Rayon Sports mu rugendo rwo gusura ikipe ya Arsenal Fc ibifashijwemo na Skol

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 9/1/2019 Uruganda Skol Brewery Ltd Rwanda rwashyize hanze amasezerano y’imyaka ibiri n’igice yo kwamamazwa n’ikipe ya Arsenal FC, aho biteganyijwe ko Rayon Sports isanzwe yamamariza uru ruganda izasura Arsenal mu kwezi kwa Kamena 2019.

Ikipe ya Rayon Sports

Ni amasezerano akubiyemo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu kiganiro n'itangazamakuru umuyobozi w’uru ruganda mu Rwanda, Ivan Wulffaert, yavuze ko rwasinye amasezerano na Arsenal FC, azarangira muri Kamena 2021, aya masezerano akazarangirira rimwe n’ayo iyi kipe yasinyanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Umuyobozi w'uruganda rwa Skol mu Rwanda

Ivan Wulffaert yagarutse ku impamvu zabateye gukorana na Arsenal FC.

Ati “Twahisemo Arsenal kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba iyi kipe isanzwe ikorana na RDB, kuba ari ikipe ikunzwe cyane kuko ifite abafana benshi ikaba ishobora gukurikirwa n'abasaga miliyoni 80 z'abantunkw'isi. "

Yakomeje avuga ko aya masezerano ya Skol na Arsenal akubiyemo byinshi birimo kuyamamariza ibicuruzwa byabo no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda

Aho abatoza ba Arsenal bazajya boherezwa mu rwanda bagatoza ikipe ya Rayon Sports, ndetse no kohereza ikipe ya Rayon Sports mu rugendo shuli rwo gusura Arsenal.

Aha hazajya hakinwa imikino ya gicuti. Ati “Uyu mwaka w’imikino uzarangira iyi kipe yo mu Rwanda [Rayon Sports]

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Skol Brewery Ltd Rwanda, Anita Haguma, yahamije ko umubare w’amafaranga batanze muri uyu mushinga batifuza kuwutangaza kuko hari ayo bazishyura n’ayo bazashora mu bikorwa atazwi umubare. 

Aya masezerano yasinywe mu rwego rwo kwamamaza inzoga nshya ya Skol yitwa SELECT. 

Inzoga nshya ya Skol yitwa SELECT

Umunyabanga mukuru w'ikipe ya Rayon Sports fc, King bernard avuga ikipe ye izungukira muri aya masezerano.

King Bernard umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Rayon Sports

 

Ntihabose DieuDonee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *