Amavubi ntashobora gukomera nta shampiyona ihamye iri mu Rwanda

Umupira w, amaguru urangwa n, ibintu byinshi kandi bisaba ubwitange, mugihe Rwanda ababishinzwe bigize ba ntibindeba, bitanturukaho, nzabanza mbaze bigasozwa na telefone ivuye hejuru.

Ikipe y'igihugu amavubi[photo archieves]

Uwabaza abashinzwe umupira w, amaguru guhera ku rwego rw, umurenge, ukagera ku rwego rw igihugu bakubwira iki uretse kukubeshya. Iyo uvuye mu makipe akina afashwa na Leta ukareba ayitwako ari aya rubanda usanga barabaye bantegereze icyo Ferwafa ivuga,, kandi bakirengagiza ko aribo bashyiraho Ferwafa.

Aha rero niho hazira ikibazo gikomeye gituma ikipe y, igihugu Amavubi adashobora kubaho nkakinira gutsinda amahanga, kuko nyayandi avamo abakinnyi nta kipe y, amahanga batsinda. Ntiwakubakira ku mucanga ngo inzu izahagarare. Amakipe n, umucanga naho Amavubi ni inzu itagira fondasiyo. Kuki mu Rwanda shampiyona itwarwa n, ikipe ya APR fc ikirenza umwaka hagataha undi Rayon sports ikabona kuza ntayindi isatiriye? ibi byerekana ko nta marushanwa abaho ahubwo habaho irushanwa.

Mashami Vincent umutuza w'amavubi[photo archieves]

Abasesenguzi mu bya ruhago nyarwanda batangazako umupira ari ubucuruzi kandi bwunguka, bityo bakaba bakwiye gufata icyemezo cyo kongera umubare w, abanyamahanga bakaba 7 bityo ikipe ikabasha kwitunga. Ikindi niba mu Rwanda hari abanyamahanga batagira igihugu bakiniye bakabatizwa bagakinira Amavubi intsinzi ikaboneka.

Ubu bigaragara ko nta kipe igira junior(ingimbi) bikavugwa ko hirya yejo tuzifuza abanyamahanga biduhenze twakabaye tubibyaza umusaruro hakiri kare. Abanyarwanda bibaza impamvu ikipe Isonga fc itagira umusaruro kandi itwara ifaranga ritubutse? iyi shampiyona ishobora kuzagora amwe mu makipe cyane afashwa na Leta kubera kuzabura imishahara. Abayobora amakipe bavugira mu matamatama kuko umukinnyi mwiza wese APR fc imutwara, kandi bakabuzwa gukinisha umubare w, abanyamahanga utubutse kuko byabafasha abafana bakiyongera ku kibuga.

Niba bigaragarira buri wese ko umupira w, amaguru ntaho ugana kandi ugendaho amafaranga menshi nibawuhagarike bashake abana bato babatoze  hafatiwe ku rugero rwa za Senegal, naho ubundi amakipe yo mu Rwanda azakomeza gutsindwa byangishe abanyarwanda umupira w, amaguru kandi bawukundaga.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *