Abasirwa:Imvugo niyo ngiro

Intego z’umuryango w’Abasirwa zatangiye kwigaragaza kuko ubuvugizi bakorera rubanda bwagize akamaro. Umuryango w’Abasirwa ushingwa warufite intego zo gukangurira  rubanda  kwirinda Sida. Uyirwaye agakangurirwa kutayikwirakwiza ayanduza abandi,naho  utarayandura   agakangurirwa kuyirinda agakoresha agakingirizo(prudence)ibikorwa bimaze kwigaragaza kuko  hakozwe  ingendo mu turere  dutandukanye.

Inteko rusange y'Abasirwa[photo archieves]
Inteko rusange y'Abasirwa[photo archieves]

 Izi  ngendo zari  zigamije  kuganiriza  bamwe  mu bagore  bakora  uburaya.Umupaka  w’u Rwanda na Uganda ariwo wa Cyanika. Aha Abasirwa baganirijwe nabo bagore bakora  uburaya  babereka  ikibazo  bahura nacyo cyane icy’abana babo batagira aho banditse mu irangamimerere y’ubutegetsi  bw’u  Rwanda. Abasirwa bakomereje   ku  mupaka  w’u  Rwanda  na  Congo  Kinshasa  naho  imvugo yari yayindi. Abasirwa bakomereje ku Gisenyi mu  karere  ka  Rubavu  naho abagore  bakora   uburaya   baganirije Abasirwa nk’abagenzi babo.

Abasirwa nk’urubuga rukora    itangazamakuru rwakoreye ubuvugizi ba bagore bituma Leta  ishyiraho gahunda  yo  kwandika abana  bose  bacikanywe   batanditswe mu irangamimerere y’ubutegetsi bw’u Rwanda.Abasirwa bigishije abo bagore  kudakora  imibonano  idakingiye  yaba arwaye  cyangwa atarwaye,ikindi  babakanguriye  kujya bipimisha kugira ngo bamenye  uko ubuzima  bwabo buhagaze.Abanyamuryango ba Abasirwa bigiranye inama nyunguranabitekerezo ku byo     bazokora muri 2017-2018. Tariki 25 Kanama  ihuriro  ry’urugaga rw’abanyamakuru  barwanya  Sida no kwita ku buzima(Abasirwa)  bagiranye inama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe ibazakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018.

Ikibazo kibanzweho n’icyabanyamuryango bahabwa amahugurwa nyuma bakigira muyindi mirimo. Mbere yo gutangira iyi nama nyungurabitekerezo abanyamuryango babanje gusubiza amaso inyuma barebera hamwe uko umwaka ushize wagenze, aho  basanga byaragenze neza. Muri rusange bemeranyije  ko  ihuriro atari     akarima k’umuntu umwe, ko ahubwo hagenda habaho gusimburana ku buyobozi bityo abayobozi bashya bazajya baza kuyobora ihuriro bagomba kuzajya bagendera ku mategeko  basanzeho. Muri iyi nama abagize ihuriro bunguranye ibitekerezo k’ukuntu ihuriro rizakora muri uyu mwaka 2017-2018. Bibukiranyije  ko   ihuriro  ritakomera ritagenedeye  ku mategeko, aho bemeranyije ko hagomba kubaho ubuyobozi bwiza ndetse n’inteko rusange nibura rimwe mu mwaka.

Iyo nteko ikaba yafata ibyemezo.Mu nama kandi barebeye hamwe uko bakubaka ubushobozi bwa Abasirwa.Ubu batangiye   gushaka icyangombwa  cyo  muri  RGB  ndetse no kongerera ubushobozi abagize abagize inzego z’ubuyobozi  za Abasirwa binyuze mu mahugurwa. Banemeranyije ubufatanye n’indi miryango yaba iy’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga. Ibikorwa byinshi bikazakorwa muri iki gihembwe kibanza.Ibi bikorwa byose bikaba biteganyijwe ko byazatwara amafaranga   azava mu bafatanyabikorwa  ndetse n’abanyamuryango  ba Abasirwa.Hanifujwe  ko  uyu mwaka ihuriro ryakongera umubare w’abakozi bahoraho cyane  cyane gushaka imodoka izabafasha ibikorwa bya buri munsi,banihaye gahunda yo kumanuka bakajya  gukorana byimbitse n’itangazamakuru.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abagize ihuriro bifuje ko habaho gahunda   y’ubukangurambaga mu baturage hagamijwe kwigisha abaturage  ku  kwirinda  icyorezo  cya Sida n’izindi ndwara ndetse no guhugura abanyamakuru bakeya bazahugura abandi (formation des formateurs)ku kwandika inkuru z’ubuzima.Umwe k’uwundi yifuje ko   habaho guhuza ibiganiro ku bitangazamakuru aho yagize ati” numva hakagombye kubaho Syneligie  mu bitangazamakuru  ku biganiro bigamije kurwanya icyorezo cya Sida nk’uko hari undi   muryango ujya ibigenza ku nkuru zisanzwe ku mibereho y’abaturage.

Umunyamuryango yasabye ko amahugurwa  hazajya habaho gushishoza mu guha amahugurwa abanyamakuru. “ ndumva guhugura atari ugupfa guhugura, hakagombye kubaho amahame agomba gukurikizwa kugira ngo umuntu azajye guhugurwa, ndumva abanyamakuru ba Abasirwa bazajya bagaragara mu nkuru zitandukanye zateguwe na Miniteri y’ubuzima.” Ingingo  yagiweho imapaka ikaba ari iyo kuba  bahugura  abantu  nyuma ntibazagire icyo bafasha bagenzi babo batahuguwe.  Kuri iyi  ngingo  Perezida w’ishyirahamwe   Abasirwa Frank Ndamage     yavuze ko niyo wahugura umuntu akazava mu mwuga w’itangazamakuru ntacyo ihuriro rizaba rihombye. 

Yagize   ati”muzarebe    hari igihe  igihugu  cyohereza  abanyeshuri mu mahanga ariko ntibagaruke cyangwa   bagaruka  bakaba  bakora  indi mirimo itandukanye n’ibyo bize ariko burya igihugu ntacyo   kiba gihombye, natwe  rero nk’Abasirwa  ntacyo  bitwaye tumuhuguye agahindura ikinyamakuru,   kuko   ubumenyi   nubundi aba abufite azabukoresha aho azaba yagiye.” Mu  gusoza iyi nama nyunguranabitekerezo bemeranyije ko habaho ubufatanye   n’ibitangazamakuru   n’indi miryango ikora gahunda zijyanye n’ubuzima. Hanifujwe  ko Abasirwa uyazajya itanga agahimbazamusyi ku munyamuryango  wayo wanditse inkuru ijyanye  n’ubuzima.

Mu gusoza iyi nama hemejwe ko ibitangazamakuru biturutse hanze y’u Rwanda bishaka gukorana na Abasirwa byazajya bitanga umusanzu w’amafaranga n’ibihumbi 50 naho iby’imbere mu gihugu bikazajya bitanga amafaranga ibihumbi 20. Kuri ubu rikaba rifite abanyamuryango benshi, kuko umunyamuryango n’igitangazamakuru,aho kuba umuntu ku giti cye nk’andi mashyiramwe. Iyi nama nyunguranabitekerezo y’abanyamurwango ba Abasirwa ikaba iterana   rimwe mu mwaka.Umuryango  wa Abasirwa  ukaba ukomeje gukangurira abantu batandukanye kwirinda Sida baberaka uko bayirinda

Bakoresha agakingirizo. Imiryango imwe ikorana n’abasirwa ubu yatangiye gushyira udukiyosike ahantu hazwi  hakunze  kuba abagore bakora uburaya kugirango babone udukingirizo nka : Matimba mu murenge wa Rwezamenyo,Migina  mu murenge wa Remera. Ibi byose bikorwa hagamijwe ubukangurambaga bwo kurinda abantu icyorezo cya Sida.

Umurungi Aline

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *