Shampiyona AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE yatangiye kwerekana ko ikipe ya Rayon sports ifite icyo irusha izindi,Ruswa nayo ihabwa intebe.

Kwemerera ikipe ya Musanze  fc agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi maganabili by’amafaranga y’u Rwanda(200.000frw) iramutse inganyije n’ikipe ya rayon sports,naho Musanz fc yatsinda Rayon sports igahabwa ibihumbi maganatatu by’amafaranga y’u Rwanda(300000frw) ibise bigaragaza kuzamura umupira w’amaguru cyangwa byerekana kuwudindiza.?

Rayon Sport ikomeje inzira yo kwegukana igikombe cha azam Rwanda Premier League

Umupira w’amaguru ubamo ibyiza byinshi iyo wateguwe neza,naho iyo wateguwe nabi nabwo habamo bibi byinshi. Ibi byiza birarwangwa no gutsindwa ukemera ugategura kuzatsinda ubutaha,uwatsinze nawe akishimira intsinzi.Ibibi nabyo bigaragara iyo ikipe yatsinzwe irwana ikangiza ubuzima bw’umuntu ikanasenya ibikorwa remezo.

Ubu rero byashyshye mu mupira w’amaguru mu Rwnada kuko bivugwa ko umukino uzahuza ikipe ya Rayon sports na Musanze fc uzaba ari ishiraniro,kubera ko shampiyona igeze mu mahina.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baribaza ni gute Musanz efc itahembwaga bakaba bagiye kuyiha akayabo igiye guhura n’ikipe ya Rayon sports?ese ayo bemereye abakinnyi bayakuyehe? Musanze yugarijwe n'ubukene gusa ngo iri buhabwe agahimbaza musyi nigira icyo ibasha gukora imbere ya Rayon[photo archieves][/caption]

avuye mu ngengo y’imali y’Akarere?kuki mbere yaho ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze butigeze bwemerera abakinnyi amafaranga nkariya? Imihigo yo gutsinda ni ngombwa,ariko nanone kuba buri kipe ihigira ku ikipe ya Rayon sports byerekana ko niba atari kuyitinya harimo kuyigambanira.

Ubwo hemezwaga ko ikipe zigomba kwiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro Musanze fc ntiriyandikisha kubera ikibazo cy’ubukene bwo kubura umusanzu ungana n’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda. Amakuru adafite gihamya ngo mukeba w’ikipe ya Rayonsports ariwe APR fc ngo yaba ariwe wemereye Musanze fc  ako gahimbazamusyi.

Ubu rero hatangiye gukemangwa amakipe amwe namwe kubera gutandaraza ibitego bikajya mu izamu ,urugero umukino wahuje ikipe ya APR fc n’ikipe ya As Kigali kugeza n’ubwo yatinze igitego umutoza w’abazamu Higiro Thomas akababara kugeza akubise ingofero hasi.Uyu mukino wavuzweho byinshi kugeza naho umutoza Higiro Thomas yabuze igisobanuro.Abasifuzi bafite ubwoba kuko bamwe nabamwe bavuga ko iyi shampiyona ariyo bahuriyemo n’ibibazo byagiye bishaka kubashyira mu kaga.

Urugero nk’umusifuzi wasifuye igihe Rayon sports itsindwa n’ikipe ya APR fc kuko yagaragaye ko atitwaye neza. Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports nabo biyemeje guharanira gutsinda ikipe ya Musanze yugarijwe n’ubukene kuko idahemba,bakomeza batangaza ko ngo nuwayifasha akayiha byose ntacyo byayimarira mu kibuga.

Abakunzi b’umupira w’amaguru twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo bagize bati”ko umukino uzakirwa n’ikipe ya Rayon sports aka gahimbazamusyi kangana gutya kavuyehe?bagakomeza bagira bati”iyo Musanze fc iba ariyo yakiriye umukino byari gushoboka kuko bari kuyakura ku kibuga bakagatanga?Umukino wa Rayon sports na Musanze fc ushobora kuzavumbura amakosa menshi yakozwe muri shampiyona y’u Rwanda. Abasifuzi bazawusifura bazibuke ko amakamera aba abafata mu kibuga ibibi bakora ni ibyiza bakora.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *