Abasirwa mu ruhando rubungabunga ubuzima

 Itangazamakuru bizwiko ari umuyoboro nyabagendwa uhuza abayobora n’abayoborwa. Itangazamakuru ntabwo ryaheranywe  no gukora amakuru gusa ,ahubwo baje kwihuriza hamwe bakora umuryango bawita Abasirwa. Uyu muryango watangiye ufite intego yo kurwanya sida n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. aba1

                                       Abasirwa ku kigo nderabuzima cya Kigufi mu karere ka Rubavu

Intego z’umuryango w’abanyamakuru barwanya sida waje kugera kubikorwa byinshi kuko ingendo wakoreye mu karere ka Burera ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda, kongeraho n’umupaka wa Rusizi uhuza  u Rwanda n’igihugu cya Kongo Kinshasa waje gutanga umusaruro. Aha Abasirwa baganiriye n’abagore bakora uburaya babagezaho ikibazo cyuko babyara abana bajya kubandikisha ubuyobozi bukanga kubandika kuko babatuma abagabo bababyaranye. Abasirwa bakoze ubuvugizi  kugeza bugeze aho bugomba hahita hafatwa icyemezo cyo kwandika buri mwana wese utanditse mu irangamimerere.

Uburero Abasirwa basuye akarere ka Rubavu kugirango barebe imibereho yabamwe mu bagore bakora uburaya,kongeraho no kureba ukuntu  ikwirakwizwa rya gakoko gatera sida kiyongera cyangwa kagabanuka. Abagore bakora uburaya mu karere ka Rubavu bati: aba3                                    Bazibagira uyobora abasangirangendo aganira n'Itangazamakuru

Tubonye icyo dukora twareka uburaya:

Uburaya ni umwe mu mwuga ukureshwa na bamwe mu gitsina gore bacuruza umubiri wabo ariko ukaba umwuga ugayitse mu muco nyarwanda n’abawukora nabo bemeza ko bawukora kubera kubura ikindi bakora ndetse bemeza ko babonye icyo gukora cyabinjiraza amafaranga abatunga uwo mwuga ugayitse bawureka.

Ibi n’ibyatangajwe na bamwe mu bakora uwo mwuga bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Abasangirangendo ribarizwa mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu. Ubwo basurwaga n’abanyamakuru bagize ihuriro ryo kurwanya Sida ndetse nizindi ndwara (ABASIRWA) mu rugendo bakoze bakaba  barahakuye ubutumwa bagomba kugeza kubo bireba.Abanyamakuru hamwe nabashinzwe ubuzima mu karere ka Rubavu  mu kureba uko icyorezo cya Sida  gihagaze mu mipaka muri kampanye ya World Aids Day (WAD) ifite insanganyamatsiko igira iti; “Sida iracyahari, duhaguruke tuyirwanye”

Perezidante w’irishyirahamwe abasangirangendo ariwe Bazubagira Dativa yabwiye abanyamakuru ko bakora uwo mwuga kugirango bitunge batunge n’imiryango kuko ntahandi bakura amikoro. Bazubagira  aha yagize ati; ufashe agataro ukareba icyo ucuruza yenda wabonye nk’igishoro byakugabanyiriza uburaya.Bazubagira yagize  ati iyo leta igufasha irabikwaka kuri yo mpamvu wabura icyo utungisha umuryango ukicuruza.Iri shyirahamwe ryaba bakora uwo mwuga rigizwe n’abanyamuryango 60 abenshi muri bo bakaba ari abagore babyaye.

Aba bakora uwo mwuga nk’uko umuyobozi wabo yabitangaje  yavuze ko ikigo kitegamiye kuri leta (ONG) cyitwa Ihorere munyarwanda nicyo cyabegereye kibagira inama yo gukorera hamwe (ishyirahamwe) nyuma babasabira inkuga kuyindi ONG yitwa FHI ikajya ibakurikirana.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’indwara ya Sida aha bemeza ko bakizi ndetse ko banisuzumusha ku kigo Nderabuzima cya Kigufi kiri muri uwo murenge usanze yaranduye akahabwa imiti. Iki kigo kandi ngo kibafasha no kubona udukingirizo.

Babajijwe abakiriya babo abaribo, n’amafaranga bahabwa .Aha, basobanuye ko abenshi mu bakiriya babo ari abashoferi b’amakamyo baba bazanye products z’uruganda rukora ibinyobwa bisembuye rwa Blarirwa,  dore ko urwo ruganda rubarizwa muri uwo murenge, abarobyi ndetse n’abakongomani.

Ku bijyanye n’ibiciro aba bakora uwo mwuga bavuga ko amafaranga menshi bahabwa ari 2000 frw naho amake ni 500frw. Mu nzitizi bahura nazo ngo hari bamwe badashobora no kwiyishyurira Mutuelle de santé.

Iki kibazo cy ‘uburaya kandi ntikigarukiraho gusa kuko no mu itsinda ry’abarobyi bayobowe na Gakuru J. Baptiste  barabukora.Ikibazo cy’uburaya kirahavugwa  cyane kuko abarobyi bamara igihe badataha mu ngo zabo. Aha basobanuye ko impamvu ibatera uburaya aba barobyi abenshi muri bo baba kure y’ingo zabo kandi n’amafaranga bahembwa mu minsi 21 bahita bagura inzoga n’indaya.Aba barobyi bagera kuri 461 bagizwe n’abagore 73 aha kandi umurobyi agomba kuba arengeje imyaka 21 y’ubukure.

 Gakwandi James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *