Gasabo:Umuganda usoza ukwezi abana bahurijwe hamwe bakora umuganda wo gusoma

Mu Rwanda hasozwa ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika habaye ho umuganda w'abana wo gusoma.

Muri icyo gikorwa cy'umuganda usoza ukwezi ababyeyi ubwo bakoraga umuganda, abana nabo barimo basoma ibitabo, bashoje umuganda ababyeyi baje kureba no kumva uko abana babo  basoma ibitabo bafatanyije na bamwe mu bayobozi ba Mureke Dusome.

Mureke dusome ifasha abana kubaha ibitabo byo gusoma, ariko ikibanda cyane mu myaka itatu ibanza, ariyo 1,2,3.

Abana bahuriye mu rwunjye rw'amashuri rwa Kagugu riherereye mu  Karere ka Gasabo kuri uyu wagatandatu taliki 28 Nzeri, bagaragaje ubuhanga bageze ho mu gusoma ibitabo, ndetse banavuga ko udukuru twiza tuba mubitabo Mureke Dusome ibaha dutuma bakunda gusoma cyane ikinyarwanda.

Muri abo bana bahuriye mu gikorwa cyo gusoma baturutse mu bigo bitandukanye, habonetse mo abahize abandi mu gusoma mw'ihuriro rya Mureke Dusome, hanatangwa ibihembo kubana 5, bahembwa ibitabo bizakomeza kubafasha kunoza imisomere y'ikinyarwanda.

Urimubenshi Jeanne

Urimubenshi Jeanne utuye mu Mudugudu wa Gicikiza ufite umwana mw'ihuriro rya Mureke Dusome, avuga ko umubyeyi akwiye guha agaciro umuco wo gusoma.

Yagize ati", Ubundi umubyeyi akwiye guha agaciro ko kugirango abana basome neza kandi tukabigira mo uruhare, tukabafasha ntibirangirire kw'ishuri kuko umubyeyi na mwarimu bakwiriye gufatanya kugirango umwana azamuke mu gusoma".

Manzi Patrick uhagarariye abakangurambaga bo gusoma mu Karere ka Gasabo avuga ko ibikorwa bakora byo gufasha abana gusoma bakimakaza umuco mwiza wo gusoma ikinyarwanda bituma umwana agira ejo hazaza neza.

Yagize ati", Twebwe nko muri Gasabo, hari icyo tumaze kugera ho kuko ubu, abana babasha kuba bakwiyandikira ibitabo, kurubu dufite abana 47 bamaze kwandika ibitabo byabo".

Nyirabahire Ranguide ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Gasabo, abona ko gusoma ari gahunda igitangira, ngo nubwo yakoraga, ariko itangiye gushyirwa mo imbaraga muri iki gihe.

Yagize ati", Niyo mpamvu mu rwego rw'igihugu babikanguriye hose ntabwo byabereye hano muri Gasabo gusa, ahubwo ni mu gihugu hose.

Akomeza avuga ko n'ubwo mu Karere ka Gasabo aribwo babitangiye ariko hazashyirwa mo imbaraga aho buri shuri ryubatse mu mu mudugudu bazashyira mo isomero.

Umwizerwa Solange

Umwizerwa Solange, wungirije ashinzwe umushinga wa Mureke Dusome, avuga ko igikorwa cyo gusoma cyakorewe mu gihugu hose aho Minisiteri y'Uburezi yasabye ko muri buri Karere mugihe abantu bakuru bari gukora umuganda wabo, n'abana bahura bagakora umuganda wabo wo gusoma.

Yagize ati", Kuri uyu munsi muri aka Karere ka Gasabo, natwe twaje kwifatanya n'abandi mu umuganda wo gusoma, dukurikirana ibikorwa bitandukanye, uko abana basoma, bisomera ubwabo mw'ijwi riranguruye basomera mu matsinda abayobozi babasomera, ndetse ababyeyi nabo aho baje guhabwa ubutumwa bu bashishikariza kumva yuko ari uruhare rwabo rwo gutoza abana umuco wo gusoma."

Mu ukwezi kwa Nzeri abagize ihuriro rya Soma Rwanda bateguye ibikorwa biteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu gihugu hose.

Manzi Patrick ukuriye uhagarariye abakangurambaga avuga ko ibikorwa bakora byo gufasha abana gusoma ikinyarwanda, iyo umwana akuze azi gusoma agira ahazaza heza

Abana bicaye mu matsinda basomera hamwe ibitabo

Solange wungirije ushinzwe umushinga wa Mureke Dusome arikumwe n'abana bamusomera igitabo

Ababyeyi bari bavuye mu umuganda, baje kumva uko abana basoma ibitabo

Abana bari bitabiriye umuganda wo gusoma

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *