Bizagwira Faustin aratabaza Perezida Kagame kubera umutungo we wigabijwe n’umuhesha w’inkiko Rwigema Vincent

Uruhururikane rw'ibibazo  ku mitingo bikunze kumvikana hamwe na hamwe biba bishingiye kuri bamwe mu bahesha b'inkiko bata inshingano.

Bizagwira Faustin[photo ingenzi]

Tariki 2 ukuboza 2019 mu rukiko rw'ubucuruzi ruherereye mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo hari hagiye kubera urubanza,n'urubanza rurimo Bizagwira Faustin usaba kurenganurwa ngo asubizwe umutungo we, avuga ko  utunzwe na Kanimba Petero Selesitini, Banki itsura amajyambere(BRD) hakazamo  na RDB kugirango hamenyekane ukuri.

Intandaro y'uru rubanza ni cyamunara yakozwe n'umuhesha w'inkiko Rwigema Vincent akayikora tariki 10 gicurasi 2017 umutungo wa Bizagwira Faustin ukagurwa na Kanimba kandi ntafaranga afite. BRD iza mu rubanza kuko yatanze ibyangombwa bya Bizagwira ikabiha Kanimba akabitangaho ingwate muri banki y'Abaturage.

RDB nayo iza mu rubanza kuko yashyigikiye raporo Bizagwira avugako ari ikinyoma cyakozwe n'umuhesha w'inkiko Rwigema Vincent. Icyatumye Bizagwira arega ni iki gikurikira"Kanimba yakoze amakosa kuko yagiye mu cyamunara nta faranga afite nk'uko konte ye yo muri banki y'Abaturage ibigaragaza yarafiteho frw 778694.

Kanimba yasabye ideni atanze ibyangombwa bya Bizagwira ahabwa amafaranga tariki 19 gicurasi 2017 cyamunara  imaze iminsi icyenda ibaye. Aha rero niho Bizagwira ahera atabaza kuko byerekana ko hishwe itegeko mu buryo buhanitse.

Uwitwa Tuyishime Claude uvugwa ko yatumwe na Kanimba kumuhagararira mu cyamunara nawe sheke yagaragaje ntiyari izigamiwe. RDB kuba itarashishoje uko cyamunara yakozwe cyangwa ngo babaze nyiri umutungo, byerekana kurenganya Bizagwira.

BRD nayo kwirengagiza nkana igaha Kanimba icyangombwa cy'umutungo wa Bizagwira byerekana kudashishoza bihagije. Umuhesha w'inkiko Rwigema we kugeza ubu ntarerekana impamvu umutungo ufite agaciro ka miliyoni magana atatu mirongo itanu nimisago awugurisha miliyoni ijana gusa.

Ikindi kigora Rwigema Vincent ni aho ateza cyamunara uguze ntafaranga afite hagashira iminsi cumi nibili akabona kubona ayo mafaranga kuko, nkuko bigaragara mu nyandiko mvugo amafaranga Rwigema yayabonye tariki 22 gicurasi 2017, ibi byerekana ko cyamunara igomba guteshwa agaciro Bizagwira agasubizwa umutungo we.

Abaregwa inyerezwa ry'umutungo wa Bizagwira bari bitabye urukiko, ariko Kanimba we kugeza na n'ubu ntarerekana ishusho ihamye y'impamvu yakoreye Bizagwira ikosa ryo kumutwarira umutungo.

Bizagwira mu mwanzuro we asaba kurenganurwa kuko yarenganye bikabije. Abahesha b'inkiko bateje ibibazo byinshi. Bizagwira akaba asanga guhora urubanza rusubikwa ari imwe mu nzira ikomeza kumukenesha,cyane ko icyaha yakorewe azakiregera ubugenzacyaha, kuko gishingiye ku nyandiko mpimbano.

Abanyamategeko bari muzindi manza bumvise ibyo Bizagwira arega aregera umutungo we watwawe, baganira n'itangazamakuru banze ko twatangaza amazina yabo, ariko bagize bati"iki cyaha cyakorewe Bizagwira nakijyane mubugenzacyaha basuzume uburyo hatanzwe sheke itazigamiwe, harebwe ukuntu itegeko rigenga cyamunara ryishwe, noneho arenganurwe."

Urubanza ruzakomeza tariki 5 ukuboza2019 buri wese yisobanura uruhare yagize mu igurishwa ry'umutungo wa Bizagwira hirengagijwe itegeko.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *