mukasekuruAbatinganyi bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko.

Uko iminsi ishira indi igataha mu isi hazamo byinshi bitandukanye.

Ishyirahamwe ry'abitwa abatinganyi ryaravuzwe riraceceka noneho ryabanye ibyangombwa  mu bihugu bitandukanye.Mu Rwanda hacyumvikana ijambo abatinganyi buri wese yabyakiriye uko abyumva. Ibikorwa by'abatinganyi byaje kwamamara igihe bakoranaga amahugurwa y'iminsi itatu n'ibitangazamakuru  mu karere ka Rubavu.

mukasekuru

                                 Mukasekuru Deborah

Muri ay'amahugurwa ikinyamakuru Ingenzi cyagerageje gukora ubushakashatsi  ku ishyirahamwe ry'abatinganyi ,kongeraho uko bamwe  mu bagiye bigaragaza hano mu mujyi wa Kigali bavugwagaho  ugasanga byabateye ikimwaro ,ariko ubu usigaye usanga barashize ubwoba.Muri ayo mu hugurwa twagerageje kuvugana n'umwe mubayobora  abatinganyi mu mujyi wa Kigali .

Ajya kunsubiza yantangarije ko  bafite amashyirahamwe arenga atanu kandi buri munsi abanyamuryango bariyongera.Ikindi kibafasha ni uko baterwa inkunga n'imwe mu miryango mpuzamahanga itandukanye. Amashyirahamwe y'abatinganyi nibande bayabamo?Ubwo twakoraga ikiganiro n'uyu muyobozi ,ariko akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we  yadutangarije ko babonye ibyangombwa  kandi ko bakorera mu Rwanda hose. Ubu ngo umubare wabo umaze kugera hafi ibihunbi mirongo ine n'umunani(48000) kandi uko bagenda biyongera ni nako bagenda bafungura imiryango mu gihugu hose  ,kandi  bagizwe n'abantu batandukanye. Abatinganyi bati:Ubu abakora imibonano bahuje ibitsina si urubyiruko gusa nk'uko bamwe babikeka.

Umutinganyi umwe ukuze yagize ati: Ubu harimo  na bamwe mu bubatse ingo bakorana imibonano nabo bahuje aho kubikorana  nabo bashakanye. Ikindi yadutangarije ngo abakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina bakanguriwe kwirinda sida kuko ari kimwe mu byugarize by'ubuzima. Umwe mu batinganyi w'umugore twaganiriye nawe akanga ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z'umutekano we yadutangarije ko hari igihe yumva gukora imibonano n'uwo bashakanye bitamushimisha ,kandi yayikorana n'uwo bahuje igitisna akumva nibyo bimuryoheye.

Ubwo rero niba ubutinganyi bwemewe ni uguhuza ingamba nk'izo muyandi mashyirahamwe. Abatinganyi  ngo ni ababingwa kuko batabaye bo byabagora mu itangwa ry'ibyangombwa. Umwe mu bayobozi ba b'abatinganyi yadutangarije  ko iyo bajya kwaka ibyangombwa muri RGB ko bababeshya ko bahagarariye amwe mu mashyirahamwe arwanya Sida. Umwe mu bagore bahagarariye y'abatinganyi yadutangarije ko RGB ibaha ibyangombwa hatanditseho ubutinganyi ,ahubwo hasohoka handitseho ko bagiye kurwanya Sida mu rubyiruko.

Ubu rero abakora ubutinganyi mu Rwanda no mu Burayi hamwe n'Amerika bakora ibindi byazana inyungu zirengera abanyamuryango babo.Ubwo twari mu mahugurwa  mu karere ka Rubavu nagerageje kubaza bamwe mu bayobozi  aho bakura amafaranga abafasha mu bikorwa byabo? Umutinganyi ati:Amafaranga dukoresha tuyakura muri umwe mu miryango ntera nkunga itegamiye kuri Leta. Umutinganyi ati:Nubwo uwo muryango uduha ayo mafaranga iyaduha mu ibanga kubera ko ubutinganyi bubangamirwa n'umuryango nyarwanda ukiyumvisha ko ari amahano ,mu gihe mu bindi bihugu bo barangije kubyumva neza.

Umutinganyi ati: Hari amwe mu mafaranga tubona aba yavuye muri z'amabasade z'ibihugu bimwe zikorera mu Rwanda.Mu kiganiro yanze gutangaza amwe mu mazina y'izo z'ambasade zibatera iyo nkunga kuko ibyo bakora biba ari ibanga rikomeye. Umuyobozi w'ubutinganyi mu mahugurwa yavuzeko bagomba gukangurira abatinganyi kwirinda ubwandu bwa gakoko gatera sida.

Ikindi barasaba Leta kuborohereza mu mirimo yabo. Abahohotera abatinganyi kandi aribo bakabarengeye  barabasaba ko  bidakwiye kuko arabantu nk'abandi. Yaduhaye urugero ati:Iyo umutinganyi agiranye ikibazo n'undi usanzwe hakaza inzego z'umutekano  zihohotera umutinganyi niyo yaba arengana amakosa yose ashyirwa ku mutinganyi.

Aha rero niho bavugira ko ubuzima bwabo bugenda buba bubi kandi ari abanyarwanda nk'abandi. Imvugo z'abatinganyi usanga zigusha ku ijambo rimwe rigira riti: Ko turi ikiremwamuntu kuki twabuzwa ubwisanzure n'uburenganzira mu gihugu cyacu. Iyi mvugo bayivuga kubera ihohoterwa bakorerwa ,haba mu miryango yabo no munzira kugeza no ku kazi bakora. Umwe mu batinganyi we ati:Iyo duhohoterwa biratubabaza kandi mu itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ntahagaragara ko bazahana abakora imibonano bahuje ibitsina.

Abatinganyi bakomeje kwegeranya ubushobozi bwabo bwite kugirango bagire imbaraga.Ikindi kibaraje ishinga ni uko batangiye kugirana umubano n'andi mashyirahamwe akorera mu mahanga.Ibi rero bikorwa by'ubutinganyi uko buri wese abyumva?umwe ati niba Leta yarabemereye ntacyo byaba bitwaye .Undi ati:Niba ari ibikorwa byabo batabangamira inyungu rusange nk'umutekano ntawababangamira kuko bose babikora babishaka banakuze.

www.ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *