Kibungo: Abaturage bashimiye itsinda ry’Abadepite uburyo Akarere ka Ngoma kabagejeje ku iterambere ry’amazi meza

Ku wa mbere taliki 9 Ukuboza 2019, Itsinda  ry’abadepite basuye Akarere ka Ngoma bareba ibikorwa remezo uko bihagaze mu myaka itatu ishize, ndetse no kuganira n’abaturage bareba iterambere bageze ho,  ndetse n'imbogamizi abihangiye imirimo bafite mu kazi kabo ngo babafashe kubakorera ubuvugizi izo mbogamizi zikemuke.

Itsinda ry’Abadepite basuye Akarere ka Ngoma bakirwa n’ubuyobozi bw’ Akarere bunabafasha kugera ku baturage babo.

Abayobozi b'inzego z'ibanze zigize AKarere  bose bari bahari, haba abayobozi b'ibigo by'amashuri ndetse n'abayobozi b'Imirenge y'aka Karere baje kwakira iryo tsinda ry'abadepite baje gusura akarere kabo, n’abakozi b’inteko ishinga amategeko bari babaherekeje.

Umuyobozi wa Akarere ka Ngoma NAMBAJE Aphrodise, yatangiye aha ikaze intumwa za rubanda mu karere ka  Ngoma, abashimira ko ibyo babasezeranije babisohoje.

Nambaje Aphrodis, Meya w'Akarere ka Ngoma 

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yakira abadepite babasuye, yaberetse abayobozi b'Imirenge kugirango bazabashe gukorana baziranye, ndetse bazanabafashe mu byo bazakenera ku menya byose. 

Ati : “Hano mu karere kacu tugira uwo twita umujyanama w’urugo akenshi aba ari umuturanyi wawe, tukagira ibyo twise Nkwiture iki Rwanda harimo Baho neza munyarwanda, Ngira nkugire ndetse na Humura nturi wenyine”.

Aimable NTAGWABIRA ushinzwe imicungire y'ubutaka , ibikorwa remezo ndetse n'imiturire mu Murenge wa Kibungo. k'umunsi wakurikiyeho ubwo Abadepite basuraga umurenge wa Kibungo banaganira na njyanama y’umurenge ndetse n’abakozi bakora mu murenge yabasobanuriye uko umurenge uhagaze, haba mu mibereho myiza y'abaturage ndetse no mu bikorwa remezo.

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa kibungo yakiriye itsinda ry’abadepite bari basuye uwo murenge bayobowe na Depite Mukamana Elisabeth ari kumwe na Depite Bakundufite Christine hamwe n’abakozi b’inteko.

Yagize ati: “Reka tubanze tubahe ikaze mu Murenge wacu, ubundi tubasobanurire uburyo Umurenge wa Kibungo ari Umurenge ugize umujyi wa Kibungo kuko 1/3 kigizwe n’umujyi, naho 2/3 bikaba ari icyaro mu bikorwa remezo harimo imihanda ya Kaburimbo 2, imihanda y’amabuye 3 hari n’imihanda igemura imyaka ku isoko igera kuri 7 yo ikaba ifite ibirometero 37. Ku bijyanye n’ibikorwa by’amazi, imidugudu yose uko ari 31 y’umurenge wa Kibungo ifite amazi meza kuko dufite amasoko ane agemurira umurenge wa Kibungo .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kibungo yakomeje abasobanurira uko amasoko agenda agera ahantu hose mu Umurenge wa Kibungo.

Ati: “Hari isôko ya Rwasaburo igemurira umujyi, isôko ya Nyamuganda igemurira igice cya Mahango cyose, isôko ya Gatonde na Gahima ariyo nshyashya kuko twari dufite utugari tubiri tutagiraga amazi aritwo Gatonde na Gahima ubu abaturage baravoma ku kigero gishimishije ubu tukaba twishimira ko umurenge wa Kibungo wose ufite amazi".

Uyu muyoboro wa Gatonde na Gahima ufatanya utugari tubiri dufite imidugudu 11, ugaburira Mahango Rebezo na Gisaka na Karambi ndetse n’igice cy’umujyi ku Cyasemakamba aho bita Rubimba, uyu muyoboro ukaba waratwaye Miliyari imwe na miliyoni ijana.

Uwari uyoboye itsinda ry’Abadepite basuye umurenge wa Kibungo yashimye ibikorwa remezo ndetse n’imiyoboro y’amazi yagejejwe muri uwo murenge kandi asaba abaturage kubifata neza kuko ni ibikorwa byabo maze bakarwanya ababyangiza.

Yagize ati: “Ibyishimo byanyu biragaragara ku maso kandi murabyivugira ko amazi yari ikibazo kuri mwe ndetse no kuba mwaravomaga ibishanga byangizaga ubuzima bwanyu, none rero ntabandi bagomba kubungabunga ibi bikorwa byabagejejweho. Niyo mpamvu mugomba kuba aba mbere mukubicungira umutekano, kugirango hatazagira ababyangiza”.

Tuyihorane Marie Claire ni umukobwa twasanze ku kazu k'amazi ushinzwe kuvomesha, avuga ko amazi bayabonye mu kwezi kwa Kanama 2019 ariko bitari byoroshye mbere yaho kuko bakoraga urugendo rurerure cyane kugirango babashe kugera mu gishanga aho bavomaga, none ubu bakaba bavoma aho bakora urugendo rw'iminota 5.

Yakomeje avuga ko mbere ijerekani bayiguraga amafaranga 250 nuwabashaga kuba yagiye kuyavoma yo, kuri ubu bakaba babona amazi batanze igiceti cya 20 Ku ijerekeni1, kandi abegereye.

Emmanuel Maniraho wo mu mudugudu wa Karungo mu kagali ka Gatonde, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwabagejejeho amazi meza kuko banywaga amazi mabi y'ibishanga bagahora barwaye inzoka kandi bayavoma kure kuburyo umwana wajyaga kuvoma atabashaga kujya Ku ishuri uwo munsi, ariko kuva bahabwa amazi meza kandi hafi yabo ubuzima bumeze neza, bityo bagashimira leta uburyo ihora ibazirikana mw'itera mbere.

 Abadepite  bafite gahunda y' icyumweru basura Akarere ka Ngoma, uru rugendo bafite rukaba rugamije kureba ko ibibazo bari barasize badakemuye bya kemutse ndetse no kurebera hamwe imishinga abaturage bafite yabuze inkunga bakabakorera ubuvugizi. Byitezwe ko bazasoza urugendo rwabo ku wa Gatanu, babone kuganira n'abayobozi b'Akarere.

Abayobozi b'Imirenge bari bitabiriye ibiganiro

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibiganiro byo gutangiza gahunda y'abadepite yo gusura Akarere ka Ngoma

Abaturage b'Akarere ka Ngoma 

Emmanuel Maniriho avuga ko bashima Akarere ndetse na leta, kuko ba bakuye Ku mazi mabi y'igishanga yabateraga inzoka

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *