RGB:Imvugo n’ingiro biratandukanye

Imitegekere cyangwa imiyoborere yo mu Rwanda ivugwamo ko rubanda rwagiseseka kubona icyo rugomba biba birugoye.RGB ivugwamo ko ishinzwe imiyoborere ,ariko ubu bivugwa ko bigoye kugirengo harebwe uko hakorwa ubuvugizi bwa wa mukecuru n’umusaza batuye iyo mu cyaro cyaherera ahandi.

Prof. Shyaka Anastase SG RGB [photo archieves]

Umukecuru n’umusaza w’imyaka isaga 70 iyo agiye gushaka serivise runaka ayihabwa mu rurimi rw’amahanga atumva nabwo kubera ko nayo aba ayihawe zahize atwara atazi naho bigoramiye akagenda ubudakebuka inyuma.Uturere tuvugwamo gutanga serivise nabi aho kwikosora turushaho,ibigo bya Leta nibiyishamikiyeho nabyo byanze kwikosora RGB nayo ishinzwe gutanga inama ikanareberera rubanda ntibikozwa.

Bamwe mu baturage bakuze twaganiriye bose bahuriza ku ijambo rimwe ko aho bajya gusaba serivise babagora kuko babaha ibisubizo byanditse mu ndimi z’amahanga kandi bo batazumva.Umujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge naho byaravuzwe cyane mu murenge wa Nyamirambo muri iki gihe cyo kwimura abaturage. Umwe ati:Narinje hano k’umurenge gusinyira amafaranga ariko nsanze byanditse mu rurimi ntumva none nanze gusinya.

Uwo musaza twaramwegereye tumubaza imyaka ye?Ajya kudusubiza yagize ati:irebere ku irangamuntu ntabwo nabasha gusomera ku zuba . Twasanze afite imyaka 76. Twamubajije niba yaba azi gusoma ikinyarwanda?Umusaza yatweretse ko abizi ,akomeza agira ati”ariko ikintangaje ni uko ibyo neretswe ntabizi ngasanga ari amayeri yo kunyambura utwanjye,kuki batabyandika mu Kinyarwanda twabasha kwisomera.Akarere ka Gatsibo mu murenge wa Remera,naho abakuze baratakamba kubera guhabwa serivise mu rurimi bataumva.Abahinzi b’ibibirayi mu ntara y’amajyaruguru nabo bafite ikibazo cyuko bajyana ibirayi mu maguriro bakabaha impapuro mu ndimi z’amahanga kandi batazumva.Ibi rero urasanga bigora abageze mu zabukuru kubera ko bakirwa mu ndimi z’amahanga kugeza n’ubwo bagirango barabatutse.

Mu minsi yashize  nibwo RGB nkakizigenza mu miyoborere yatangiye gukangurira abatanga serivise baziha rubanda rwa giseseka ko bajya bakoresha ururimi rwumvwa n’abakuze.Ese kuba ahatangirwa serivise zitandukanye nko mu nzego z’ibanze ,kwa muganga,mu bigo bishinzwe gusoresha(RRA)ibigo bishinzwe amazi n’amashanyarazi bakoresha indimi z’amahanga abasaza n’abakecuru bavuga ikinyarwanda gusa hari ingorane bahurirayo nazo?Ibitaro byo mu karere ka Musanze twegereye umwe mu baganga bahakorera ariko yanga ko twatangaza amazi ye,ariko tuganira twamubajije impamvu bakoresha indimi z’amahanga kandi babwira abanyarwanda batazumva?Ajya kunsubiza yagize ati”amakosa ntabwo ari ayacu natwe batuzanira izi mpapuro tukaba arizo tugenderaho dutanga serivise.

Twamubajije niba abona bikwiye kubwira umusaza cyangwa umukecuru bafite imyaka irenze mirongo irindwi indimi z’amahanga?Asubiza yagize ati”birababaje kutubaha abakuze kuko amajyambere yaje bararwambutse  hakwiye impapuro zitandukanye buri wese agakoresherezwa mu rurimi yumva.Umukozi wa RGB Kalisa Edouard yasobanuye ko abatanga serivise bari bakwiye kujya bakoresha ururimi rwumvwa nabaje babagana.Kalisa.yagize ati “Uragenda wagera kuri banki ugasanga serivisi ushaka yanditse mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa, kugira ngo rero serivisi inoge, ubwire abantu mu rurimi bumva.”

Yakomeje avuga ko RGB izahura n’ibyiciro birimo abikorera, abanyamadini n’abandi kugira ngo imbogamizi zikigaragara mu mitangire ya serivisi ziveho.Umuyobozi wa sosiyete sivile nyarwanda, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko gutanga serivisi nziza bikwiye kuba umuco.Ati “Gutanga serivisi nziza byagakwiye kuba ari nk’ibintu tugurisha ku buryo umuntu aza akugana kubera ko wamuhaye serivisi nziza. Niba urimo gutanga serivisi ugomba kumenya ko uje akugana atashye yishimiye kubera uko wamwakiriye.”Ubushakashatsi bwakozwe na RGB bugaragaza ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu 2016 kugeza 2017, bwagaragaje ko abishimira serivisi bahabwa ari 70,9%.Icyifuzo cya RGB ni uko uyu mwaka abishimiye serivisi bahabwa bazaba 85%. Magingo aya serivisi inoze yagize uruhare rungana na 48% mu iterambere ry’igihugu.

RGB isaba abanyarwanda mu nzego zitandukanye gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Nk’ubwikorera’ mu mitangire ya serivisi dore ko ngo nta n’igihambaye kirimo uretse guhindura imyumvire gusa.Aha rero ntabwo abaturage  bemeranya na Kalisa wa RGB cyane nkabadahabwa serivise mu nzego za Leta.Urugero:Abakoreye Leta bakaza kwirukanwa bakarega bagatsinda ibyo batsindiye ntibishyirwe mu bikorwa nabyo ni serivise mbi iba itanzwe.Umujyi wa Kigali watsinzwe imanza nyinshi nkaho Ndakengerwa yawutsinze urukiko rugategeka ko asubizwa mu kazi cyangwa agahabwa amafaranga y’imishara ye,byose ntacyo bakoze.Inkiko zica imanza ariko ibyemezo byagera mu nzego za Leta zikabitesha agaciro wa muturage akimwa serivise.

Ubushakashatsi twakoze twasanze mu nzego z’ibanze batanga serivise mbi ku kigero cya 91.8%genda uzagaruke,gahunda y’ubudehe,gahunda ya Girinka ibi RGB nisura uturere izasanga ahubwo serivise mbi  hamwe yarabaye umuhigo.Inzego zahabwa amanota niikigo gishinzwe abinjira nabasohoka mu gihugu hamwe n’urwego rw’Umuvunyi naho mu turere kugeza mu tugali ho byararangiye.RGB izabaze WDA niba kudindiza uburezi kugeza amashuri atangira yamara igihembwe agafungwa niba ari serivise nziza,mwibuke ifungwa rya za kaminuza byose ni serivise mbi.

Ahakorwa ubushakashatsi  cyangwa aho bukorerwa nihe?ibitaro byinshi bya Leta bitanga serivise mbi kugeza naho 09/Gashyantare 2018 umwana w’umuhungu yimwe serivise kugeza ahasize ubuzima.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *