Irindikinamico mu mupiraw’amaguru mu Rwanda:Sugiraahaweikipeya Rayon sports nk’impozamarira!!!

Ikipe ya APR fc ivugwa ko yanga ko andi makipe yubakira ku banyamahanga mu gihe umukinnyi w’umunyarwanda uzi gukina imutwara.Sugira Ernest gutizwa ikipe ya Rayon sports bisobanuye iki?

Sugira Ernest yatijwe ikipe ya Rayon Sports

Ibidindiza umupira w’amaguru ni byinshi,harimo kutagira ibibuga bigendanye n’igihe,kutagira ubushobozi bwo gutunga amakipe nk’uko andi yo mu karere abaho.

Abasesenguzi benshi bahuriza ku ijambo rimwe ry’uko umupira w’u Rwanda aho gutera imbere usubira inyuma bikagaragazwa n’urutonde rwa CAF rushyirwa ahagaragra buri mwaka,kongeraho ko nta kipe y’u Rwanda irigaragaza mu ruhando mpuzamahanga.

Ikipe ya APR fc kuki ishyirwa mu majwi  ko yahagaritse gukinisha abakinnyi bava mu mahanga ihitamo gukinisha abanyarwanda,bityo umunyarwanda wese ubizi ikamutwara. Abakinnyi batanu bavuye mu ikipe ya Rayon sports bakajya mu ikipe ya APR fc bose ni abanyarwanda.

Ese Rayon sports yo izakomera gute?Abasesengura basanga ikipe ya APR fc yahaye ikipe ya Rayon sports umukinnyi Sugira Ernest mu rwego rwo kuyihoza amarira kubera ko yayitwaye abakinnyi batanu harimo Manishimwe Djabil wavuzweho byinshi . Andi makuru ava ahizewe ni uko Rayon sports igiye gutanga abakinnyi Kimenyi Yves na Bizimana Yannick bakajya mu ikipe ya APR fc.

Abakunzi b’umupira w’amaguru umwe kuwundi batangiye kuvuga ko bazacika ku bibuga bitandukanye mugihe abafana b’ikipe ya APR fc bakomeje kurangwa n’imyitwarire igayitse yo kurwana,umwe ati’’ nimurebe igihe APR fc ikina na Gicumbi fc ku kibuga cyo ku Mumena ukuntu agatsiko ka Djamal  kakubise umuntu ngo yazanye amarozi,uretse ko bakajyanye I Mageragere.

Ongera urebe ukuntu kuri Stade Regional ya Kigali igihe APR fc ikina na Gasogi nabwo uko bakubise undi mufana?ibi biragayitse.Shampiyona ya 2019/2020 ishobora kuzerekana amakosa akorwa mu mupira w’amaguru akaba yashakirwa umuti wabura amakipe akajya yisanga yonyine nkari mu gihano kandi ntacyo.

Umuti ni uko amakipe akwiriye kwigenga akabanza akibona muri Ferwafa akishyiriraho ubuyobozi,ikindi umubare w’abanyamahanga ukiyongera ikipe zikabasha kwitunga.Umwanzuro ntabwo hashingirwa ku gitecyerezo cya APR cyo gukinisha umwenegihugu gusa ngo umunyamahanga akumirwe ,mughe biboneka ko guhemba byatangiye kunanirana nkaho abayobora amakipe yubakiye ku turere batangiye kwegura.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *