UTC mu cyamunara

Iy’isi tuzayisiga uko twayisanze kuko ntawuyizanaho umutungo ntanuwujyana.Ibihe byuje umutekano bitera ubukungu naho ibyuje igitsure cya politiki bitera urwikekwe bigaherekezwa n’ubuhunzi. Guhunga si ikibazo ,gufungwa si ikibazo ndetse no gupfa si ikibazo.

Politiki igira ukuri?politiki igira ikinyoma?ninde uzi politiki?ninde utazi politiki?abanyarwanda bumvise inkuru yitezwa rya  cyamunara ya UTC baratangara. Ikibazo si uguteza cyamunara,ahubwo ni abantu bibaza iherezo rya politiki. Rujugiro nyiri UTC yavuzweho ubukotanyi buhanitse igihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu ,none aravugwaho ubwanzi bwo kurwanya igihugu kiyobowe na FPR.abayatwa

                 Ngiyo inyubako ya Rujugiro izatezwa cyamunara[photo archieves] 

Rujugiro kuki yahunze FPR akajya kuyirwanya?ni ki cyatumye ibye bifatirwa.Mu busanzwe iyo warwaniriye ingoma uratuza ,naho iyushatse kuyima nka nyirayo iragusunika.Politiki nta nshuti y’igihe cyose ibaho ,nta n’umwanzi w’igihe cyose ubaho.Uruhururikane rw’ibibazo biburirwa igisubizo nibyo nzitizi ya politiki mu isi.Igihe cyari kigeze ngo zimwe mu nkotanyi zibyine intsinzi zibohoje igihugu,ariko ndabona igicu gicumbeka bamwe bavuga ko batakibona muri system,abandi bayiramya by’imbehe yuzuye ibiryo naho abo yubamye barumiwe.Utanga imyanya n’inde ngo natwe tuzakome yombi ngo aduhe,icyakoza unyaga rubanda arazwi kuko nta wundi ni rwango.

Ingando zabonwagamo ikigandura abagandaye ,ariko impinga iracyari ndende byabaye nko kwigisha Matabaro. Ibi rero byaje gutangazwa na Minisitiri w’ubutabera ashimangira ko UTC igomba gutezwa cyamunara. Abandi bati:Icyaha  cyose kingana n’ikindi.Rujugiro  niba yumva koko ntacyaha yakoreye FPR azatahe mu Rwanda nk’uko na ba Kajeguhakwa batashye Major Ntashamaje,Rwigema Pierre Celestin n’abandi.Aho rero bivugiwe ko UTC izatezwa cyamunara  ,bamwe mubo twaganiriye badutangarije ko hatagaragajwe icyaha icyo aricyo,ariko abandi bo bakavuga  ko icyaha cye aricyuko arwanya ubutegetsi bwa Kigali.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *