Imikino Nyafrika “Champion League na Confideration cup”

APR FC yarasezerewe mu gihe Rayon Sport ikomeje

Igitego cyatsinzwe n'umukinnyi Taonga Bwembya wa ZANACO FC cyayishoboje gukuramo APR FC no gukomeza mu marushanwa akurikiyeho ya Champion League, mu gihe Rayon Sport yo yakomeje muri Confideration cup ikuyemo Al- wah Salam yo muri Sudan y'amajyepfo.APR FC iyi ninshuro ya gatatu yongeye kuvamo itarenze umutaru.ZANACO 2                   Coup flat yabyaye igitgo cyasezereye APR FC

Iki gitego cyabonetse ku munota wa 17 w'igice cya mbere ku mupira w'umuterekano watewe n'umukinnyi Taonga Bwembya iha Ikipe ya Zanaco FC gukomeza naho APR FC iba irasezerewe. Aya makipe mu mukino ubanza wabereye i Lusaka bari banganyije ubusa ku busa.Ikosa ryakozwe n'umutoza Jimmy Mulisa ryo kutamenya gusoma umukino.ZANACO                               Zanacco FC yahaye APR Fc isomo rya Ruhago

Kwinjira ku icyo gitego byongereye imbaraga abakinnyi ba Zanaco bari bashyigikiwe n'abafana ba Rayon Sport babaririmbira ngo "Zanaco yacu" cyangwa babwira umunyezamu wa APR ngo "Emery ryama" nk'uko bigenda mu bafana b'amakipe y'amacyeba, bituma baburizamo ubushobozi bw'abakinnyi ba APR kubona igitego.jillll                   Jimmy Mulisa umutoza wateguye nabi umukino

Muri Tanzania ikipe ya Young Africans yanganyije n'ikipe yo mu birwa bya Comore yitwa NGAYA Club igitego kimwe kuri kimwe yarayitsindiye iwayo ibitego 5-0 abafana ba Simba mucyeba wa Yanga bafanaga iyo kipe bavuga ko ikosa bakoze ni uko batangiye kuyifanira iwayo.ZANACO 3   APR FC yiyambaje umurindi w'abafana itsindwa ingabo z'igihugu zireba

Ibyo abafana b'ikipe mu cyeba gufana ikipe iba ihanganye nabo no guherezanya ubutumwa n'ibisanzwe mu mupira w'amaguru ndetse no mu bihugu byateye imbere bibayo. Cluba iba ari club ntabwo ari igihugu.

Biteganijwe ko iyi Zanaco FC izahura na Young Africans FC yo mu gihugu cya Tanzania. Mu w'undi mukino wabaye wa Confideration Cup Rayon Sport yasezereye ikipe ya AL-Wah Salam yo mu gihugu cya Sudan y'amajyepfo ku bitego bitandatu. Ibitego 4 yatsindiye iwabo na 2 yatsindiye i Kigalimasudi0                            Umutoza Masudi aganira n'itangazamakuru

Ikipe ya Rayon Sport izakomeza ku mukino ukurikiyeho uteganijwe ku tariki ya 11 Werurwe (March) mu mujyi wa Bamako aho isahura na Onze Creature yo mu gihugu cya Mali, naho kwishyura ukazabera i Kigali nyuma y'icyumweru kimwe.

Ibi by'aya makipe akomeye yo mu Rwanda ariyo APR FC na Rayon Sport ariyo asohokera u Rwanda mu bikombe bya Champion League na Confideration Cup ya APR FC yo gusigara Rayon Sport igakomeza, byaherukaga mu mwaka wa 2008 aho APR yasezerewe na Club African yo mu gihugu cyo muri Ethiopia mu gihe Rayon Sport yasezereye ikipe ya Harare yo mu gihugu cya Zimbabwe.

Gakwandi James

(Visited 73 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *