Azam Rwanda Premier league umunsi wa cumi nÔÇÖibiri :Urugiye kera ruhinyuza intwari APR FC nayo itakaje umukino.

 

yanganyije.n

Umutoza Nshimiyimana Eric yeretse umutoza Jimmy  Murisa ko burya umusaza aba ari umusaza, APR FC itakaza umukino, Pepinieri isubira mu mukino nyuma y’ikiruhuko, ihabwa ikaze, Derby de Bugoyi yisobanura hamenyekana umwami wa ruhago i Rubavu, naho abanya Gicumbi batanga Bonanne ku bafana babo bari bamaze igihe kirekire batabona ikipe yabo, ni ku munsi wa cumi na  kabiri wa shampiyona.Eric_Amavubi-8dec269                                                          Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali

Shampiyona  nkuru y’igihugu cy’u Rwanda iterwa inkuga na AZAMU TV yashoje umunsi wayo wa cumi na  kabiri isigiye abafana kwibaza ku makipe yabo uburyo yitwaye. Aha ndavuga aba makipe makuru ahatanira igikombe nka APR FC na Mukura Victory  yatakaje umukino, mu gihe abandi bafana b’andi makipe ahatanira igikombe nka aba AS Kigali mbarwa na aba Police nabo mbarwa bo bari mubyshimo bidasanzwe ariko byagera kubafana  ba Gikundiro bikaba akarusho.Ikipe-iyobowe-na-Jimmy-Mulisa-nkumutoza-mukuru

                                                                 Jimmy Mulisa umutoza wa APR Fc

Umunsi wa cumi n’ibiri wa shampiyona nk’uko bisanzwe haba hari umukino umuntu yakwita uwi icyumweru ni umukino uba uhuza amakipe abiri anganya amanota harebwa iri butakaze indi iyicaho, cyangwa ari ku rwego rumwe, cyangwa ayo mu mujyi umwe bakunze kwita Derby ni muri urwo rwego uwo munsi umukino wahuzaga AS Kigali FC na APR FC niwo wafatwaga nk’umukino w’icyumweru.nahimana

                                           Shassir rutahizamu w'Ikipe ya Rayon Sport ufite ibitego byinshi

Ababivugaga bashingiraga kuki? Icya mbere ni amakipe yenda kunganya ubushobozi mu buryo bw’ubukungu, afite abakinnyi bafite amazina, icya kabiri atozwa n’abatoza bakinannye muri imwe muri ayo makipe yose abarizwa mu mujyi wa Kigali aha ndavuga Eric na Murisa. Itandukaniro ryari rihari ni uburambe bwa Eric no kuba yaratoje APR FC ayizi mu gihe Jimmy Murisa we atatoje AS Kigali atanayizi.okokokokokoooo

                                                             Okoko umutoza ukomeje gukemangwa

 Icya nyuma wari umukino wo gupingana kw’ abakinnyi basezerewe na APR FC bivuga ko badashoboye bakajya muri  AS Kigali  bashakaga kwerekana ko babibeshyeho bari bashoboye. Aha ndavuga abakinnyi nka Ntamuhanga Tumaini aliasTiti na Ntahinduka Michel alias Bugesera.

Kubera izo mpamvu twavuze haruguru, nizo zatumaga uwo mukino ukomera ndetse bigoye kumenya ninde uri butahane intsinzi.

 Ariko burya ikibuga nicyo mugabo wa byose. Umupira waratangiye ikipe ya APR FC yihagararaho mu minota icumi ya mbere indi mirongo inani itegegekwa na  abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali  nka  Sebanani Emmanueli Crispo, Ntamuhanga Tumaine na Murengezi Rodriguez ari nabwo baje kubonamo igitego cyatsinzwe na Cyubahiro Jamvier banarata n’ibitego byinshyi byabazwe Eric Nshyimiyimana atahana itsinzi yereka ikipe yahozemo ko burya ari umujyojyo ubasha imishike naho uwo bari bahanganye ari agafuni ko kagihanga mu ntabire.

Nyuma y’uwo mukino niki cyagaragaye? Icyagaragaye  ni ikipe imwe ifite umutoza uri ku rwego rwayo, nindi  ifite umutoza utari ku rwego rwayo. Uwo mukino wazamuye AS Kigali mu manota, APR FC nayo ibaye ivuye mu amakipe ataratakaza (un beaten) naho Rayon Sport iba ihaye mu cyeba  intera ya amanota atanu nyuma yo gutsinda Pepenieri yari igarutse muri shampiyona iyitsinze ibitego 3-1, tubibutse ko kugeza ubu Rayon Sport niyo kipe rukumbi itaratakaza umukino muri Shampiyona.Ruremesha-Emmanuel-umutoza-wa-Gicumbi-FC-yo-mu-karere-ka-Gicumbi-1-1-766x1024

                                                               Ruremesha umutoza uzengurutse amakipe

Indi mikino yabaye Kiyovu yatsinzwe na Espoir 2-1, Bugesera inganya na Kirehe 0-0, Amagaju atsinda Musanze 1-0, Police FC itsinda Sunrise 2-1, Gicumbi izimana Mukura itanga umwaka mushya ku bafana bayo batari bayiherutse 1-0  naho Derby de Bugoyi Etencelles itsinda mucyeba Marines 2-1iba yigaragaje ko ariyo mwami wa ruhago mu mujyi wa Rubavu.

Ubwo shampiyona ishyira imikino ya nyuma y’igice kibanza bikomeje gucicikana ko amarozi y’umutoza Okoko abangamiye umupira w’amaguru. Okoko yagaragaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kongeraho iryo mu mahanga none Ferwafa yo yatereye agate muryinyo.Kanamugire

                                     Kanamugire umutroza w'inararibonye mu mupira w'amaguru

Umukino wa Mukura na Rayon sport kuri stade Huye nibwo  Okoko yagaragaye. Okoko ntiyihishiriye kuko no ku mukino wa Mukura na As Kigali arongera. Umugabo Okoko yarongeye yahuye na Gicumbi fc nabwo ku mukino wa Gicumbi fc yarongeye ho aratsindwa,mugie indi mikino yayinganyije. Inteko rusange ya Ferwafa yateranye nyuma y’umukino wahuje Rayon sport na Mukura hari hafashwe ingamba zuko umukinnyi,umutoza  hamwe n’ikipe bizongera kugaragara ko ikoresha amarozi mu kibuga izafatirwa ibihano none byarangiye ntagikozwe kuko Okoko yabigize umwuga.jemmmmi

                                                  Rayon Sport ikomeje guha abafana ibyishimo

Andi makuru  ava mu ikipe ya Mukura yemeza ko umutoza Okoko bamurambiwe ,gusa hategerejwe inteko rusange yo kumwirukana. Umupira w’amaguru muri Ferwafa iyobowe na De Gaule nta kigenda peee!!! Ibibazo n’ingutu,abasifuzi ntibahembwa. Abatabara nibatabare amazi atararenga inkombe.

 Shampiyona ikazakomeza ku munsi wa cumi n’itatu amakipe ahura atya;

13/01/2017 : Marines FC vs APR FC  (Umuganda)

                      : Sunrise FC vs  Mukura FC (Nyagatare)

 14/01/201 :Pepinieri FC vs Bugesera FC (Ruyenzi)

                       :Espoir FC vs Police FC FC  (Rusizi)

                      :Rayon Sport FC vs  Etencelles FC (Kigali)

                      : As Kigali  vs Kiyovu fc(Kigali)

15/01/2017  :Musanze FC vs Gicumbi FC (Nyakinama)

                       :Kirehe FC vs Amagaju FC  (Kirehe)

Kugeza ubu abakinnyi bahiga abandi mu bitego ni:

Nahimana Shasir ibitego  11 (Rayon Sport)

 Usengimana Danny ibitego   10 (Police FC)

Kambale Salita Gentil ibitego 8 (Etencelles)

GAKWANDI James

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *