Umujyi wa Kigali mu murenge wa Muhima ishyamba si ryeru hagati y’abaturage n’itsinda riniga ishoramari.

Ishyamba si ryeru hagati y’abaturage n’itsinda riniga ishoramari ,mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali

Uko bucya bukira Leta y’u Rwanda ikangurira abanyarwanda gushora imari bakora ubucuruzi,kongeraho no ku banyamahanga.Aha turi ni mu mudugudu w’Intiganda, Akagali ka Tetero, mu murenge wa Muhima,Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.Ubwo mu gitondo tariki 5 Gicurasi 2024 hagaragaraga inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Nyarugenge zigiye ku kibanza cy’umushoramari Ndayisenga Materne.

Umwe k’uwundi mubari bitabiriye guhagarika imashini zasizaga ikibanza yagize ati”Niba umushoramari yasijije ikibanza cye ntakosa yakoze”Ashatse yaguha inzira cyangwa akayikwima.Umuyobozi ushinzwe imyubakire yakomeje abwira abaturage ko ikibazo cy’inzira bagomba kumvikana,kandi nabwo uyishaka akayigura.

Abaturage bose bavugaga ko imashini zacukuye ubutaka bwabo bugashyirwa mu manegeka,ko batabona uko bajya mu mazu yabo.Ushinzwe imyubakire yongeye kubabwira ko bagomba gushaka indi nzira banyuramo kugeza ikibazo gikemutse.Abari muruhande rurwanya ishoramari bavugagako Ndayisenga Materne yatwaye ubutaka bwa Leta,kandi ko yacukuye mu ijoro.Ushinzwe imyubakire yongeye

Kubabwira ko niba yashijije ikibanza cye abifitiye ibyangombwa ngo ntacyaha yakoze,ariko niba abikora ntacyo afite azacibwa amande angana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.Ibi byose byavuzwe n’uyu muyobozi nta muturage wongeye kugira icyo abivugaho.Itangazamakuru twari duhari.Umuturage waganiriye n’itangazamakuru akangako amazina ye ashyirwa mu nkuru yagize ati”Hano hantu harimo ikibazo cy’abaturanyi bacu aribo Hakizimana Deo nyir’isoko ricururizwamwo n’abazunguzayi,kongeraho Ndayisenga Materne nyiririya etage mureba,akaba ari nawe uriho yubaka hano.Kuva hatangira gusizwa induru yabaye yose .Uwo twise Habimana k’ubw’umutekano we aganira n’itangazamakuru yagize ati”Twe nk’abaturage dutangazwa n’inzego z’ubuyobozi zihengamira k’uruhande rufite gahunda yo guteranya abaturage na system,aho kureba uruhande ruzana iterambere.
Itangazamakuru twagirengo uduhe ishusho y’icyo kibazo n’uko ubona cya kemuka.


Habimana uko ikibazo giteye kiva ku ihangana hagati y’abagabo baturanye,uko cyakemuka n’uko umwe yakwimura undi.Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zaje guhagarika imashini zasizaga ikibanza ntawigeze yemera kuganira n’itangazamakuru.
Uko bucya bukira tuzabakurikiranira iki kibazo kugeza kirangiye.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *