Mu muryango nyarwanda abafite ubumuga bariho gute?

Troupe des Personnes Handicapees Twuzuzanye Rwanda yafashe iya mbere yo gukura mu bwigunge abafite ubumuga

Intara y'Iburengerazuba, Akarere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi, Akagali ka Terimbere niho habereye igikorwa cyo gukura abafite ubumuga mu bwigunge.

Mubihe byo hambere umwana wavukanaga ubumuga yasaga nkaho ari igicibwa mu muryango. Ubu rero hari igikorwa cyo kwerekana ko Leta y’ubumwe n’ubwiyunge yabakuye mu bintu bibapfobya ubundi bagasubizwa uburenganzira bwabo.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Troupe des Personnes Handicapees Twuzuzanye David yabwiye abaturage bo mu murenge wa Nyabirasi ko bagomba kuva mu bikali bakajya mu bantu, ndetse bakitabira amashuri n’ibindi bikorwa bibafitiye akamaro bakareka guhora mu bwigunge.

David, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Troupe des Personnes Handicapees Twuzuzanye[photo ingenzi]

Ikindi kigaragara ni uburwayi bwo mu mutwe buva kubintu bitandukanye, ariko mu muryango bakababwira ko barozwe ibitama, ikindi kuba umwana w'umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe abuzwa gushaka agahozwa ku nkeke abuzwa uburenganzira bwo kubyara.

Abafite ubumuga ntibakwiye guhezwa kuko ashobora kutabasha gukora  ikintu runaka ariko hakaba hari ikindi ashoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Terimbere Umutoni Faina mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko abafite ubumuga ari 57,   avuga ko hatangijwe ubukangurambaga mu baturage bwo kubibutsa umuntu ufite agomba kugira uburenganzira bungana n’ubwo umuntu utabufite ngo kuko utabashije gukora umurimo runaka ahsobora kubasha gukora undi ati “abafite ubumuga ntabwo bakwiye guhezwa muri serivisi runaka kuko nabo bafite icyo bamariye sosiyete Nyarwanda.

Umutoni, Umunyamagabanga Nshingwabikorwa w'akagali ka Terimbere[photo ingenzi]

Akomeza avuga ko kuri ubu abafite ubumuga bo mu k’Agali ka Terimbere umurenge wa Nyabirasi batangiye guhabwa ubufasha hagamijwe kugira ngo birekano nabo hari icyo bashoboye muri sosiyete.

Umutoni yakomeje atangaza ko mu bihe byo hambere uwavukanaga ubumuga yahabwaga akato, ariko ubu iyo umuryango umubyaye ntumutererana, nta nubwo ukimuhisha, yakomeje ashimangira ko mu Murenge n’Akagali hashyizweho amatsinda yo gufashanya hagayi y’abafite ubumuga batanga igiceli cy, ijana   buri wa gatatu wa buri cyumweru.

Abafite ubumuga baganiriye, n’ikinyamakuru ingenzi bagitangarije ko Twuzuzanye yabakuye mu bwigunge ibaha ijambo bari barimwe kuko ubuvugizi ari igikorwa cy’ubutabazi

Buhinja Francois uhagarariye abafite ubumuga mu murenge wa Nyabirasi

Ubuzima bw'abafite ubumuga bwari bwifashe gute? Buhinja bwari bwifashe nabi, kuko ufite ubumuga nta gaciro yahabwaga yarahezwaga agahabwa akato akitwa amazina y’urukozasoni.

Buhinja, ahagarariye abafite ubumuga mu murenge wa Nyabirasi[photo ingenzi]

Ubu bihagaze gute? Buhinja ati"Leta yacu yatwitayeho idushakira abagira neza bo kudufasha baduha amahugurwa, twigishwa uko tugomba kwifata. Ubutumwa waha abanyarwanda hamwe n’abafite ubumuga muri rusange? Buhinja n’ukubwira buri wese ko ufite ubumuga  nawe ari umuntu nk’abandi.

Abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo gukura abafite ubumuga mu bwigunge[pgoto ingenzi]

Inyigisho zatanzwe zose zakanguriraga  abanyarwanda  guha agaciro ufite ubumuga  kuko ari umuntu nk’abandi . Ikindi cyagarutsweho ni ukwamagana abatera inda abafite ubumuga, kwamagana no kurwanya abasambanya abafite ubumuga bwo mu mutwe, kuko nabyo bihangayikishije

ingenzinyayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *