Abanyamakuru biyemeje gufatanya na NECDP kurandura burundu igwingira mu bana

Kuri uyu wa gatanu taliki 15 Ugushyingo 2010, abayobozi mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, harimo abakorera ama Radio, Television ndetse n'abandika, mu kiganiro bagiranye na abayobozi ba NECDP biyemeje ubufatanye bwo kurandura burundu igwingira mubana, babinyujije mu bukangurambaga mu baturajye, gusura amarerero ndetse no kuganira n'ababyeyi bafite abana bahuye n'ikibazo cy'igwingira bakabagira inama y'uburyo barinda abana iryo gwingira, kuko usanga akenshi ababyeyi baba bafite ibiryo ahubwo ntibamenye uko bategurira abana amafunguro.

Imbonezamikurire y'abana bato mu Rwanda, ni igikorwa gikorerwa umwana kuva agisamwa kurinda agize imyaka 6, hagamijwe gukurikirana ubizima bw'umwana ngo azakure neza mugihagararo ndetse no mu bwenjye.

Mucumbitsi Alexis

Ubushakashatsi buherutse gukorwa mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko 34,5% by'abana bagaragawe ho n'ikibazo cy'igwingira, ariko hakaba hari gushaka icyakorwa ngo ricike burundu.

Mucumbitsi Alexis Umuyobozi ushinzwe imirire n'isuku muri NECDP, avuga ko ibipimo byagaragayeje ko  abana 34,5% bafite ikibazo cy'igwingira, aho ubu bushakashatsi bugaragaza ko Intara y'Uburengerazuba ariyo igaragara mo abana benshi bafite icyo kibazo, kandi ari intara ifite ibyo kurya bihagije nk'imboga, karoti ariko ntibabyite ho.

Yagize ati" Icyambere tujya tubona ni uguteshuka ku nshingano z'ababyeyi ugasanga imirimo yarabatwaye, aho usanga mu by'ukuri dufashe urugero muri utwo Turere duhana imbibi  na Repubulika iharanira na Demokarasi ya Congo, umubyeyi aba yagiye gushaka amaramuko, yagaruka agasanga ntazi niba umwana yariye cyangwa uko yiriwe, ibyo rero bigatuma umwana agwingira."

Yakomeje asaba itangazamakuru ko babihagurukira bakigisha abaturage kuko byazafasha  u Rwanda mu ntego rwihaye.

Yagize ati" Turasaba abanyamakuru ko mwadufasha mwese ahubwo bishobotse mwagera muri buri rugo rwose, aho niho dushaka imbaraga nyinshi, ariko hari u Turere tugaragaza igwingira riri hejuru uko ari 13 twavuzwe. Gusa turamutse igihugu gishyize imbaraga cyane hariya, abanyamakuru mukadufasha utibagiwe n'abandi, nibura byagabanya 1/2 cy'igwingira ry'abana bitavuze ko n'utundi Turere twa twibagirwa, rero byafasha guhashya burundu igwingira.

Mu mwaka wa 2024 u Rwanda rwiyemeje ko ruzaba rwagabanije igwingira ry'abana rigeze kuri 19%, ariko rufite intego yo kurandura burundu iryo igwingira mu bana.

 

 

MUKANYANDWI M. Louise

Ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *