Kigali: Abagizweho ingaruka n’idwara zitandura barasaba ubuvugizi

Mu gikorwa cyateguwe na Rwanda NCD Alliance cyahariwe kurwanya indwara zitandura bamwe mu bahuye n’izi ndwara bagaragaje ko kubona imiti bikibagoye kubera ubushobozi buke ndetse basaba buri wese kubabera umuvugizi cyane cyane itangazamakuru  nk’Ijwi rigera kure.

Kuva kur’uyu wa 06 kugeza ku ya 12 Nzeri 2019 ,ni icyumweru cyahariwe kuzirikana no kurwanya indwara zitandura mu nsanganyamatsiko igira iti:”Ubuzimabwacu,Uburenganzira bwacu kandi guhera none”.

Aha niho bamwe mu bagize ingorane zo kurwara zimwe muri izi ndwara bahera bavuga ko bagifite imbogamizi n’ibibazo ndetse bakanasaba buri wese kubabera ijwi.

Bamwe mu batanze ubuhamya bagira bati:” nta mikoro dufite, kubera kutagira akazi kuri bamwe, abandi tukaba dufite ubumuga, tukaba dusaba ko twakorerwa ubuvugizi ubwo aribwo bwose cyane cyane itangazamakuru nk’ijwi rigera kure.”

Umuyobozi mukuru wa “Rwanda NCD Alliance” Dr Mucumbitsi Joseph unakuriye ishyirahamwe ry’abarwayi b’imitima, avuga ko haramutse habayeho ubukangurambaga abarwayi b’izi ndwara babona ubwisungane bwihariye.

Abayobozi ba NCD alliance: Bwana Uwingabire Ethienne, Dr Mucumbitsi Joseph, Madamu Mukankusi Costance

Yagize ati:”Byashoboka rwose ko abahuye n’izi ndwara batunga Mutuelle yihariye izajya ibafasha kwivuza no kubona imiti bitabagoye, mu bindi bihugu nk’Ubuhinde barabishoboye, natwe rero twabyumva tukishyira hamwe, icyo gikorwa natwe twakigeraho kandi kikatugirira akamaro kuko bisaba kwishyira hamwe gusa.”

Naho Uwamwezi Florence umwe mu bagize ishyirahamwe ” Smri Fit Weight Loss Center” ryashinzwe n’ababyeyi bagamije gutizanya imbaraga n’umwete bagakora sport, avuga ko ataratangira Sport na Régime y’ibyo kurya nk’imboga n’imbuto yapimaga ibiro 105kg, ariko mu gihe cy’umwaka n’igice gusa amaze kuri iyo regime amaze guta ibiro 25kg.

Umuryango“NCD Alliance” ishishikajwe no gutanga amakuru k’Umunyarwanda aho ava akagera, mu mijyi no mu byaro bya kure, buri muturage akamenya amakuru  azamufasha kumenya no kwirinda indwara zitandura, kugeza ubu ikaba imaze kugira byibuze ishami rimwe muri buri ntara igize u Rwanda.

Uyu muryango kandi usaba leta ko nibura umuntu urwaye imwe muri izo ndwara yashyirwa mu cyiciro cya mbere kugirango akomeze arwane n’ubuzima iminsi yisunike.

Umuryango “Rwanda NCD Alliance” wavutse mu mwaka wa 2016, ugizwe n’imiryango itandukanye iharanira kurwanya indwara zitandura nka Diabète, umutima, impyiko, umwijima… ukaba umaze kuba umunyamuryango mu bihugu bitanu bigize East Africa Community (Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda, Tanzanie) ndetse no hirya no hino  ku isi.

Kugeza ubu izi ndwara zitandura zihitana abarenga miliyoni 38 ku mwaka, 80% y’izo mfu ziri mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere nk’u Rwanda, 80% kandi y’izo mfu zikaba zashobora kwirindwa haramutse hafashwe ingamba mu mibereho n’imyitwarire yacu nko kwirinda kunywa itabi, kurya amavuta menshi, umunyu mwinshi, inzoga nyinshi, gukora sport n’ibindi,…

Yanditswe na MUKANYANDWI M Louise

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *