Rwabukwisi Jean aratabaza kubera imitungo ye yigabijwe na bamwe mu bahesha b’inkiko bakoresheje inyandiko mpimbano

Ibihe bitandukanye byerekana ko habamo inzira inyerera nitanyerera,ariko zose mwene muntu akazinyuramo. Inkuru yacu iravuga ku karengane kakorewe Rwabukwisi Jean ,aho bamwe mubahesha b’inkiko b’umwuga bigabije umutungo we ubarizwa mu kagali ka Cyivugiza mu murenge wa Nyamirambo akarere ka Nyarugenge bakayigurisha.

Busingye Minisitiri w'ubutabera [photo archieves]

Ibyago byabamwe niyo mahirwe yabandi,aha niho duhera twerekana ukuntu abahesha b’inkiko batatu aribo:Kazigaba Andre ,Kimonyo Alexis na Ntagomwa Irakiza Elie bacuze impapuro mpimbano bakazitirira Gacaca bakagurisha umutungo wa Rwabukwisi Jean .Aha niho duhera twerekana uko buri wse yagize uruhare rwikoreshwa mu nyandiko mpimbano bakiba umutungo wa Rwabukwisi Jean.

Urusaku rwaravuze bituma Leta ifata umuhesha w’inkiko Ntagomwa imukatira igifungo cy’imyaka itandatu,naho umuhesha w’inkiko Kazigaba Andre yaje gutangira gukurikiranwa arahunga,Umuhesha w’inkiko Kimonyo Alexis we yaje gukwepa mu gihe kingana n’ameze atandatu nyuma agarutse aba umwavoka ava mu rugaga rw’abahesha b’inkiko.Iyo ukora nabi uba wihombya ndetse uhombya n’igihugu cyawe. Ntawutibuka Minisitri w’ubutabera ahagarika bamwe mu bahesha b’inkiko bazira kugurisha imitungo ya rubanda bakoresheje inyandiko mpimbano. Ntagomwa Irakiza Elie we na Kazigaba Andre barahagaritswe kuko baregwaga ibyaha  byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ntagomwa yaje gufatwa arafungwa naho Kazigaba akizwa n’amaguru. Umutungo wa Rwabukwisi Jean wabaye imbarutso yo kuvumbura abahesha b’inkiko bacura imanza babeshyera Gacaca,kuko havumbuwe ko izo manza ziba zitarabaye. Uko abahesha b’inkiko ari batatu  buri wese yagize uburyo bwe bwo kwiba umutungo wa Rwabukwisi Jean kandi yitwikiriye Gacaca. Kazigaba yawugurishije Murenzi. Naho Kimonyo nawe yacuze urubanza ruhimbano avuga ko hari umuntu yishyuriza wasahuwe na Rwabukwisi,naho Ntagomwa yacuze urubanza abeshya ko Rwabukwisi yasahuye uwitwa Biziyaremye Alphonse ,ariko hano yagizemo ishumi ye yitwa  Nahimana Robert. Urukiko rwagiye rwerekana ko abacura imanza mpimbano baba bakora amakosa yo gutuma uwagurishirijwe umutungo abura aho kuba kuko uba wanagurishijwe mu nyungu z’umuntu ku giti cye zitari izikemura ibibazo.

Tariki 02 Gashyantare 2016 ntabwo Ntagomwa yayibagirwa kuko nibwo yari mu rukiko ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka itandatu n’urukiko rukaza kuyimuhamya. Amakuru ava mu nshuti za Murenzi waguze amazu ya Rwabukwisi,ariko zitashatse ko twatangaza amazina yazo tuganira zadutangarije ko ngo Murenzi we nta kibazo yagira k’umutungo wa Rwabukwisi we nibica mu nzira z’amategeko yawusubiza nawe agasubizwa amafaranga ye yahaguze. Intandaro y’ibi bibazo byose ni umuhungu wa Rwabukwisi witwa Ndahimana waje kugirwa umwere ku byaha bya Gacaca akaza gushinja se ko yasahuye imitungo ya Cyivugiza. Ndahimana yaje gufungisha umuhesha w’inkiko  afatanije n’agatsiko ka Cyivugiza.

Ikibazo cyaje gukomera kuko Ntagomwa yabuze ibimenyetso byabo yishyurizaga ahita afatwa arafungwa ,ariko ngo kugeza na n’ubu ntarasubiza uwo mutungo yibye  Rwabukwisi,bikaba bikomeje gutera urujijo mu baturage. Ntagomwa yaburanye ahakana icyaha naho mugenzi we Nahimana Robert aburana acyemera agisabira imbabazi. Abanyarwanda batandukanye bakomeje gutakambira ubutabera kugirengo imitungo yabo yibwe na Irakiza hamwe nabandi nkawe bitwikiriye ubuhesha bw’inkiko basubizwe ibyabo,kuko byagaragaye ko Ntagombwa yayigurishaga nta rubanza Gacaca rwigeze rubaho.

Ntagomwa yararitse igihugu kuko uturere twa Musanze,Nyabihu,Rubavu na Burera yateje imyangaro abaturage baho. Inzego zirengera abarengana zizatange ishusho y’ukuntu inyandiko mpimbano ishingirwaho Ntagomwa akiba imitungo ya rubanda. Bamwe mu bacamanza bajye basesengura barebe niba koko Irakiza Ntagomwa ahemukira sosiyete nyarwanda bamubaze ikibimutera. Ubu bizwiko abahesha b’inkiko bayobowe na NtagomwaIrakiza,Mpirikanyi Gaspard, Kimonyo Alexis,Kazigaba Andre,Niyonshuti Iddy Ibraham baherekejwe na kizigenza Kanyana Bibiane ko bagurishije imitungo y’abahoze mu butegetsi bwa MRND bakoresheje inyandiko mpimbano none bikaba ntangaruka byagize ngo bayisubizwe. Akaboko kamenyereye rero ntigahuga kuko ubu noneho batangiye kwadukira indi mitungo bitwikiriye imanza zisanzwe bakabeshya ko banki yagutsindiye ideni kandi nta ryabayeho.

Abashinzwe kurengera rubanda nimwe muhanzwe amaso. Urugero rwatanzwe n’igihe Ntagomwa yakatirwaga imyaka itandatu  n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo. Ubu noneho Ntagomwa bagabye igitero ku Kabaya aho bagiye kwigabiza umutungo w’umuturage berekana ko yatsindiwe mu Kinigi cya Musanze. Ngarambe Benoit yabaye perezida w'urukiko Gacaca mu murenge wa Nyakabanda aza guca ibikuba ngo ntarya ruswa kandi yaragaragaye  ahantu hatandukanye kugeza naho yajyaga ajijisha ,nawe yakoranye na Ndahimana umuhungu wa Rwabukwisi bakora irangiza rubanza ry’uko hari urubanza rwaburanywe kandi ntaho rwaburaniwe.

Abibuka bibuka mu rukiko rukuru aho umucamanza Mugabo Pie yabazaga Ngarambe Benoit impamvu yaje gushinjura kandi bigaragara ko yaburanishije urubanza Gacaca agahamya  Hakizimana icyaha? Ngarambe Benoit yakijijwe n’amaguru.

U Rwanda nk’igihugu kibungabunga umutekano w’amahanga nigute bamwe mu bahesha b’inkiko bakomeza kubiba urwangano mu banyarwanda ,kandi byitirirwa Leta ko yigabiza imitungo yabahoze muri MRND nabwo igurwa mu buryo bw’inyandiko mpimbano. Abo bireba nimurenganure abarengana.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *