Akarere ka Huye:  Isanamitima ryaba ryarasize uwuhe muti wo komora ibikomere no kubanisha abatavuga rumwe kubera ibibazo byabaye mu Rwanda bivuye kuri jenoside yakorewe abatutsi?

 Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kuki aribo imwe mu miryango itegamiye kuri Leta ihatira gusaba imbabazi,ntibwire abakoze jenoside kuzisaba no kwerekana aho biciye abatutsi kugirengo bashyingurwe mu cyubahiro?
abatangaga inyigisho ku isanamitima mu karere ka Huye[photo ingenzi]

Akarere ka Huye ni kamwe mu tugize intara y’Amajyefo,ni kamwe mutwagize ibibazo bikomeye bishingiye ku mibanire hagati mu bari bagatuye nabagatuye ubu kubera jenoside yakorewe abatutsi.

Abatuye akarere ka Huye bo ntibumva kimwe nabavuga ko  bibumbiye mu miryango y’isanamitima yomora ibikomere. Abanyahuye bo bavuga ko mbere yuko ushaka kuvura indwara umurwayi ubanza ukamenya uko yafashwe nigihe amaze arwaye.

Ntabwo waza umunsi umwe ngo uromora ibikomere utazi uko uwo ubyomora yakomeretse nigihe abimaranye?Uwomora ninde?uwomorwa ninde? PIASS yahurije hamwe imiryango yiyemeje komora ibikomere inaharanira amahoro. PIASS yahuje imiryango igera kuri 14 bahurira mu nama mpuzamahanga bungurana ibitekerezo bagamije kunoza neza ibyo bakora.

Ibi bikorwa byateguwe na CRASPD cy’ishuri  cya PIASS mu karere ka Huye. Igikorwa gitegurwa ngo kwari ugusangira ubumenyi mubyo bakora.Niba bavuga ko utakubaka amahoro mu bantu bafite ibikomere ,kandi utanakiza ibikomere udafite amahoro bo kuva batangira bamaze gukiza abangana gute?aha ni naho abanyahuye bamwe bavuga ko babakiniraho ubufindo kuko mu bikomere bafite nta nuromorwaho na kimwe.

Kumenyana hagati mu baturage ntacyo bibamarira kuko nubundi ababateye ibikomere bari baziranye.Igisabwa ni ukureba uko uwakomerekejwe yavurwa ibikomere naho  kumuvuza amagambo ngo ntacyo byamara.

Imiryango yitabiriye  inama : Associtaion Modeste et Innocent (AMI); ARCT-Ruhuka; Mental Health Dignity Foundation (MHDF); Never Again Rwanda; Healing and Rebuilding Our Communities, HROC n’iyindi. Niba inyigisho zigamije kwereka uwahemukiwe ko agomba kwihangana ,naho uwahemutse akerekwa ko ahomba gusaba imbabazi hakaba nta ntambwe iraterwa ngo uwahemutse anatere  iyo kwerekana aho yiciye abantu ngo bashyingurwe mu cyubahiro bimaze iki ibyo bigisha? Iyo uwakoze jenoside ateye intambwe agasaba imbabazi akerekana aho yiciye abantu akanasaba imbabazi zerekana impamvu azisabye ,nta mpamvu yatuma uwo yahekuye atazimuha,ariko ikibabaje ni uko bahatira uwahemukiwe gutanga imbabazi nta nuwazimusabye.

Umuryango HROC wari uhagarariwe na Maniraguha Solange yavuze ko gutega amatwi ufite ibikomere bimufasha kubikira,abari aho bamwe baryanye inzara. Bamwe mubahagarariye iy’imiryango bagamije kwera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi babagira inama yo gutanga imbabazi ,mugihe batabwira abayikoze kuzisaba. 

Iyi nama ntabwo yavuzweho rumwe kuko nta gikorwa cyanakozwe cyerekana  numwe mubarokotse jenoside wasuwe ngo ahumurizwe.

Abarokotse jenoside mu karere ka Huye bugarijwe n’ibikomere batewe   nabaturanyi babo babiciye imiryango ,bakabasenyera bakabasahura ,kugeza nubu nta nurirega ngo yemere icyaha anerekane aho iyo mirambo bayijugunye.Imiryango irengera abarokotse jenoside ijye ikurikirana abashaka  gukoresha inzira itanga imbabazi ,kandi badakoresha izisaba.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *