Rutsiro: Baravuga imyato umuhanda Kivu-Belt wabakuye mu bwigunge

Bamwe mu batuye mu Karere ka Rutsiro barishimira ko umuhanda Kvi-Belt bubakiwe ukomeje gutuma bagera  kubitari gushoboka mbere yuko wubakwa.

umuhanda wa Kivu-Belt
umuhanda wa Kivu-Belt

Umuhanda Kivu Belt uhuza Rubavu na Rusizi unyuze mu turere twa Rutsiro, Karongi na Nyamasheke. Ni umuhanda wa kaburimbo.

Muneza Aimable akorera ubumotari muri uno muhanda, avuga ko byatumye atongera guhora mu igaraje. Ati “Nk’ubu nahoraga mu igaraje ubundi gutwara abagenzi bikagorana ku buryo wasanga hari n’abangaga ko mbatwara banga guhura n’ikibazo cy’ubunyereri ndetse n’ubwambuzi bwakundaga kuwukorerwamo.

Abakorera ubumotari ku muhanda wa Kivu-belt barishimira iterambere wabagejejeho
Abakorera ubumotari ku muhanda wa Kivu-belt barishimira iterambere wabagejejeho

Bizimana  uyu akata amatike muri sosiyete itwara abagenzi ya Kivu Belt avuga ko uyu muhanda watumye abona akazi.Yagize ati “Dore nk’ubu mbere y’uko uno muhanda ukorwa ntabwo ino agence yakoreraga hano ariko ubu ndi guha abaturage amatike bintunze ngewe n’umuryango kandi urabona ko inzira yabanye nyabagendwa.

Nyiraneza Therese uturiye uno muhanda avuga ko mbere hacagamo busi ya Onatracom gusa, ati “iyo yagusigaga wumvaga ubuzima busa buguhagaraganye bitewe ahanini ni igiciro kishyurwaga abamotari.

Ibyiza by’uyu muhanda binagarukwaho na Venanti ukora rigole kuri uyu muhanda, ati “Dore ubu ndi hano ndi gukora, amafaranga bampa ndayikenuza ubundi ugasanga umuryango umerewe neza kurusha mbere kuko nari umushomeri.

Akomeza avuga kandi kubera ubufatanye bwe n’umugore we wahisemo kureka kuba nicare bantamike ahubwo akaza kubyaza umusaruro uyu muhanda akora akazi k’ubuyedi bazagira ejo heza. Yagize ati” Nkubu umugore wange kubera amafaranga yakuye aha yabashije kwiguriramo ihene ebyeri ndetse n’ibindi bikorwa kuruhande.”

Benshi mu baturage batuye muri kano karere bagaruka kukuba amafaranga bakoresha muri taransiporo yaragabanutse, nko kuri moto yavuye kuri 3000 yakoreshwaga uvuye i Rubavu ukagera mu murenge wa Kigeyo uba yabaye 2000 ndetse hakaba harajemo n’izindi modoka, bitandukanye no kuba bararindiraga imodoka imwe banavuga kandi imihahiranire yabo n’utundi turere isigaye yoroshye kuko basigaye babona uko bageza umusaruro wabo mu yandi masoko ibintu bitari gupfa gukunda mbere yuko uno muhanda bawutunganya.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro kanyurwamo n’uyu muhanda bwemeza ko unakomeye ku buryo bizeye ko uzamara igihe kinini harimo no kwagura ubukerarugendo ndetse no korohereza abikorera gushora imari yabo mu karere ka Rutsiro.

Iki gice cyo kuva Rusizi ugana Karongi cyatangiye kunyurwamo n'imodoka zitwara abagenzi kimwe n'amakamyo yakundaga kunyura muri pariki ya Nyungwe kuko ari hafi ujya i Kigali.

Uyu muhanda Kivu-Belt uhuza uturere dutanu aritwo Rubavu, Rutsiro, Karongi,Nyamasheke ndetse na Rusizi.

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *