RCA: Urwego rw’Igihugu rushinzwe amakoperative rushenye Koperative CAPLAKI rwubatse KARECO binyuranije n’itegeko.

Madamu Umugwaneza Pacifique yakoresheje inama Koperative CAPLAKI irasohoka kuko akekwaho gushyigikira KARECO.

Umutegetsi utinya Demokarasi aniga itangazamakuru,ibi byabereye ku cyicaro gikiru cy’urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative,aho umuyobozi wungirije ariwe Umugwaneza Pacifique yanze ko itangazamakuru rimenya akarengane akorera Koperative CAPLAKI.

Harerimana J.Bosco umuyobozi wa RCA

Intabaza ikomeje gukomanga hose kugirengo Koperative CAPLAKI irenganurwe ku karengane yatejwe na bamwe mu bakozi ba RCA bagamije kuyisenya  bamaze gushinga KARECO.Inkuru zicicikana hagati muri bamwe mu bakozi ba RCA zerekana ko hajemo ibipande. Igipande kimwe arinacyo kigaragaramo kubogama kirimo Umugwaneza Pacifique akaba ari nawe wungirije umuyobozi wa RCA ku wego rw’igihugu.

Umugwaneza yagaragaye igihe hari inama ku biro bya RCA yari yatumijemo Koperative CAPLAKI akanatumiramo indi Koperative yitwa KARECO nyuma agasohora itangazamakuru .Aha rero niho haje kubamo ikibazo kuko abanyamuryango ba CAPLAKI bahise basohoka,kuko batangarije itangazamakuru ko batakoreshwa inama nubarenganya,k obo bifuzaga kuyikoreshwa n’umuyobozi ariwe Prof Harelimana Jean Bosco.

Ibi byakozwe na Umugwaneza byerekanye ibogama kuko Nkubana Jeannette uyobora KARECO we yanze kwiyandika mu gitabo cyabitabiriye inama. CAPLAKI yahuye n’ibibazo bikomeye bigizwemo uruhare na bakozi ba RCA uvugwa cyane ni uwtwa Agnes Uwiduhaye. Andi makuru ashimangira ko uwitwa Nkubana Jeannette akaba ariwe muyobozi wa KARECO we akaba yaragaragaje ko afite imbaraga zizegukana ikibanza CAPLAKI ikoreramo abifashijwemo nabo muri RCA.Nubwo bivugwa gutyo KARECO bamwe mu banyamuryango bayo batangiye kuyivamo,urugero nkuwitwa Umutesi Angelique kuko yasabye imbabazi.RCA ikaba ivugwaho kubangamira CAPLAKI,mu gihe umuyobozi wayo PROF Harelimana we yagiye antangariza ko bitazakorwa,nyuma akaba yarakuyeho ubuyobozi agashyiraho  Mpfukamensabe Marie Claire kandi atagaragaza icyo arega uwo ahagaritse.

CAPLAKI yahuye n’ibibazo bikomeye kuko abahoze bayiyobora barayibye none umw earafunzw eariwe Muhizi Gerard,ariko umuryango we ukaba ukorera muri CAPLAKI ukanagomeka. Igihe ubuyobozi bwa Muhizi bwahirimaga muri CAPLAKI nibwo Uwiduhaye Agnes yahise ashinga KARECO mu mezi atandatu yahamaze ahita anashushanya Mugabo Damien ayiha ibyangombwa.Aha rero niho Prof Harelimana yakagombye gukosora amazi atararenga inkombe. Bizwi ko Prof Harelimana yaguye mu mutego wabo yahasanze,bityo nakemure ibibazo  yasanze. Uyu Muhizi ufunzwe yagiranye amasezerano na Mukanyirinkwaya  Rugigana Adela biba CAPLAKI kugeza bikijijwe n’urukiko.

RCA imaze gukuraho ubuyobozi bwa CAPLAKI hakurikiyeho igihuha ko hari imyigaragambyo. Bamwe bo mu nzego z’umutekano bari bitabiriye kuyihosha tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa,ariko badutangarije ko bababajwe ni uko hari abaciye ibikuba  bagamije kujijisha inzego kugirengo ibyabo bidakurikiranwa.

Twahamagaye Nkubana Jeannette kuri telefone ye igendanwa 0788306300 ntiyatwitaba,aha twagirango tumubaze ku nkuru zimuvugwaho zishingiye gukorana na RCA hamwe no kwegukana ikibanza cya CAPLAKI ntiyigeze atwitaba. Bamwe mu bakozi ba RCA twaganiriye ariko bakadusaba ko tutatangaza amazi yabo badutangarije ko imbaraga za Umugwaneza Pacifique ko arizo zakuyeho ubuyobozi bwa CAPLAKI hagamijwe kuzahegurira KARECO.Abashinzwe kurengera amakperative nimw emuhanwe amaso.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *