CNLG yagejeje ku banyamakuru bimwe mubikowa by’ingenzi byaranze itegurwa rya jenoside yakorewe abatutsi ku matariki ya 06-12 Mutarama 1991-1994

Nk’uko biteganywa n’itegeko No 15/2016 ryo ku wa 02/05/2016 rigenga igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, Kwibuka bitangira tariki ya 7 Mata buri mwaka. Muri iki gihe dushigaje amazi atatu(3) ngo icyo gikorwa tucyinjirimo, komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) izajya itangaza buri cyumweru inyandiko igaragaza bimwe mu by’ingenzi byaranze amezi abanziriza ikorwa rya Jenoside, ndetse n’andi matariki ahuye n’aya mezi,afite icyo asobanura gikomeye mu ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo  yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata- Nyakanga 1994.

Iyi nyandiko ya mbere duhereyeho iragararuka ku bikorwa by’ingenzi byaranze amatariki ya 06-12 Mutarama 1991-1994 mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

1.Itangawa ry’intwaro zo kurwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Tariki ya 08 Mutarama 1992, amashyaka atavuga rumwe n’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND yakoresheje imyigaragambyo mu Mujyi wa Kigali, Butare na Gitarama. Ayo mashyaka yamaganaga uburyo Perezida HABYARIMANA n’ishyaka rye bari bakomeje kubangamira ibiganiro ku mishyikirano y’amahoro no kugabana ubutegetsi yabereye Arusha muri Tanzaniya, kandi HABYARIMANA yari yaremeye ko agiye guhindura Guverinoma akanashyiramo abo mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND.

HABYARIMANA icyo gihe koko yahinduye Guverinoma ku itariki 30 Ukuboza 1991 ayishinga Minisitiri w’Intebe Sylvestre   NSANZIMANA, ariko ba Minisitiri hafi ya bose bashyizwemo bari abo muri MNRD, usibye umwe gusa, Gaspard RUHUMURIZA, wakomokaga mu ishyaka rya PDC.

Mu guhangana n’iyi myigaragambyo y’amashyaka, Perezida HABYARIMANA yategetse ko hatoranywa abasore b’abahutu b’intarumikwa bo muri MRND, bagahabwa imyitozo n’imbunda zo kujya bahangana n’abo yitaga Ibyitso by’Inkotanyi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Hatanzwe intwaro zirenga 300, zagiye zikoreshwa mu bikorwa by’ubwicanyi n’urugomo.

2.imyigaragambyo n’ubwicanyi by’interahamwe n’Impuzamugambi mu Mujyi wa Kigali

Ku itariki ya 08 Mutarama 1994, inzego z’iperereza z’Ububiligi zanditse inyandiko y’ibanga yerekana ko ku itariki ya 7 z’uko kwezi, hari inama yabereye ku cyicaro gikuru cya MRND yahuje Perezida wa MRND, Matayo NGIRUMPATSE; Minisitiri w’ingabo, Augustin BIZIMANA; umugaba mukuru w’ingabo, Jenerali NSABIMANA Deogratias; umugaba mukuru wa Jandarumori; Jenerali Augustin NDINDIRIYIMANA; Robert KAJUGA, umuyobozi w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu n’abandi bajandarume bakuru n’abasirikari.

Muri iyi nama, hemejwe ko Guverinoma y’u Rwanda itagomba kwereka ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda(MINUAR) aho intwaro za Leta zihishe,muri MRND, kandi bashyigikiye Intarahamwe.

Bemeje ko bagomba gukora propaganda mu baturage yo kubanganisha MINUAR cyane cyane abasirikare b’ababibiligi bari mu bayigize.

Iyi nama yakurikiwe n’imyigaragambyo mibi cyane ku itariki ya 8 Mutarama 1994 mu Mujyi wa Kigali yitabiriwe n’abayobozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali n’abasirikare bo mu mutwe wari ushinzwe kurinda Perezida HABYARIMANA bambaye imyenda ya sivili.

Bakoreye urugomo abantu benshi bakoresheje za gerenade, indembo n’ibindi bikoresho by’ubugome.

3.Bagosora yavuye mu biganiro arusha atangaza ko agiye gutegura imperuka y’abatutsi

Ku itariki ya 09 Mutarama 1993, nibwo Arusha muri Tanzaniya, hemejwe igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi. Colonel BAGOSORA Theoneste wari mu ntumwa z’u Rwanda muri iyo nama, ntiyemeye ibyavuyemo, yasohotse arakaye aravuga go “ndatashye ngiye gutegura imperuka”’, (yakoresheje ijambo ry’Igifaransa, Apocalypse).

Kimwe mubyo ayo masezerano yemeje cyababaje BAGOSORA ni uko ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya itanu (5) y’Abaminisitiri muri Minisiteri 21 zagombaga kuba zigize Guverinoma y’inzibacyuho ndetse n’imyanya 11 ku badepite 70 bateganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko nayo y’inzibacyuho.

BAGOSORA ntiyemeraga na busa iri saranganya ry’ubutegetsi ndetse ashinja Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Boniface NGULINZIRA, ngo kuba yaragurishije Igihugu, bituma MRND imuhimba izina “NGURISHIGIHUGU”

Conel BAGOSORA  akimara kugaruka i Kigali avuye Arusha ku wa 9 Mutarama 1993, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b’intagondwa, bariko abasirikare bakuru nka Colonel Dr Laurent BARANSARITSE wayoboraga ibitaro bya gisikikare bya Kanombe, Liyetona Kolonel Anatole NSENGIYUMVA wayoboraga ingabo muri Gisenyi, Major Protais MPIRANYA wayoboraga abasilikare barindaga Perezida HABYARIMANA, Major Aloys NTABAKUZE wayoboraga batayo parakomando, bashing Ishyirahamwe ry’abicanyi mu ngobo z’u Rwanda baryita AMASASU.

Iri shyirahamwe ryayoborwaga na BAGOSORA wihimbaga izina rya Komanda Mike TANGO, rikaba ryarabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu ngabo z’u Rwanda no gukangurira abasilikare kutazemera kubana n’Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo Abatutsi bari Ibyitso by’INKOTANYI.

4.Imenyekanishwa ry’itegurwa rya Jenoside mu Muryango w’Abibumbye

Tariki 11 Mutarama 1994, umwe mu bayobozi bakomeye b’Interahamwe mu Mujyi wa Kigali witwaga TURATSINZE Abubakar, alias Jean-Pierre, yabwiye mu ibanga Jenerali Romeo DALLAIRE wayoboraga ingabo za LONI  mu Rwanda ko Interahamwe zamaze kwitegura kwica Abatutsi bagera ku bihumbi makumyabiri (20000), ko zifite intwaro zirunze i Gikondo kwa Kabuga, ko lisiti z’Abatutsi zamaze gukorwa, ko kandi MINUAR yagera mu Rwanda, Interahamwe zatojwe zigera ku 1700 ziyongera kuzindi nyinshi zari zisanzwe  zarahawe imyitozo.

Jenerali DALLAIRE yanditse inyandiko yihutirwa (câble) ayoherereza Umuryango w’Abibumbye asaba uburenganzira bwo gufatira izo ntwaro no guhagarika ibikorwa by’itegurwa rya Jenoside.

Ku itariki ya 12 Mutarama 1994. DALLAIRE yahawe Igisubizo cyasinyweho n’umwe mu bayobozi bakuru ba LONI witwa Liza IQBAR wari wungirije KOFFI ANNAN wayoboraga icyo gihe serivisi ya LONI ishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, abuza DALLAIRE kwinjiza MINUAR  mu bikorwa byo gufatira intwaro.

IQBAR yongeyeho ko icyo DALLAIRE yemerewe gukora ari ukuzabiganira na Perezida HABYARIMANA  na ba Ambasaderi b’Ubufaransa, Ububiligi na Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

DALLAIRE  yarekeye aho, Jenoside irinda ikorwa ihitana abaturage yari ashinzwe kurinda, byose bikorwa arebera.

 

UMWANZURO

Ibi bikorwa byavuzwe ni bimwe mu ruhererekane rw’ibikorwa byinshi byakozwe na Guverinoma yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi ikanayishyira mu bikorwa mu mugambi wayo mubisha wo kwica no kumaraho Abatutsi.

Bikaba kandi bigaragara ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka cyangwa ngo iterwe n’ihanuka ry’indege yari itwaye Perezida HABYARIMANA, ko ahubwo ari umugambi wari warateguwe igihe karere.

Ibi kandi bikaba binibutsa buri wese, cyane cyane ibihugu, inshingano bifite yo gukurikirana mu butabera abayigizemo uruhare bari kubutaka bwabyo bubahiriza inshingano mpuzamahanga zikubiye mu mwanzuro 2150 w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku isi wo ku itariki ya 16 Mata 2014.

Kimwe mubyo uyu mwanzuro usaba ibihugu ni ugushyiraho amategeko n’uburyo bwo gukurikirana mu butabera Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dukomeze twitegura Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

ingenzinyayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *