Polisi yÔÇÖigihugu, yakajije ibihano kuri ba nyirÔÇÖibinyabiziga bidafite utwuma tugabanya umuvuduko mu modoka, tuzwi nka speed governer.

Imwe mu ngamba zashyizweho mu kugukumira impanuka zo mu muhanda ziterwa n’umuvuduko ukabije,harimo  akuma kagabanya  umuvuduko(speed governer).Hashyizweho itegeko ko ba nyiri ibinyabiziga barebwa n’iri tegeko bagomba gushyira utwuma tugabanya umuvuduko mu binyabiziga ariko byaragaragaye ko batabyitabiriye nk’uko itegeko ribigena aho imodoka 640 ari zo zonyine zifite speed governer.Ni muri urwo rwego, Polisi  y’igihugu yatangiye gufata no guhana abafite imodoka  zidafite utwuma tugenzura umuvuduko.RUMANZI

                                                                                  George Rumanzi

Umuyobozi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of police George Rumanzi mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu gatanu,yasobonuye birambuye  ibihano bihabwa abafite imodoka zigomba gushyirwamo akuma kagenzura umuvuduko kazwi nka( Speed governer),nyamara bakaba bataragashyiramo.

Yagize ati:”Imodoka idafite akuma,turakwandikira ko utagafite.Kugeza ubu amande ni 10.000frw.Ushobora guhabwa contrevation igihe cyose utagafite,ariko icyo si cyo gikomeye cyane.Ubundi icyo wakabaye ukora ni ukugenda ukagashyiramo.Iyo utagashyizemo,tukongera tugasanga wari wandikiwe amande ya speed governer ukongera ukaajya mu muhanda,imodoka turayifata,contlore tekinike ntayo uri bubone bona.nutayibona bivuze yuko utazongera kubona autorisation imodoka yawe iraparika,uzongera uyikure aha ari uko ugiye gushyiramo ka kuma”.katabarwa_emmanuel                                                  Emmanuel Katabarwa umuyobozi abantu n'ibintu muri RURA

Ku kijyanye n’uko hari abashoferi bafite ako kuma,ariko bakakica nkana,kakaba kari mu modoka nyamara ntigakore umurimo wako,Emmanuel Asaba KATABARWA, umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kigo kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA,yavuze ko ako kuma gafite ubushobozi bwo kubika amakuru y’urugendo rw’imodoka rwose.

Yagize ati”Mu gihe cyahise,uburyo ki imodoka yitwara,ni ukuvuga ko umushoferi niba agize uburyo agacomoramo ,cyangwa se uburyo akica,aho igenzura riza gukorerwa aho ari ho hose,riragaragaza ko imodoka iyi n’iyi yarengeje umuvuduko”.rftcdodo

                                                                         Col. Twahirwa Dodo uyobora RFTC

Aka kuma kagenzura umuvuduko w’imodoka,kari ku isoko ryo mu Rwanda,kagura hagati y’amafaranga y’u Rwanda 200.000 na 300.000.Gacuruzwa na kampani zagenzuwe,zanahawe uruhushya rwo gushyiramo utwuma tugenzura umuvuduko mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda.Horizonvolacanoiiiisawa

Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda,iratangaza ko kuva mu ntangiriro z’Ukwezi kwa cumi ,impanuka zimaze guhitana abantu 53 mu gihe mu kwezi gushize,impanuka zahitanye abantu 63.

Clementine NYIRANGARUYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *