Kwibuka bibe ibyabose kuko nibwo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge izaba ijyezweho

Amateka y’u Rwanda yerekana icyatumye hagati mu banyarwanda habamo umwiryane kuva muri 1957 kugeza muri 1994 hakozwe jenoside igakorerwa abatutsi. Intandaro y’inyota y’ubutegetsi inyuze kuri Musenyeri perode niyo yerekana ishingwa ry’amwe mu mashyaka yanyujijwemo ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri jenoside 1994.

Ishyaka rya mbere ni APROSOMA ya Habyarimana Joseph Alias Gitera ni naryo ryanyujijwemo amategeko icumi y’abahutu akaba ari nayo yashingiweho habaho ikinamico ya revolisiyo yo muri 1959 ari nabwo hatangiye kumeneshwa bamwe mu batutsi bari mu myanya y’ubutegetsi ku ngoma ya Cyami(abashefu na abasushefu).

Irindi shyaka ryavuzwe ni MDR parimehutu ya Kayibanda Gergoire ni nayo yaje gufata ubutegetsi 1962, aha rero hameneshweje buri mututsi wese kuko itegeko kwari ugutwika amazu bari batuyemo ndetse bakameneshwa mu gihugu.

Inkubiri y’amashyaka menshi yagaragayemo abaparimehutu bagize imvugo zikaze zihembera urwangano n’ingengabitekerezo mbi yaganishaga ku kumena amaraso. Abo ni: Gitera, Kayibanda, Makuza Anastase, Bicamumpaka Baritazard, Rugira Amandin ndetse n’abandi….

Bamwe mu banyarwanda bari bameneshwejwe mu gihugu bakoze umutwe w’ingabo bawita inyenzi kuko no mu ngabo z’umwami Rwabugiri iryo zina ryabagamo. Inyenzi zagabye ibitero mu Nshili, Bweyeye, n’ahandi hatandukanye ariko ntibyagira icyo bijyeraho, ubutegetsi bwari buyobowe na Perezida Kayibanda bwahitaga bugaba ibitero ku batutsi basigaye mu Rwanda, bakakubita udapfuye kabamufunga.

Muri 1972 Inyenzi  zagabye igitero simusiga mu Bugesera ubutegetsi buhita bwibasira abatutsi cyane abo mu mashuri makuru n’ayisumbuye.

Muri 1990 inkotanyi zagabye  igitero ku basirikare ba MRND, nayo ihita yadukira abatutsi irakubita irica ibarunda mu masitade atandukanye, kubahiriza ikiremwa muntu biteshwa agaciro irangije irunda mu magereza, abo yabashinjaga kuba ibyitso by’inyenzi zateye u Rwanda.

Urugamba hagati y’inzirabwoba n’inkotanyi rwarakomeye maze perezida Habyarimana yemera imishyikirano yabereye I Goma ariko ntiyigeze igira icyo ijyeraho.

Muri Gashyantare 1991 inkotanyi zafunguye Gereza ya Ruhengeri, maze ubutegetsi buhita bugana mu batutsi bari batuye Ruhengeri na Kibirira barabica. Urugamba rwarakomeje FPR ikarega MRND ko ikorera abatutsi ubwicanyi, haje kuba imishyikirano ibera Arusha mu gihugu cya Tanzaniya.

Uko FPR yafataga ibice binini by’igihugu MRND nayo yatozaga interahamwe uko zizakorera abatutsi jenoside.

Mu kwezi kwa Kanama 1993 hemejwe ko FPR n’amashyaka ayishyigikiye ndetse na MRND n’amashyaka ayishyigikiye bisinya amasezerano yo guhagarika intambara burundu.

MRND yarushijeho gutoza interahamwe no kumvikanisha ko umututsi  ari umwanzi w’umuhutu ibi byakwirakwijwe n’ishyaka CDR.

Bamwe bavuze ko ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana ariryo ryateje jenoside yakorewe abatutsi 1994, ariko iyo usesenguye usanga ari ikinyoma kuko na mbere yaho abatutsi bicwaga nyamara nta ndege yahanuwe.

Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yarateguwe ukurikije uko interahamwe zitoje, amagambo yajyendaga yumvikana mu mbwirwaruhame zavugwaga na Ngirumpatse Matayo, Karemera eduwari ndetse n’abadi….

Imyaka 25 irashije jenoside yakorewe abatutsi ibaye. Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo iyo uganiriye nabo bagutangariza ko bashimira inkotanyi zabarokoye, bakanashimira Leta yabashyiriyeho FARG,ariko bakaba bagifite agahinda baterwa no kutamenya aho ababo bajugunywe, kongeraho ko abenshi batishyuye imitungo yabo yangijwe.

Abarokotse jenoside barasaba leta ko bakwishyurwa imitungo yabo kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *