Nyarugenge : Urubyiruko 70 rwarangije mu kigo cya KORA rwasabwe kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo

Kurangwa n'ubunyangamugayo ni imwe mu nzira ifasha mu kugera ku iterambere kandi rirambye, nkuko byagarutsweho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku rubyiruko 70 rwari rumaze amezi ane ruhugurwa ku bijyanye n'ububaji  ndetse no gusudira mu kigo KORA, k'ubufatanye  n'ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro ndetse n'umushinga Skills Development Fund .

Binyuze mu mushinga ukorera mu kigo gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro k'ubufatanye n'umushinga  Skills Development Fund, Aba banyeshuri  bahawe impamyabumenyi nyuma yo kumara amezi ane bahugurwa ku bubaji no gusudira .

Nyuma yo guhabwa izi mpamyabumenyi umuhuzabikorwa wumuryango KORA, RURINDA Innocent ufasha urubyiruko kugira ngo rwiteze imbere, yasabye abazihawe kurangwa n'ubunyangamugayo nkimwe  mu nzira izabafashakwiteza imbere.

Ati: " Igihugu cyacu tugomba gukora umurimo unoze, kandi umurimo unoze ugomba kuwukora utanga serivise neza, abo uyiha cyane cyane. Ugomba kurangwa n'ubunyangamugayo, iyo udafite ubunyangamugayo ntabwo ushobora no kugera ku ntego, ibyo bakora byose babikorere baharanira kuba indacyemwa  mu mico no mumyifatire, niba ari serivise batanga bakayitanga neza bakakira neza ababagana kandi bakarangwa n'ubunyangamugayo kugirango ababagana bashobore kubagirira ikizere."

Nyuma yo kubisabwa n'umuhuzabikorwa wa KORA, bamwe mu bahawe impamyabumenyi bavuze ko nabo biteguye kwitwararika ku bunyangamugayo  bakabyaza umusaruro amahirwe babonye.

MUKANDAYISENGA Mariam urangije mu bijyanye no gusudira  avuga ko kujya kwiga imyuga hari icyo byahinduye mu ubuzima bwe.

Ati: " Nari umuzunguzayi, ngira ayo mahirwe rero numvise bigenze gutyo ngira amahirwe nanjye mbasha kujya kwiga. Ikintu bigiye guhindura ku ubuzima bwanjye mu by'ukuri niba narabaga ku muhanda nkataha nka saa tanu z'ijoro saa sita, ubu nkaba nsigaye ntaha  nka saa mbiri, urumva ko hari n'icyo byanahinduye ho. Ubunyangamugayo turabufite kuko burya niyo uri kumwe n'abandi ntunakorakore nabwo biba ari ubunyangamugayo ".

NSANZUMUHIRE Charles urangije mubyerekeranye n'ububaji, avuga ko ubunyangamugayo aribwo bazashyira imbere mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati: " Twagiye duhabwa amahugurwa ariko batubwira n'imikorere y'umwuga uburyo ukorwa mo, numva icyongicyo nta mpungenge na kigira ho kuko ubunyangamugayo nicyo kintu twigishijwe cyo gushyira imbere mu kazi kacu ka burimunsi."

N'ubwo  bavuga ko bishimiye guhabwa izi mpamyabumenyi , ariko bagaragaza impungenge batewe no kuzihabwa ariko nta bushobozi bafite bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize.

MUKANDAYISENGA akomeza avuga ko impungenge bafite ari imbogamizi z'uko batazabona ibikoresho byabafasha mu gukomeza gushyira mu ngiro ibyo bize.

Ati: "Ubumenyi turabufite ahubwo wenda ikintu twaba dufite ni imbogamizi z'ubukene, kuko niba twarize gusudira bisaba ibikoresho bikomeye kandi twebwe ntabyo dufite? Twasabaga ubufasha wenda nko kudufasha tukabona nk'ibyo bikoresho".

Naho Charles nawe avuga ko imbogamizi zitabura 

Ati:"Imbogamizi  zo ntizabura kuko urabona iyo wize umwuga ukenera ibikoresho, ukenera igishoro urumva rero muri ibyo byose ntabyo umuntu aba afite."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gitega Nyamutera Innocent, ahumuriza abazihawe ku mpungenge bafite akabasaba ko bakwibumbira mu makoperative ubundi bagahabwa inkunga.

Ati: " Twabamara impungenge cyane kuko ni gahunda isanzwe ko urubyiruko rurangije imyuga rwishyira hamwe mu ma koperative hanyuma rugahuzwa na BDF ikabafasha kubona ibikoresho."

Umwaka ushize kandi ikigo KORA  kivuga ko  cyahaye amahugurwa abantu 90 na none ku bubaji no gusudira ubuyobozi bwacyo, bukaba bwemeza ko muri bo abasaga 85% bamaze kwiteza imbere babikesha aya mahugurwa bahawe.

Abari bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi kubanyeshuri 70 barangije muri KORA

Abahawe impamyabumenyi barangije ububaji n'ubusuderi

Abayobozi bashyikiriza impamya bumenyi abanyeshuri

 

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *