Abanyamuryango ba Sacco Icyerekezo barasaba ko amatora y’inzego zayo zasubirwamo.

Umutungo wa muntu ni ntavogerwa ,ariko byegera ku ifaranga ho bikaba akarusho.Kuki mu makoperative habamo ikibazo abayashinzwe barebera?RCA yo ivugwa ite mu makoperative?Kuki bamwe mu banyamuryango batemera amatora yabaye kandi bari bahari?bamwe mu banyamuryango bavuga ko bashyizweho iterabwoba.

Inteko ya Sacco Icyerekezo Kinyinya [photo ingenzi]

Mu bigaragara ni uko muri sacco Icyerekezo Kinyinya ishyamba atari ryeru hagati y’ubuyobozi bwayo n’abanyamuryango bayo kubera uburyo batowemo.

Abaturage bakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo amatora yakozwemo kubera ko inteko rusange yabo yari yuzuyemo amakosa ndetse n’akavuyo katejwe n’Ubuyobozi  aho wasangaga bivanze cyane aho guhereza umwanya Abanyamuryango bayo kuko Abayobozi b’Imidugudu n’ab’utugari baranganjwe imbere n’izindi nzego zo mu Murenge  wa Kinyinya  aribo bigize ba Komiseri b’amatora ndetse bakanarahiza abatorewe kuyobora sacco.

Abanyamuryango ba sacco Icyerekezo Kinyinya bakomeje guhera m’urungabangabo mu gihe cyose ikomeje kurangwamo n’uruhurirane rw’ibibazo bitandukanye ndetse byaburiwe ibisubizo.

Umunyamuryango wa Sacco utashatse ko dutangaza izina rye wari uri mu nteko rusange yaravuze ati” ibyabereye muri iyi nteko rusange ni agahomamunwa kandi ni ubwa mbere nabibona mu mateka yaranze sacco yacu, nawe se twatera imbere gute mu gihe abitwa ko bareberera umutungo wacu babaye ibikoresho na ba ntibindeba bagamije kuduhombya n’inyungu zabo bwite?’’; arongera ati” ibijya gushya birashyuha, byatangiye bucece ariko tukajya tubyumva hirya no  hino ariko kuko twungukanga ndetse tubona n’Umucungamutungo wacu ari inyangamugayo ndetse yitanga cyane mu kazi ntabwo twahaga umwanya abifuzaga kudusenyera bitwaje ububasha bafite; gusa twarababaye bikomeye kuko ntitwari tuziko Mutsindashyaka Andre ashobora kugira ubuyobe bukomeye nk’ubwo arimo uyu munsi, ni byiza ko arekuye akagenda kuko igihombo aduteje kirahagije’’. Namwe mwumvise ikiganiro yabahaye mwamubajije abura igisubizo nko ku bagore barwanye banavuzwe nuhagarariye RCA.

Abanyamuryango ba sacco barashimangira ko mu gihe cyose bizagaragara ko abahombeje sacco yabo ku bwo guhubuka kwabo bagomba kubiryoza.

Abanyamuryango ba sacco bakomeje batangaza ko batakamba bakomeje ko ayo amatora n’abashyizwe mu nzego nta kizere babafitiye kuko hari abagarutse mu nzego kandi baragize uruhare mu guteza akajagari no kubiba ibibazo muri iyo sacco, niba bari bahinduye inzego mu rwego rwo kwirinda ibibazo batejemo hari kuzamo abashya gusa kuko abagarutsemo sibo bakoze neza kurusha abandi, batanze urugero rw’uwitwa Musabyimana Albert wavuye muri ngenzuzi icyuye igihe akagaruka muri komisiyo y’inguzanyo yahozemo hamwe n’uwitwa Kayitare Jerome wavuye muri komisiyo y’inguzanyo yacyuye igihe agashyirwa muri komite nyobozi yatowe uwo munsi.

Umunyamuryango wa sacco utashatse ko dutangaza amazina ye yavuze ati’’ njyewe ndabizi neza bariya bantu bashyizwemo kubera guhishira amakosa bakoze ndetse no gushaka kunaniza Perezida mushya nawe washyizweho nk’agakingirizo kuko ntiyabasha kungirizwa na Kayitare Jerome uzwi k’ubuhanga bw’ibinyoma  bihambaye’’. Ko mwagiye mubaza buri rwego kuv akuri Gitifu w’umurenge babashubije iki?

Abanyamuryango ba sacco kandi mu mwuka waranze iyo nteko rusange yabaye muri nyakanga 2019 bigaragara neza ko badashyize hamwe n’ubuyobozi bwabo kandi batemeranywa n’ibyakozwe kuko kugeza uyu munsi ibyo bavuga byose ni amagambo gusa yuzuye guharabika umuntu nta kintu na kimwe bafitiye gihamya cyangwa ibimenyetso, ibyo kandi nabyo badutangarije ko ari agatsiko kashyizweho na Mutsindashyaka Andre afatanije n’Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya bakoresheje ububasha bafite, badutangarije  ntabanga ririmo cyane ko byabaye namwe nk’itangazamakuru muhibereye.

Ibi bishobora guhungabanya umuntu k’uwundi. Havuzwe itsinda bishatse kuvuga iki?umunyamuryango wa Sacco nibyo hari itsinda rigizwe nabantu batarenze  5 kubera ko inyungu zabo bwite zatambamiwe n’uwari umucungamutungo Madamu Niwemugeni Chantal aho yanze kuba igikoresho cyabo. Ko uwo mucungamurungo bavuze ko yakoraga nabi mw emumuvugira gute?umunyamuryango wa Sacco ko byatangijwe na Kagabo Longin wa RCA we wumvise hari icyaha amushinja urets ekuvuga ko akora nabi.

Abanyamuryango ba Sacco baribaza ikibazo gikomeye ukuntu amakosa yose akorerwa mu maso y’ubuyobozi bwose bw’umurenge ndetse urwego nka RCA ruhagarariwe rureberera ahubwo rukavuga ibyo rutahagazeho ngo abakozi ba sacco bazakurikiranwe.

Twageregeje gushaka amakuru k’uwitwa Madamu Niwemugeni Chantal wari umucungamutungo w’iyo sacco ndetse wavuzwe cyane muri iyo nteko rusange, k’umurongo wa telefoni igendanwa adutangariza ko nta kibazo yaba azi mu byo bita imikorere ye mibi kandi ko nta byinshi yadutangariza kubera umutekano we cyane ko ibivuzwe mu itangazamakuru byose abyitirirwa atazi iyo biva, ariko ko we yizera Imana n’amategeko y’Igihugu cyacu kubera ko ibyo bavuga byose bizagaragara kandi bizarangira ukuri kugiye ahagaragara, abavuga ko yakoze amakosa akomeye bagenda batangaza hirya no hino ari abifuza kumuharabika, kumusiga ibyasha no kwangiza izina rye, bashatse babireka kuko ntacyo bizabagezaho ahubwo baharanire Iterambere rya sacco yabo. 

Twagerageje kwegera umwe mubari bagize inzego za sacco Icyerekezo Kinyinya utashatse ko amazina ye agaragazwa, tumubaza icyo atekereza mu gihe bizagaragara ko ubuyobozi bwa sacco bwateje ibibazo mu miyoborere yabwo?adusubiza yagize ati’ turabyiteguye  kandi n’ingaruka zabyo zihari kandi zikomeye cyane ko mu miyoborere yabo inzego zari zacitsemo ibice ndetse ntizavugwagamo rumwe mu myanzuro yafatwaga kubera ko bayoborwaga mu buryo bumeze nk’igitugu n’ubwo bitari gupfa kugaragara bitewe n’icyizere cyangwa ukuntu umuyobozi wabo ariwe Mutsindashyaka Andre yagaragaza ko afite.

Yongeye ati’’ nawe se ni gute twirukana abakozi tuvuga ko bakoze amakosa akomeye umwe akishyurwa byose undi ntitumwishyure ndetse akaba yaratujyanye mu nkiko, ubwo se murumva tutarateje igihombo sacco ndetse n’ibindi bihombo bikaba biri mu nzira?’’.

Abanyamuryango ba sacco baravuga bati amakosa yakozwe mu nteko rusange yo gutoresha abanyamakosa no kubashyigikira ntibitangaje kuko sacco yacu isanzwe izwiho gushyigikira abanyamafuti, nawe se wumvise ko abakozi barwanye mu kazi ntibagire igihano bahabwa, amakuru tuzi ni uko hari n’abakozi bagenda bahomba cyangwa banyereza umutungo wacu ntibabihanirwe, nta gitangaje rero kumva Albert na Jerome bashyigikirwa bakaguma mu nzego cyane ko ataribo bakoze neza kurusha abandi.

Abanyamuryango ba sacco barongera bati sacco yacu kuzahuka bizagorana mu gihe cyose ikirangwamo itonesha n’icyenewabo, nawe se uwitwa Umugenzuzi w’imbere mu kigo Madamu Murekatete Phiona ibyo byose biba areberera yarangiza ati’’ raporo zitangwa ni impimbano n’imibare ntihura, ubwo se ibyo abisobanura ate?’’ Niba atazi kugenzura raporo ngo amenye ikibazo kirimo ubwo yaba amaze iki?Ibi kandi namwe nk’itangazamakuru mwabyiyumviye.

Birashoboka ko sacco yacu ikoresha abakozi badafite diplome kuko ibivugwamo ni agahomamunwa. Amagambo yavuzwe nuwari Perezida Sacco Icyerekezo Kinyinya yerekanaga ko habayemo ibibazo,ariko ko abamusimbuye bazahangana nabyo.Sezikeye nawe mu ijambo yagejeje ku nteko rusange amaze kurahira ni uguharanira guteza Sacco imbere cyane ko umutungo ari uw’umunyamuryango. Uwaganirije itangazamakuru izina rye tukarihindura ku bw’umutekano we twamwise  Nkunsi yagize ati’’ Sacco ntabwo yakoze amatora kuko habayeho kunoma bikaba bibabaje kuyoborwa mu bwoba kandi ari mu mutungo wawe.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *