Amafumbire mva ruganda kuki bamwe bashaka kuyagira umutwaro kuri bagenzi babo bashaka kubahakishwa ibukuru?

Imyaka igiye gushira ari myinshi mu Rwanda hakoreshwa ifumbire mva ruganda.

abashinjwe ifumbire mva ruganda mu Rwanda[photo archieves]

Ubu rero biravugwa ko hari udutsiko twashatse kugira iturufu ifumbire mva ruganda kugirengo ibere ikibazo bamwe mubashinzwe ubuhinzi  kuva kurwego rwa Minisiteri ,mu ntara n’uturere kugera ku mirenge.

Abantu bagize impungenge igihe umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yasuraga uturere twa Huye na Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.Bamwe mu baturege babajije ikibazo cy’ifumbire mva ruganda ntabwo aribo ngo bari babyiteguriye,ahubwo ngo  hari abari babibateguriye kugirengo bakibaze baganisha ko ifumbire mva ruganda yabuze bikaba aribyo bitera inzara.

Twe nk’itangazamakuru twegereye abaturage batandukanye tubibariza uko ifumbire iboneka.Umuturage wo mu murenge wa Musange ho mu karere ka Nyamagabe tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa,ariko yagize ati:Ifumbire tuyisanga ku biro by’umurenge bakadusinyisha ibiro dutwaye tukajya guhinga.

Undi muturage wo mu murenge nawe twaganiriye yaje no kunenga uburyo mugenzi yabajije ikibazo kuko ,ngo mbere yuko uhabwa ifumbire urabanza ukiyandikisha,ifumbire yazaza ukajya kuyifata. Bamwe mubakuze twaganiriye badutangarije ko ifumbire yajyaga iza buri wese akayifata mu buryo bwakavuyo none aho haziye uburyo bwo kubanza kwiyandikisha  harabatarabyishimiye.

Umuturage wo mu murenge wa Maraba ho mu karere ka Huye we yadutangarije ko ifumbire bayihabwa binyuze kuwo yumvise bita Rwiyemezamirimo. Abashinzwe ubuhinzi bimwe mu mirenge y’Amajyepfo nabo twaraganiriye tubabaza ukoifumbire igera ku muhinzi aho iva ?Bose banze ko dutangaza amazina yabo ariko bahurije ku ijambo rimwe rigira ariti:Ifumbire iva mu mahanga izanywe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ba rwiyemezamirimo bakajya kuyifatayo,nabo bakayizana mu mirenge bakayitanga bakurikije uko abaturage biyandikishje,iyo birangiye bajya kwishyuza kubabahaye isoko ryo kuyitanga mu baturage  aribo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Niba rero ifumbire ifite uko izanwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ikagera mu Rwanda nyuma hakabaho ba Rwiyemezamirimo bahabwa amasoko bakayigeza ku baturage ntawukwiye guhutazwa ko afite inshingano runaka.Twahamagaye abashinzwe gutumiza ifumbire mu mahanga ngo bagire icyo badutangariza ntitwabasha kubabona,twongeye gushakisha abatanga amasoko kuri ba Rwiyemezamirimo nabo kugirengo twumve igishingirwaho ntitwabasha kubabona.

Imyaka uko igenda ishira hahimbwa iturufu cyane iyo hari uwavuye muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kugirengo yirenze abamusimbuye cyangwa abo bakoranaga ,nkaho aba avuga ko batavugaga rumwe.

Ubutaha tuzegera inzego bireba kugirengo twumve igituma ifumbire mva ruganda iteza ikibazo kitajya gishira,kugeza ubwo bamwe bakigira urwitwazo kubandi.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *