UBURINGANIRE BURACYAKERENSWA n’ UMUCO mu RWANDA !  

Nyuma y' inkuru yasohotse mu Mvaho Nshya, Profesa Malonga yibaza ndetse agaragaza ko mu Rwanda ibyo gukora ibirori by' ubukwe inshuro nyinshi harimo gusaba no gukwa, gushyingirwa mubuyobozi bwa Leta abashyingiwe bagahabwa icyemezo cyo gushyingirwa ari nacyo cyemewe mu mategeko y' u Rwanda, nyuma hakongera hakaba ubundi bukwe bwo mu madini atandukanye nabwo bagahabwa icyemezo cy' idini n ' ibirori bya karahabutaka, hakaba no gutwikurura nabyo bitwara akayabo ndetse hari nabongeraho ibyo bita " send off cg Kitchen Party" kuba kobwa nabyo bisaba intwererano .

prof.Maloga Pacifique
 

Nyuma y' ibi byose bitabonewe igisubizo ariko byavugishije benshi , Profesa Pacifique Malonga , yongeye kwitegereza, arabaza, aribaza muri bimwe bikorwa mw' izina ry' umuco nyarwanda kubijyanye n ' uburinganire! Ati : Ejobundi narumiwe njyanye n ' umugore wanjye nk' abatumirwa babanyacyubahiro , dutashye ubukwe bw ' inshuti  .

Tugezeyo bati Profesa wowe ngwino wicare imbere " high table" , uri mubasaza basabwa,   umugore bamwereka aho asanga abandi. Icyantandaje nuko nicaranye n ' abandi bagabo barimo se w' umugeni ariko nyina ari inyuma mubandi bagore ! Sibyo gusa kuko mugutanga impano abageni bagomba kujya gushakisha aho ba nyina bicaye ! ESE  kuki batandukanye base naba nyina ? Babaretse bakicarana ? Ubwo si uguhohotera uburinganire n' ubusirimu cg iterambere ? Prof Malonga kandi agaya ndetse anenga abasaza bagenda gusaba umugeni baherekeje umukwe mukuru bakicara kumeza iruhande rw' uwo baherekeje akavuga ijambo wenyine ntawumwunganira, bagataha ntacyo bavuze ! Ibyo asanga atari umuco mwiza ahubwo bisekeje ! Mukurangiza Profesa Malonga yibaza aho abasore bitwa abasangiza b ' amagambo " MC " baza bakavuga amagambo menshi kenshi vuba vuba umuntu atasubiramo icyo biba bigamije ! Ati bambwiye nabaka amafranga cg ikiguzi ngo bajye gusaba cg gusabwa abageni .

ESE koko uyu muco cg imikorere irerekeza he? Izagarukira he ? Prof Malonga akarangiza agira inama abanyarwanda ko bagerageza bakiga ibyiza bikanonosorwa, ibikocamye bikagororwa , amazi  atararenga inkombe ! Muragahoza amata k ' uruhimbi, murakagira inka n ' inzuri, ibyo mutanga n ' ibisigara ! Prof Malonga, umushakashatsi n ' umwanditsi.

prof.Malonga pacifique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *