Rwamagana: Mu murenge wa Karenge RWACOF yahawe igihembo cya miliyoni 48 z’amanyarwanda.

Kompanyi nyarwanda igurisha ikawa mu mahanga ‘RWACOF (Rwanda Coffee)’ yahawe igihembo kingana na miliyoni 48 na kompanyi yari yayiguriye ikawa muri sezo y’umwaka wa 2014-2015 nkishimwe ryuko ikwaba yabo ifite icyanga  ntajyereranywa.IMG_20170703_155034

                                                                                                  Aimable umyobozi wa Rwacof karenge[photo ingenzi]

Rwacof  Karenge ikoreramo abahinzi b’ikawa bibumbiye muri koperative ya KOPAKA, ihinga  ikawa yaraginza Rwacof ikayitunganya nyuma ikoherezwa i Kigali, ikahavanua  yerekeza hanze y’igihugu biciye muri NAEB. Bamwe mubo twaganiriye  bakorera muri iyi Rwacof bavuga ko ari igisubizo cy’iterambere.

Uwitije Clarisse akorera muri Rwacof Karenge akaba ahagarariye abandi bakozi avuga ko ibyo yakuye muruganda ari byinshi cyane amazi ,amashanyarizi ndetse no kungura inzu ikava kumabati 20 ubu akaba afite ifite amabati 40, ndetse ati “nishimira cyane uburyo hano tugenda dukora kuko tudahwema no kwegukana ibihembo”.

Uwayisaba Aimable umuyobozi ukuriye uruganda rwa Rwacof karenge avuga ko batunganya ikawa yabo kuburyo igera kurwego rwo kugira uburyohe ntagereranywa kandi kubera icyo bahawe miliyoni 48 zizafasha abahinzi ba kawa bakorana n'uruganda kwiteza imbere, akomeza avuga ko aya mafaranga babonye atari ayu ruganda bwite ahubwo ari ayabahinzi bibumbuye muri koperative ya KOPAKA ikorana narwo.

Havugimana Emmanuel umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ umurenge wa Karenge avuga ko amafaranga uru ruganda rwabonye ari ishimwe rijyenewe abahinzi barujyemurira ikawa kandi ko azakoreshwa hakurikijwe igicyenewe muri koperative, kurubu bakaba bamaze kuriha miliyoni 11 mu bwisungane mu kwivuza, abajijwe amafaranga asigaye icyo azakoreshwa yajyize ati” turi gutecyereza kumushinga wafasha abahinzi bo muri iyi koperative kuburyo nko kwihundura ry’ikawa uwo mushinga wajya ukomeza gutanga inyuma kubanyamuryango ba koperative”.

Biteganyijwe ko RWACOF Karenge izakomeza ufutange hagati yayo ndetse n’ abahinzi ba kawa kugirango harebwe iruhare rwa buri wese mugukomeza guteza ubwiza bw’ ikawa imbere ndetse no kwiguizaho ibihembo.

Nsabimana francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *