Urubyiruko rwasabwe guhindura imyumvire yo kwishora mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge – Dr Ock soo Park

Guhindura imyumvire yo kwishora mungeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge, ni imwe mu nzira yafasha urubyiruko kugera ku ntego zihindura aho rutuye heza, aho gutekereza ko rwabigeraho binyuze mu kujya mu bigare birushora mu ngeso mbi.

Ibi ni ibigarukwaho na Dr. Ock SOO Park washinze Umuryango mpuzamahanga uharanira Iterambere ry’Urubyiruko mu ruzinduko rwakazi arimo mu Rwanda.

Mu ruzinduko rwakazi arimo kugirira mu Rwanda Rev. Dr Ock Soo Park washinze Umuryango mpuzamahanga uharanira Iterambere ryUrubyiruko (International Youth Fellowship), akaba ari nawe muyobozi wawo ku rwego rw'Isi.  Arasaba  urubyiruko guhindura imyumvire yo kwishora mu ngeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge ahubwo rugatekereza cyane kuko ari byo byonyine byarufasha kugera ku ntego ziteza imbere aho rutuye.

Dr Park wamenyekanye mu nyigisho zizafasha urubyiruko kugira imitekerereze iruyobora mu nzira nyayo (Mind Education), aravuga ibi mu gihe  mu Rwanda urubyiruko ruri hejuru ya 70% by'abaturage bose, nyamara hakaba abashakira ibisubizo by'ibibazo bafite mu gukoresha ibiyobyabwenge, abakora bene ibi Dr Soo Park akaba abakebura.

Yagize ati: " Ibihugu byinshi birahangayitse kubera urubyiruko kandi iki kibazo kirakomeye, ariko binyuze mu nzira yo gutekereza cyane, bagira ubuzima bwiza ikibazo bakomeza kumva ko iyo bafashe ibiyobyabwenge aribwo batekereza neza ariko baribeshya."

Dr Ock Soo Park yongeraho ko guhindura imyumvire ku rubyiruko ari byo byarufasha kugera ku ntego zarwo uko bikwiriye.

Ati: " Guhindura imyumvire ku urubyiruko byarufasha kugera iyo rujya, ikingenzi ni ukumva ko rukwiriye gutekereza byimbitse kandi rukiha intego.

Mu bihugu byinshi ku isi  usanga urubyiruko arirwo rwihariye umubare munini w'abaturage . Ni narwo kandi  rwihariye umubare munini wabakozi, bivuze  ko hadafashwe ingamba zihamye kuri rwo bitagira ingaruka kuri rwo  gusa ahubwo zanagera  ku bukungu muri rusange .

Mu kwezi kwa Gatandatu ku mwaka  w'i 2001 nibwo Dr Park ukomoka mu gihugu cya Korea yEpfo  yashinze umuryango mpuzamahanga wita ku iterambere ry'urubyiruko International Youth Fellowship, wibanda ku kuzamura ubushobozi bwarwo nabantu bingeri zitandukanye binyuze ku guhindura imyumvire, ibizwi nka Mind Education.

Dr Park avuga ko umuryango yashinze uzakomeza ibikorwa watangije byo gufasha urubyiruko n'abatuye Isi gukomeza mu nzira iboneye binyuze mu nyigisho zo guhindura imyumvire.

Umuryango yatangije witwa Ministers of Youth World Forum 

Dr Ock Soo Park yaje mu Rwanda afite igiterane agomba kunaniramo n'abakozi b'Imana baturutse hirya no hino mu gihugu

Amasaha ya mu gitondo yabanje kubonana n'itangazamakuru 

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *