Abanyamuryango ba Sacco Icyerekezo Kinyinya ntibishimiye amatora kuko Komite Nyobozi icyuye igihe ikomeje guhishira amakosa yakoze mu miyoborere yayo. 

Koperative zirunguka, ariko iyo abacunga umutungo wayo batabaye tereriyo. Ese muri Sacco Icyerekezo Kinyinya ho byifashe gute?Abanyamuryango kuki badacana uwaka na komite nyobozi yabo?Ese uwazigamye umutungo we muri Sacco Icyerekezo Kinyinya we abibona gute?Abanyamuryango nibakura amafaranga yabo muri Sacco hazacura iki?RCA kuki bamwe mubakozi bayo  bashyirwa mu majwi?Inyungu zirenze zigusha abakozi mu mutego bagakora ibitagakozwe.

Sacco Icyerezezo Kinyinya

Uwari umucangamutungo wa Sacco icyerekezo Kinyinya Madamu Niwemugeni Chantal yabanje kuvugwa n’umukozi wa RCA Kagabo Longin ko yitwaye nabi.Igitangaje ntiyagaragaje uko yitwaye nabi, niba yarahombeje amafaranga, niba yaribye cyangwa niba hari uwashatse serivise akayimwima?aha niho hatangiye kugaragaza urujijo rukomeye cyane.Inteko rusange ya Sacco Icyerekezo Kinyinya n’itangazamakuru ryari ryagiye kumva uko biza gukemuka kuko yugarijwe n’ibibazo by’ingutu.Abari aho bati:Ishyamba rikomeje kuba ryose muri Sacco Icyerekezo Kinyinya kubera itonesha, icyenewabo no kurenganya biyihishemo.

Mutsindashyaka wayoboraga Sacco Icyerekezo Kinyinya agasimburwa ku buyobozi na Sezikeye Jacques

Komite Nyobozi yacyuye igihe ibeshya ko yacyuye igihe n’ubu niyo igitegeka kuko ni nayo igitanga amabwiriza komite nshya igenderaho kenshi ibikora igamije guhishira ibyo yakoze bitari byiza.

Inteko rusange yavumbuye byinshi kugera naho bamwe mu banyamuryango binubira uko amatora yakozwe. RCA Urwego rushinzwe amakoperative mu Rwanda bamwe mu bakozi barwo barakemangwa, ariko byagera kuri Kagabo Longin wayoboye inama yashyizeho ubuyobozi bwa Sacco Icyerekezo Kinyinya we bikarusha, kugeza naho bamubwiriye mu ruhame avuga ko agiye, kandi kwari uguhunga umuriro yakije. Bamwe mu banyamuryango ba sacco bamubajije ko hari abakozi ba Sacco Icyerekezo Kinyinya barwaniye mu kazi ariko ntihagira ibihano bafatirwa akaba yakije umuriro hagati muri sacco aterekana uburyo yawuzimya kuki aterekana uburyo abarwanye bahanwa, ikindi ko avuze ko uwari Umucungamutungo yakoze amakosa ko atagaragaje neza cyangwa ngo yerekane igihano cyamuhana, niba yarabonye ari ikibazo nk’umugenzuzi ni iki yasize akoze cyangwa ni uwuhe mwanzuro yabitanzeho aho kuvuga gusa.

Abanyamuryango ba Sacco bagize bati:Tugize amahirwe mwe nk’itangazamakuru muzadukorere ubuvugizi.Inteko rusange yitabiriwe n’abadateganijwe kuyitabira binyuranije n’itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda.Ni gute Abayobozi b’imidugudu n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa  b’utugali bitabira Inteko rusange ndetse akaba ari nabo bafata iya mbere mu gutora Abayobozi ndetse amakuru y’ukuri avuga ko mbere y’uko Inteko rusange itangira Abayobozi b’Imidugudu ndetse n’Ab’Utugari babanje gukoreshwa inama bakangurirwa ndetse banerekwa abo bari bushyigikira mu matora, ibyo nabyo byababaje Abanyamuryango ba Sacco aho banemeza ko inzego z’Umurenge  arizo zabigizemo   uruhare runini mukubasenyera sacco kuko mbere nta kibazo na kimwe bari bafite.Bakomeje bagira bati ‘’ese ubwo amafaranga yahawe abo bayobozi bo mu nzego z’ibanze arateganyijwe mu ngengo y’imari?” Ni gute bavuga ko sacco yahombye hanyuma bakayisahura bahereza umutungo w’Abanyamuryango abatawugenewe?Abanyamuryango ba sacco bakomeje batangariza itangazamakuru ko abashoje manda yabo bagarutse mu nzego z’ubuyobozi kandi ari nabo bateje ibibazo byose biyivugwamo.

Urugero bahise baduha ako kanya: Kayitare Jerome yashyizwe muri Komite Nyobozi kandi manda ye yararangiye aho yari Perezida wa Komisiyo y’inguzanyo kuva muri 2012-Nyakanga 2019 ndetse aho bivugira ko inguzanyo zatanzwe nabi, abo banyamuryango bakagira bati”ubwo se uwo Mugenzuzi wa RCA utoresha umuntu komisiyo ye yakoze nabi we ntafite ikibazo?Undi wagarutsweho cyane ni Musabyimana  Albert yasubijwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Komisiyo y’inguzanyo ari nayo yahozemo kuva muri 2012-2014, ubu akaba yari akuwe k’umwanya wa Perezida wa Ngenzuzi kuva muri 2014-Nyakanga 2019 ndetse Abanyamuryango bakaba bibaza icyo yakoze muri izo manda zose ahubwo ko yatwitse sacco no kuyisenya aho kuyubaka kuko yatejemo amakimbirane n’inzangano.

Ibi itangazamakuru ryabibajije uwatorewe kuyobora Komite Nyobozi ya Sacco mushya, Bwana Sezikeye Jacques hamwe n’uwo asimbuye Bwana Mutsindashyaka Andre bansubije ko nta kibazo kuko atagumye mu mwanya yari arimo. Ikindi cyavuzwe na Kagabo Longin ni irwana cyangwa ikubita rya Nyirabarame Regine wakubise Mukandayisenga Sabine bari mu kazi, ariko byarangiye nta cyemezo gifashwe kuko bishingikirije imbaraga z’umwe mu Bayobozi b’Akarere ka Gasabo tutashatse gutangaza amazina ye hano ndetse iyo sacco ivugwamo amasano y’abakozi n’itoneshwa rigaragaramo kubera agatsiko ka bamwe bubatse gafite imbaraga kubera gutinya abo Bayobozi bo mu nzego zo mu karere ka Gasabo.

Abanyamuryango ba Sacco bababajwe kandi n’ibikomeje kurango iyo sacco aho bafite impungenge zikomeye z’umutungo wabo kuko aho kugirango bashake iterambere ahubwo bashyira imbere amatiku no gutotoza abo badashaka kuko iyo sacco yuzuyemo icyenewabo kimakajwe imbere na Bwana Mutsindashyaka  Andre,Bwana Mberabahizi Raymond na Kagabo Longin kuko bakomeje gushyigikira abakozi b’abanyamafuti muri iyo sacco ndetse bayihombya ahubwo bakirukana abakora neza bitwaje ububasha bwabo kugirango bashyiremo benewabo cyangwa inshuti zabo gusa.

Abanyamuryango ba Sacco batishimiye uburyo iyobowe ndetse n’imikorere yabo basabye ko igihe cyose bizagaragara ko hari uruhare ubuyobozi bwa Bwana Mutsindashyaka Andre yagize mu kuyihombya agomba kuzabiryozwa hamwe n’itsinda rye bafatanyije mu gusenya sacco cyane ko byose abikora yitwaje ko ari Umuyobozi wa RPF INKOTANYI mu Murenge wa KinyinyaAbanyamuryango ba sacco barasaba ko abakozi bose barebereye ibibazo bya sacco kandi babifite mu nshingano ko nabo bazabibazwa niba koko iyo sacco yarahombye cyangwa yarabayemo imikorere mibi, baragira bati”ni gute dutangarizwa imikorere mibi ndetse umwaka ugashira kandi dufite Umugenzuzi w’imbere mu kigo ndetse n’Umubaruramari?

Ese ko bagaragaje ko Abakozi birukanywe bakoze amakosa, bikaba bivugwa ko umwe yishyuwe imperekeza ariwe Mutebutsi Espoir undi akaba ari mu manza ariwe Niwemugeni Chantal ubwo ibyo bintu byumvikana bite? Aha hakomeje hazana impaka ndende mu nama.

Nyuma y’iyi nkuru tuzabatangariza icyihishe inyuma mu guhombya sacco ndetse n’uruhare rufatika rwa bamwe mu Bayobozi batunzwe agatoki mu Murenge no mu karere ka Gasabo, tubagaragarize icyo twise itonesha n’icyenewabo mu buryo burambuye kuko byanavuzweho na bamwe mu Banyamuryango ba sacco bitabiriye inteko rusange yayo.

.Kagabo Longin mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe impamvu yavuze ko uwari Umucungamutungo Niwemugeni Chantal yamuvuzeho amakosa ariko ntagaragaze ayo ariyo?Kagabo Longin yasubije ko ibyo yatangaje ari raporo yahawe na Komite Nyobozi ya Sacco.Itangazamakuru ryongeye kumubaza impamvu we yahamije ko Niwemugeni Chantal yakoze amakosa atabifitiye gihamya nta mpungenge z’uko yamujyana mu rukiko cyane ko wavuze ko yashyikirizwa ubutabera?Kagabo Longin yasubije ati: aramutse andeze nakwisobanura naho we icyaha nikimuhama azakisobanuraho.Itangazamakuru ryongeye kubaza Kagabo Longin impamvu yavugiye mu ruhame ko uwari Umucungamutungo yitwaye nabi bikaba ariyo mpamvu atahawe ibiteganywa n’amategeko by’umuntu uvuye mu kazi?Kagabo Longin ati”ibyo bizarebwa n’ubutabera”.Ibi byagiye bivugwa biracecekwa ,ariko mu nteko rusange havugiwe amakuru menshi tuzabagezeho ubutaha.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *