Akarere ka Rwamagana: Impfu zitunguranye zikomeje  kwiyongera, haba hagati mu miryango cyangwa n’abaturage basanzwe.

Nkurunziza Felex yaba yariyahuye?Nkurunziza Felex  yaba yarabuze aho yacururizaga ryari?iperereza niryo rihanzwe amaso kugirengo hamenyekane urupfu rwa Nkurunziza.
Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana[photo archieves]

Umutekano niwo shingiro wa byose,umuturage asabwa kubaha itegeko nshinga,naho umuyobozi asabwa kureberera umuturage kuko arizo nshingano ahabwa.Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu tugize Intara y’iburasirazuba. Mu karere ka Rwamagana hakunze kuvugwa amakimbirane hagati mu miryango,abashakanye bakunze kwicana,abana  bica ababyeyi,abaturage bicana byose bikibazwa ikibitera? Mu minsi yashize nibwo havuzwe urupfu rutunguranye rw’umugabo witwaga  Nkurunziza Felex  basanze mu nzu amaze iminsi apfuye.

Ese uyu Nkurunziza yarishwe?ese uyu Nkurunziza yariyahuye?Kuki se ibyo byaba byaba byatewe n’iki?Inzego z’ubuyobozi kuva k’umudugudu kugera ku karere zo zibivugaho iki? Ese Nkurunziza Felex wapfuye ko akomoka mu karere ka Rusizi yageze mu karere ka Rwamagana ryari? Kuba bivugwa ko bamasanze mu nzu yimanitse mu mugozi ,kongeraho ko yaramaze amezi ane hari abaganiriye n’itangazamakuru batemeranywa n’ubuyobozi.

Umuntu umwe yanze ko amazina ye yatangazwa,ariko yagize ati’’ nigute umuntu yamara iminsi atagaragara ku muhanda mu bucuruzi bwe ntihagira ubaza ngo akurikirane aho yagiye?yakomeje agira ati’’ hakwiye ingamba zo kumenya niba  hari uwo bagiranye ikibazo,cyangwa niba yaravuye iwabo mu karere ka Rusizi ntawe bafitanye ibibazo? Inzego z’ubuyobozi mu murenge wa Kigabiro zo zatangaje ko Nkurunziza yamenywe naho yakodeshaga bumvise umunuko kongeraho amasazi yatumaga,ariko igitangaje bo  bari babanye gute?

ese ntibavuganaga? Nubwo biharirwa inzego z’ubugenzacyaha ,ariko buri wese aribaza niba Nkurunziza ntacyo yibwe mubyo yaratunze? Mugihe hagikorwa iperereza k’urupfu rwa Nkurunziza niharebwe ibibazo byugarije abatuye akarere ka Rwamagana kuko hakabije abakora urugomo.Mu duce tumwe na tumwe tugize akarere ka Rwamagana harangwamo inzoga z’inkorano ngo zikaba zongera urugomo.Abo bireba  nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *