Ikipe ya Rayon sports impinduka zirakomanga bamwe basohoka abandi binjira.

Uwakoze neza azashimwa uwakoze nabi azagwa.Mu mirongo ya Bibiliya naho bigisha kugira urukundo,no mu ikipe ya Rayon sports rurakenewe.

Freddy
 

Amakuru ava ahizewe hagati mu ikipe ya rayon sports.Ubu rero biravugwa ko mu ikipe ya rayon sports hagiye kuba impinduka zishingiye ku buyobozi wayo.Muhirwa Fred visi Perezida wa Rayon sports ni umwe mubagomba gusezererwa kubera amakosa atandukanye yagiye akora kongeraho kugonganisha abafana agakurikizaho kwirukana zimwe muri fan club.undi uzasezererwa ni umunyamategeko Me Zitoni Pierre Claver na Itangishaka Bernard Alias King.

Uvugwaho amakuru menshi ni Fred nk’umwe mubagize igikuta kinini cyubakitse mu makosa . Ikipe ya rayon sports yaguze nabi abakinnyi,yongera igurisha nkitifuza igikombe na kimwe mubikinirwa mu Rwanda. Kurema udutsiko harimo uwitwa Murego Phillimon bakwiza ko abayoboraga mbere yuko babasimbura aribo batsindisha ikipe.

Fred yarezwe ko ananiza umukinnyi Mutsinzi Ange Jimmy na Manishimwe Djabil abima amazeserano. Fred yongeye kugaragara igihe yavugaga ko yishyuza Rayon sports miliyoni cumi nesheshatu zishingiye ko za fan club zaririyeyo zikanahanywera.

Amafaranga yaguzwe abakinnyi: Ismail Diara, Rwatubyaye Abdoul, Muhire Kevin nayo ntiyagaragaye.Ikindi gikomeye gituma Fred nave bose basezererwa ni uburyo bananiza abakinnyi barangije amasezerano banga kuyabongerera bababwira ngo nibashaka bazejye aho bifuza ntawubinginga.

Umukunnyi Niyonzima Olivier Alias Sef yagiye kureba Fred ngo amuhe amafaranga yo kwivuza biba ikibazo kinini.Rayon sports ubu irashaka  kubaka ejo hayo hazaza ishaka abakinnyi bafite ubuhanga.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *