Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ntibacana uwaka na nyobozi kuko bafungiwe amazi

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu tugize intara y, Amajyepfo kakaba kayoborwa na Meya Habitegeko Francois.

Habitegeko Francois Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru [photo archieves]

Akarere ka Nyaruguru kakunze kurangwa n' ibibazo byingutu bikorwa na Meya Habitegeko akagenda akingirwa ikibaba kugeza na nubu.
Ubu rero noneho abaturage bo mu murenge wa Rusenge baratakambira inzego zo mu rwego rwo hejuru, kuko bahuye n'ikibazo cy'ingutu kandi kikaba cyarirengagijwe kuva ku rwego rw'Akarere, Intara hamwe n'umushinga wabakoreye igikorwa cyababujije amazi.

Abaturage baratakamba kuko amariba yabo bavomamo amazi y'urubogobogo bakoresha mu mirimo yabo itandukanye abakora umuhanda bayasibye bakoresheje ibitaka bakoresha umuhanda.

Umuturage umwe aganira n'itangazamakuru yagize ati"kutwubakira umuhanda ni igikorwa rusange kandi twishimiye, ariko nariya mariba ni igikorwa rusange.
Undi nawe agashimangirako mbere yo gusiba amariba bari kuyimura bityo abaturage bagakomeza bakabona amazi yo gukoresha.

Umugore umwe aganira n'itangazamakuru yaritangarije ko bariho nabi kuko umushinga ukora umuhanda Huye/Nyaruguru wafashe ibitaka ugasiba amavomo yabo batitaye kubo yaratunze.

Abo mu nzego zibanze bo batangarije itangazamakuru ko babwiye abakora umuhanda Huye!/Nyaruguru ko bangije ibikorwa remezo ntibagira icyo babasubiza, ngo bakoze raporo boherereza akarere, ariko kugeza nubu ntakirakorwa ngo abaturage bongere bavome.

Abaturage bo badutangarije muri aya magambo"turanywa amazi mabi twarwaye inzoka turiho nabo dukeneye ubuvugizi.

Aba baturage bo mu murenge wa Rusenge bavuga ko bishimiye umuhanda wa Kabulimbo ariko ukaba ugiye kubasigira ibibazo nkaho baturitsa intambi amabuye agwa mu milima, ahahingwa ntihashobora guhingwa, ahari imyaka yeze cyangwa igiye kwera ntiyasarurwa kuko intambi zituritsa ibibuye binini bitarutsa ibice bikangiza ibihingwa bahinze.

Icyifuzo cyaba baturage ni ugusubizwa amazi yabo agasiburwa, intambi nazo ibyo zangije bikishyurwa.

Meya Habitegeko yabwiye itangazamakuru ko batangiye kuganira nabakora umuhanda kugirango ibibazo byabo baturage bikemuke.

Ibi nibiramuka bikozwe umuturage araba ahawe ijambo mu mutungo we.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *