amafaranga ataratangwa? Ubuse wagaya De Gaule ugashima abayobora amakipe bemera gutangiza shampiyona batabonye amafaranga kandi byari mu masezerano. Amakipe menshi afashwa n’uturere natwo ntituratanga iyo nkunga?Abayobora amakipe ubu iyo bumva batarahemba abakinnyi kandi hari ahakavuye umushahara bumva bayobora cyangwa  barashaka kweguzwa? Buri kipe yose iri mu cyiciro cyambere irarira ayo kwarika kubera kudahembwa.

De Gaule nabayobora amakipe barakina urusimbi hejuru y’abakinnyi kandi ayo mafaranga aribo bayinjiza. Ikindi kibazwa n’uburyo mu nteko rusange ya Ferwafa havugwaga ko shampiyona izajya gutangira amafaranga yabonetse buri kipe iyafite,ubuse ko buri kipe itarahemba ayo mafaranga arihe? Abayobora amakipe bananiwe kuyayobora bakwegura inzira zikigendwa. Amwe mu makuru nkura ahizewe ni uko ngo amakipe amwe natabona amafaranga yatanzwe na AZAM TV ishobora kutazemererwa gufotara imikino ya gatatu ya shampiyona,mu gihe ikibazo cyabo kidakemutse. Abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda barasanga ntakerekezo cyawo mu gihe haboneka inkunga ntigere mu ikipe ngo abakinnyi bahembwe.Niba umukinnyi adahembwa yabasha gukina gute? Abakunzi bamwe mu makipe yahano mu Rwanda bategereje inkunga bemerewe na AZAM TV ,bitaba ibyo De Gaule n’itsinda rye bagasesa amasezerano nayo ,buri kipe igakomeza ikeberaho uko yaririho.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *