Perezida w’ikipe ya Rayon sports Uwayezu Fidel yakingiye ikibaba umuyovu Namenye Patrick mu bibazo biyugarije.

Umupira w’amaguru ushobora kuba akazi,ariko hariho n’igihe habamo impamvu zitandukanye cyangwa imyanya ishingwa umukozi.Iyo hatorwa abayobora ikipe hashingirwa k’umukunzi wayo.Kuva 1963 mu Rwanda hashingwa amakipe y’umupira w’amaguru nka Kiyovu sports na Rayon sports hagiye habonekamo ko ntawava murimwe ngo ajye muyindi ahabwemo ubuyobozi.Inkuru yacu iri ku ikipe ya Rayon sports iyobowe na Fidel Uwayezu wazanyemo umuyovu Namenye Patrick.Ubwo Uwayezu Fidel yazanaga Namenye Patrick mu ikip ya Rayon sports benshi ntibyabashimishije.Namenye Patrick akigera mu ikipe ya Rayon sports yabanje kwiyoberanya,yereka abakunzi bayo ko ayikorera byiza.Namenye yaje kugaragarako atubaka Rayon sports mu igurwa ry’abakinnyi,kuko yakoraga ubukomisiyoneri ,nabyo bigahabwa umugisha ko Uwayezu Fidel ataramenya uko umupira w’amaguru mu Rwanda ukinwa.Ikinyoma cya Namenye Patrick cyaje gutangira kuvumburwa ,igihe havurwaga abakinnyi bakamara shampiyona yose badakinnye,kuberako batari bafite ubushobozi.Shampiyona 2023/2024 yavumbuye ko Namenye Patrick atari mu kazi k’ikipe ya Rayon sports,ko ar’umuyovu kabombo cyane ko mbere y’uko Mupenzi Eto amuha ikipe ya Rayon sports yarazwi cyane mu ikipe ya Kiyovu sports.Ubu rero umukinnyi waje mu ikipe ya Rayon sports ataguzwe na Namenye Patrick ntashobora kugera mu kibuga,cyane ko akora uko ashoboye akamwangisha abafana amushinja imyitwarire mibi.Umwarabu Youssef niwe rugero rw’uko Namenye ar’ikibazo mu ikipe ya Rayon abakinnyi benshi bagurwa bava mu mahanga nka Youssef bavuzweho ko bagiye kujya mu ikipe ya Gorilla fc kandi nabyo byacuzwe nawe.Ibi byose byagejejwe kuri Uwayezu Fidel ntiyagira icyo abikoraho.Kuba rero umuyovu akomeje kuzambya ikipe ya Rayon sports ntibishimishije abafana.Abibumbiye muri fan club zitandukanye tuganira badutangarije ko basabye Uwayezu Fidel nka Perezida w’ikipe kugirengo abakize Namenye Patrick.Umwe mubakunzi b’ikipe ya Rayon sports nawe yadutangarijeko umutoza akoreshwa na Namenye Patrick gukora liste ikinishwa,bikaba bigenda biyiganisha kutabona intsinzi.Niba rero ikipe igura abakinnyi bahenze ntibakine,kandi bahembwa buri kwezi n’igihombo kirenze urugero.

Namenye Patrick akwiye gusezererwa mu ikipe ya Rayon sports (photo archives)

Umwe k’uwundi mubakunzi ba Rayon sports bakaba basabako ibyifuzo byakubahirizwa na Namenye Patrick agasezererwa . Bizwiko mu ikipe ya Rayon sports harimo ibibazo by’ingutu,ariko byose bitezwa na Namenye Patrick ukomeje kutayikorera ibiteganywa.Umunsi Patrick Namenye azava mu ikipe ya Rayon sports benshi mu bakunzi bayo bazishima.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *