Kuki inzego zibanze n’abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta barebana igitsure cya politiki?

Abayobora inzego zibanze banze kuvuguruza Minisitri Prof Shyaka ,ariko mu matamatama bakamushinja ko aribo babangamira abikorera n’abashoramali barangiza bakabisunikira ku nsina ngufi ikemera igahondagurwa.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka[photo archieves]

Gitifu w’umurenge cyangwa Meya bagira bati’’ umushoramali cyangwa umuryango utegamiye kuri Leta iyo uje aho tuyobora ubimenyeshwa n’urwego rugukuriye nta nakimwe uwo akubaza ,ariko barangiza ugasanga dushinjwa kubabangamira.

Inzego zibanze zihabwa amategeko zayubahiriza zigahinduka inyacyaha  kugeza bamwe biswe ko baniga ishoramali,kandi zubahirije ibyavuye hejuru.Aha rero niho Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof  Shyaka ahera asaba inzego zibanze gukorana neza  n’abikorera bakaborohereza.

Ese ubundi Gitifu w’umurenge cyangwa Meya w’Akarere bakumira gute umushoramali uje yerekana ibikorwa aje gukora bizamura aho hantu?Ikibazo cyugarije ba Gitifu b’imirenge n’abameya b’uturere  ni igitezwa n’inzego zibakuriye nk’uko nabo babyivugira.

Aha Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, we yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kubaka ubufatanye bwihariye n’inzego z’abikorera, imiryango ya Leta n’itari iya Leta, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Iyi miryango igera mu tugali,Umurenge n’Akarere ryari?ninde uyiha ibyangombwa?kuki inzego zibanze zashinjwa kudakorana n’imiryango ntera nkunga?Imiryango ntera nkunga yose ntisaba icyangombwa inzego zibanze,ariko ukumva inzego zibanze zihamijwe ibyaha zitakoze.

Bizwiko icyangombwa kirebana n’umuryango uwo ariwo wose uhabwa icyangombwa na RGB,aha nta naho za nzego zihurira n’icyo cyangombwa. Urugero insengero nyinshi RGB yigeze kuzifunga yifashishije inzego zibanze,ariko nta murenge cyangwa akarere byigeze byitekerereza gufunga insengero. Ministri Prof Shyaka ati’’Aha dukwiye kwisuzuma tukamenya ngo dukorana nabo gute?

 nta kindi bisaba kuko n’ingengo y’imari yabigenewe irahari, dusaba inzego z’ibanze ko zikamirika mu kubaka ubufatanye na bo kuko ari inzego twakwita ko ari imbaraga z’igihugu.”

Umwe muri ba Gitifu waganirije itangazamakuru,ariko akanga ko twatangaza amazina ye yadutangarije ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu hamwe na RGB bibateranya n’iyo miryango,urugero yaduhaye,uyobora umuryango aragenda akagera mu murenge runaka yarangiza akandikira RGB ayisaba icyangombwa,iyo RGB ikimuhaye ntitumenyesha,ariko iyo imwangiye ikanamufungira ibikorwa iratumenyesha kugirengo tumwirukane burundu.

Yakomeje adutangariza ko wa muryango nterankunga ushobora kwangirwa mu karere ka Nyarugenge ukemererwa mu karere ka Gasabo.Ibi rero bikaba ari uguteranya umuntu n’undi  cyane byerekana ko inzego zibanze dukora nabi ,kandi abadukuriye aribo bakoze amakosa.

Aha yaduhaye urugero rw’igihe Kaboneka Francisis yari Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu  ukuntu yatukiraga ba meya muruhame  akanabeguza,ikindi yagarutseho ni ukuntu umuyobozi kuva ku rwego rw’Akarere yeguzwa mu buryo bunyuranije n’itegeko nta nicyo ashinjwa kigaragara.

Yarangije asaba inzego za Minisitri y’ubutegetsi bw’igihugu na RGB kujya bashishoza ntibahutaze abo bakuriye. Shirimpumu Jean Claude nawe ni umuyobozi muri PSF mu ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko  ubufatanye bwakabaye buhera hejuru aho guhera mu nzego zibanze gusa.

Niba mugihugu harateganijwe ingengo y’imali ingana na miliyoni ijana namirongo itanu z’amadoraro y’Amerika kuki ibi bikorwa bitazanira abo bireba inyungu.Ikibabaje cyanagarutsweho nabari mu nama ni uko umuturage ugenerwa ibyo bikorwa  atagerwaho niryo faranga ,ahubwo ryigumira mu majipe yababayobora naho we bakamugeraho bamusinyisha n’inkunga atahawe.

Niba ayo mafaranga agenerwa rubanda hazerekanwe uwayafashijwemo akava muri iki cyiciro akajya muri iki? Ubu uwabaza Minisitri y’ubutegetsi bw’igihugu ukongeraho RGB uko umuturage wa Nyakizu,Mudasomwa,Bungwe ,Mutura,Rutsiro,Ngororero na Bweyeye bariho yakubwira iki?ese ayo mafaranga aza gufasha uwifashije cyangwa aza gufasha utishoboye?Abareberera rubanda nimwe muhanzwe amaso kuko umuturage akeneye kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe akajya mu cyagatatu.

Ibi bidakozwe  ntaho baba baganisha umunyarwanda ,kandi bireba icyaro gusa kuko no mu mujyi ntibakigira urwo kwishima  barara mu muhanda.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *