Mu buryo bwemewe n’amategeko Airtel-Tigo yahawe izina rimwe rya Airtel Rwanda

Ikigo cy'itumanaho mu Rwanda cyari kizwi nka Airtel-Tigo kuko byari ibigo 2 byihuje biba kimwe, kuva ubu cyabaye kimwe ntakongera kuvuga Airtel Tigo ahubwo ni AIRTEL RWANDA

Kuri uyu wa Kane niho byatangajwe ko Airtel Rwanda na tigo Rwanda bihujwe bikabyara ikigo kimwe kitwa Airtel, aho cyanahise  gihabwa icyangombwa kimwe gifite igihe cy'imyaka 12 kw'isoko ry'itumanaho mu Rwanda.

Muri 2017 nibwo airtel yaguze imigabane yose ya tigo Rwanda biba airtel tigo ariko none ho mu buryo bwemewe n'amategeko ubu byabaye ikigo kimwe aho ntakongera kuvuga Airtel Tigo ahubwo ubu ari ukuvuga Airtel .

Amit Chawla umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda yabajijwe niba simu kadi zicyari tigo zigifite agaciro, avuga ko icyahindutse ari izina gusa ahubwo ko abafite simu kadi za 072 zizakomeza gukora nk'ibisanzwe.

Ati: "Muri make , hahujwe imiyoboro ariko simu kadi z'abakiriya bacu za 073 na 072 zose zirakomeza gukora nk'ibisanzwe kandi ni nako bizakomeza".

Mu gutangaza ko Airtel-Rwanda na Tigo Rwanda byahujwe bikabyara ikigo kimwe kitwa Airtel-Rwanda ndetse kigahita gihabwa ni icyangombwa gifite igihe cy'imyaka 12 Ku isoko ry'itumabaho mu Rwanda, hahise hatangizwa n'ubukangurambaga bwiswe " Mu kazi kose".

 Ni ubukangurambaga buzafasha abantu bakoresha umuyoboro wa Airtel kwizihirwa n'ibyiza byayo muri serivisi itanga, ubu uzajya agura interineti akoresheje Airtel money azajya ahabwa amafaranga y'inyongera ya 30% kandi koherezanya amafaranga hagati y'abantu 2 nabyo byagizwe ubuntu, ikindi ni uko hari amafaranga y'inyongera azajya ahabwa uguze umuriro akoresheje Airtel money ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buvuga ko ibi byose bigamije gushyigikira gahunda ya leta ya Cash less.

Amit Chawla akomeza agira ati : " ibaze koherereza umuntu amafaranga nka Kirehe Nyamagabe cyangwa Burera, bizagutwara ikiguzi kinini nuyatanga mu ntoki, kuko bizagutwara igihe na esansi, icyo tuvuga hano ni uko uzoherereza umuntu amafaranga kandi Ku buntu".

Ikindindi kuri connect Rwanda ndatekereza ko ubukangurambaga twatangije buhura n'iyi gahunda nziza yatangijwe n'Umukuru w'Igihugu, uruhare rwacu ni ugufasha abanyarwanda kohererezanya amafaranga na telefone Ku buntu.

Ingabire Paula minisitiri w'ikoranabuhanga na innovation yashimiye airtel umusanzu itanga mu iterambere ry'abaturage ni iry'igihugu muri rusange.

Ati: "Ibyo mukora byose nka airtel mu bikorera mu nyungu za aba kiriya banyu, kandi aba kiriya banyu ni abaturage bacu bivuze ko nka guverinoma y'u Rwanda hari byinshi duhuriye ho namwe mu guteza imbere abaturage".

Kuri ubu urwego ngenzura mikorere rural rwakuye ho burundu uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda bwari bufitwe na tigo hasigara ho airtel Rwanda, abakoresha simu kadi za 072 na 073 bose bahurijwe Ku murongo wa airtel.

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *