Ubumwe bw’Abareyo bwahuje imbaraga  buhesheje ikipe ya Rayon sports shampiyona ya 2018/2019

 Habura umukino umwe ngo shampiyona isozwe Rayon sports irarusha iyikurikiye amanota arindwi,mu gihe igice cya mbere cya shapiyona cyarangiye iyirusha arenga icumi.

Rayon Sport fc

Ibikorwa byubaka bigomba kuruta ibisenya.Ikipe ya Rayon sports yatangiye shampiyona ya 2018/2019 ifite ibibazo byari biyugarije kuko buri wese wari muri komite yari yarubatse  igikuta gikumira abandi banyamuryango,aho kwikosora batangira kubeshyako harimo ishyamba.

Igurishwa n’igurwa ry’abakinnyi naryo ntabwo ryoroheye Rayon sports kuko bitavugwagaho rumwe.Igurwa r’'abakinnyi ryakozwe nabi kuko habonetsemo abanyezamu batandatu(6) nticyavugwaho rumwe hiyongeraho ikibazo cy’umukinnyi Ndayishimiye Jean Luc Alias Bakame wari wabujijwe byose:Kudakina ,kudahembwa no kudasezererwa ngo yigire gushakisha ahandi.

Haje gukurikiraho gutegura imikino nabi maze ikipe iratsindwa karahava. Hagati mu bafana naho ntibyari byoroshye kuko hari igice kerekanaga amakosa akorwa kigahimbirwa ibyaha byo kurwanya komite nyobozi,ikindi gice cyari kiyoboye ikipe hamwe na Visi Perezida Fred baje guhagarika za Fan club ntagishingiweho na kimwe. Ibyo byose byaje kurangira hahujwe imbaraga za Rayon spots hatwarwa igikombe cya shampiyona. Igisabwa ni uko habaho kureba imbere hakirindwa abazana ibibazo mu ikipe hashingiweko bayobora cyane ko ubuyobozi atari ubukode.  

Mrenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *