Kuki umupira w’amaguru wo mu Rwanda wubakiye ku musenyi,nzahura Ferwafa yagiyehe?

Kubaka inzu itagira umusingi ni nko kugira ikipe nkuru itagira  abana bazasimbura abazasaza.Wagira gute ikipe itagira ingimbi(junior)ukavuga ko izaramba?Abayobora amakipe bakomeje kubeshya Rubanda kandi nibo bibeshya.

Perezida wa Ferwafa Sekamana [photo archieves]

Biravugwa bigacecekwa,bikongera bikavugwa abo bireba bakikoma uwabivuze bwacya yava muri wa mwanya akemerako nawe yaramyaga umugati.Imyaka irabura  mikeya ngo ijana ryuzure umupira w’amaguru ukinwa mu Rwanda.Umupira w’amaguru ugitangira wakinwaga byo gushimisha abatware ,abashefu n’abashurushefu.

Repubulika aho iziye habayemo ikibazo cyuko umutekano wabaga ugerwa ku mashyi.Turebe umupira w’amaguru Ferwafa imaze gushingwa 1977. Muri icyo gihe umukinnyi yashakirwaga akazi agakora  akabaho kuko umushahara wabaga ari mukeya,ariko bamwe mubakinnyi bakinnye  baganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com bagitangarije ko  bari babayeho neza kandi ntabwo bahindaguraga amakipe nkabakina ubu ngubu.

Twashatse kumenya uko umupira bawutangiraga kugirengo bagere mu makipe makuru yo mu cyiciro cya mbere?Bagize bati”umupira w’amaguru uwawukinaga yarawukunze kuko habagamo no gukunda ikipe.Habagamo ibyiciro.Abanyeshuri mu mashuri abanza,ayisumbuye  bose babaga  bateganya kuzakina umupira. Amakomine nayo yavagamo abakinnyi beza urugero:Munyurangabo Longin wakiniye Rayon sports,Munyaneza Kadubili wakiniye Kiyovu sports,Ngiruwonsanga Emmanuel wakiniye Mukura.

Icyiciro cya gatatu cyabagaho kandi gikomeye.Icyiciro cya kabili nacyo cyabagamo amakipe yamanutse ava mu cyambere kandi nayo wasangaga afite abakinnyi babahanga,kuko yabaga ashaka kongera gusubira mu cyiciro cya mbere.Ibi byiciro byasaga nkaho ari irerero ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Imyaka makumyabili nitanu umupira w’amaguru uhagaze gute?Ferwafa yayobowe na Kayizari yarakomeye izamura umupira w’amaguru kuko Amavubi (ikipe y’igihugu yagiye guhatanira igikombe cya CAN 2004)Ikipe nkuru zabanzirizwaga ni ingimbi(junior)aha niho hazamukiye abakinnyi benshi.

Umupira w’amaguru waje kuzamo ikibazo gikomeye kuko za ngimbi zaje kuvaho  burunddu. Icyagaragaye ni uko umupira w’amaguru mu Rwanda uri mu marembera,kuko nta hejo ufite.Niba mu karere haba irushanwa Kagame Cup uturere tukajya gushakisha babandi baretse gukina mu marushanwa bashaje bakaba aribo babahesha igikombe,murumva ejo ha ruhago nyarwanda havahe?Ikibazo cyabo bise abanyamahanga mu mupira w’amaguru mu Rwanda?Abanyamahanga batangiye kugaragara mu mupira w’amaguru kuva kera kuko arinabo bawutangije bawukina.

Umunyamahanga waje ntaho azwi yagizwe umunyarwanda akinira ikipe y’igihugu Amavubi.Abanyamahanga baje gucibwa umupira uhita usigara kera habayeho nka za ndilimbo zinyura ku ma radio,ibi byakozwe na de Gaule igihe yayoboraga Ferwafa.Uwabaza Minisiteri ya siporo,akabaza Ferwafa,akabaza abayobora amakipe aho baganisha  umupira w’amaguru bavuga ko uvahe ujyahe?Abasesengura basanga ntaho uva ntanaho ujya kuko nta kipe igira junior.

Abarebye umupira wo hambere bose barasaba ko abanyamahanga baba batandatu kugirengo habeho irushanwa rikaze bityo umufana agaruke ku kibuga ikipe yitunge idategereje inkunga itangwa n’Akarere kandi nayo itazira igihe.Kuba rero harabuze igisubizo cyo kuzamura umupira w’amaguru abakinnyi nibareke guhenda kuko nabo iyo bakina ntawubareba,kugeza nubwo usanga Stade yiranga. Urugero:Umukino wahuje Police fc na Etencelles i Nyamirambo. As  Kigali na Kirehe fc.Abayobora amakipe nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *