Kigali: Abanyeshuri bagera kuri 378 bashoje amahugurwa y’ubumenyingiro mu ishuri rya Hair Treatment Academy

Urubyiruko rurasabwa kwibumbira mu ma koperative kugira ngo rubashe gutera imbere vuba, kuko bituma rushobora kubona abarutera inkunga, ndetse bikanarufasha guhuza imbaraga.

Kuri uyu wa Kane taliki15 Kanama 2019, urubyiruko rusaga magana atatu mirongo irindwi, rwasoje amahugurwa mu gutunganya imisatsi, rwari rumaze mo iminsi mu ishuri rya Hair Treatment Academy( H.T.A) riherereye mu murenge wa gisozi.

ubwo basozaga aya mahugurwa,  urubyiruko rwasabwe kwibumbira hamwe kugirango rubashe kugera ku ntego yarwo yo kuba umusemburo w'impinduka aho rugiye.

Uwababyeyi Diane avuga ko kwibumbira hamwe, ari bwo buryo buzabafasha gutera imbere

 Uwababyeyi Diane ni umwe mu banyeshuri  bashoje aya mahugurwa, avugana n'Ingenzinyayo.com yavuze ko biteguye kwibumbira hamwe, bikazabafasha mw' iterambere.

 Yagize ati" tugiye kubasha kwihangira imirimo, mbashe kwiteza imbere hamwe n'urubyiruko bagenzi banjye , umuntu abashe kwishingira business aho kugirango azagwe mu bishuko abe yatwara inda zitateganyijwe, ubyare umwana w'ikinyendaro. Bizadufasha kwishyira mu matsinda yo kuba twakwiteza imbere twihangira imirimo, kugira ngo, hatagira ibibi bitubuza gutera imbere".

Naho Bizimana Francois, we avuga ko iby'ama koperative babifashijwe mo na leta bishoboka.

Yagize ati"Twishize hamwe tukegera ubuyobozi bazadufasha"

Hakizimana Emmanuel ushinzwe ishoramari n'iterambere ry'umuryango mu Karere ka Gasabo avuga ko gukorera hamwe ariyo nzira y'iterambere rirambye.

Hakizimana Emmanuel ushinzwe ishoramari n'iterambere ry'umurimo mu Karere ka Gasabo, wari  uhagarariye Akarere muri uyu muhango, avuga ko gukorera hamwe ariyo nzira yo kugera Ku iterambere rirambye.

Yagize ati" Abantu iyo bishyize hamwe bakajya muri koperative, baba batangiye ubucuruzi, kuko icyambere tubahereza icyangombwa, kivuze ubuzima gatozi, ukaba wemerewe, kujya guhangana Ku isoko ry'umurimo".

Rukundo Jean Claude umuyobozi w'urugaga rwa abatunganya imisatsi mu Rwanda

Rukundo Jean Claude, Umuyobozi w'urugaga rwa abatunganya imisatsi mu Rwanda, avuga ko kuva batangira gutanga bene ayo mahugurwa bamaze kubona umusaruro ugereranije nuko ababikora babaga batarabihuguriwe.

Yagize ati" Twabonye igisubizo cyavuye mo ko benshi bajyaga bakora umwuga, bagasa nka abawukora nabi, ariko ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi (WDA) kimaze gufungura ibigo by'amashuri harimo n'ikigo cya Hair Treatment Academy(H.T.A), twagiye tubona hirya no hino biteza imbere.

Abashoje ubumenyi ngiro muri Hair Treatment Academy( H.T.A)

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w'umurenge wa Gisozi, yari mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gutanga impamya bumenyi Ku banyeshuri bashoje muri Hair Treatment Academy

Iri shuri mu myaka itanu rimaze guhugura urubyiruko ibihumbi bitatu 3000, uyu munsi bakaba bahaye impamya bushobozi abanyeshuri 378.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *