Abasifuzi barakemangwa mugihe Ferwafa yigira ntibindeba,amwe mu makipe akahaburira intsinzi ntakirengera ntakivugira

Ikipe ya Rayon sport yatsindishijwe n’umusifuzi Uwikunda Samuel kuko yatangiye ayivugiriza ifirimbi kugeza ayangiye igitego.

Sekamana perezida wa FERWAFA[photo archieves]

Birababaje biteye agahinda aho umupira w’amaguru ugiye kuba nk’akazi aho umuntu ajya gukora ikiazamini ari urwiyerurutso.

Ferwafa niba ntakubogama yubakiyeho cyangwa niba ikora ibigendanye n’umupira w’amaguru izasubire mu mukino wahuje APR FC na Rayon sport izasanga umusifuzi Samuel Uwikunda yarakoze ikosa rikwiye kumuhagarika umwaka wose adasifura. Ntiduca urubanza ariko abanyamategeko twaganiriye niko babibona.

Shampiyona AZAM Rwanda Premier League ivugwamo ikibazo cy’imisifurire kuri bamwe mu basifuzi bitwara nabi. Ferwafa yo irabivugaho iki?Ferwafa yo irakora iki?Ferwafa nkihuza amakipe yose yakabaye nta nimwe ibera kuko ariyo iyareberera. Amategeko yashyizweho kugirengo umupira w’amaguru ukinwe mu mucyo ikipe niramuka itsinze ibe yabikoreye.

Umupira wahuje ikipe ya Rayon sport n’ikipe ya APR FC wavuzweho ko umusifuzi Uwikunda Samuel yabogamye murundi ruhande byakwitwa ruswa. Amashusho yerekana ko cyari igitego cy’ikipe ya Rayon sport yinjije mu izamu rya APR FC.Kubogama mu mupira w’amaguru birawudindiza kuko iyo ikipe yabuze intsinzi abakunzi bayo bacika kuyifana.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sport bamaze iminsi berekana uko abasifuzi babakorera urugomo nko k’umukino wabahuje na Kiyovu sport nabwo umusifuzi Abdoul Hakizimana yakoze amakosa ahanitse cyane.

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Rayon sport na APRFC abakunzi b’umupira w’amaguru bababajwe n’uburyo umusifuzi atitwaye neza hakaba hasabwa ko, AZAM yazerekana amashusho hagaragara ko habaye kurenganywa kuri Rayon sport Samuel agacibwa amande .

Abakunzi ba Ruhago nyarwanda bemeza ko iyo imisifurire yagenze nabi shampyona irangira nabi habonetsemo amakarita atukura kugeza naho bamwe mu batoza bahanwa bityo abafana bagacika ku kibuga. Ferwafa niyo ihanzwe amaso.

Kimenyi Claude

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *