Bamwe mu basifuzi bakomeje kwinubira igitugu cya Gasingwa Michel ukekwaho kubakamo akazu.

Inkuru zikomeje gucicikana muri ruhago nyarwanda ziravugwa ko Ferwafa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryugarijwe n’ibibazo byingutu,bikaba aribyo biwudindiza.Ubu inkuru turiho niyerekana uko Gasingwa Michel ukuriye ishyirahamwe ry’abasifuzi.

Gasingwa Michel perezida w'abasifuzi mu Rwanda[photo archieves]

Igice cya mbere kivugwa ko Gasingwa agira abasifuzi ahana nabo adahana.Urugero nk’ubu yahagaritse abasifuzi Nzeyimana Isiak na mugenzi we  Nsabimana Celestin.Aba basifuzi bahagaritswe hagendewe kuki?ikibazo kindi ni uburyo umusifuzi wo hagati ariwe ukunze guhagarikwa abo ku mpande bo ntibakorweho.

Itonesha n’igitugu bivugwa bishingirwa ko hari abahanwa nabandi badahanwa. Ikirego cyarezwe aba basifuzi  ntaho gitaniye nicyo ikipe ya Police fc yareze umusifuzi Twagirumukiza Abdoul wayisifuriye n’ikipe ya APR fc.Aha niho byigaragaza ko Gasingwa Michel agira amakipe asuzugura cyangwa umusifuzi adakunda nuwo akunda icyaha akoze kikubikwaho uruho ntihagire ingaruka zimubaho,mugihe andi makipe ayigirizaho nkana kongeraho n’umusifuzi wazisifuriye.

Uwabaza Gasingwa ibirego bimaze kuregwa Twagirumukiza Abdoul,ariko akaba nta gihano arahabwa yasubiza iki?abayobora amakipe nimwe mugize Ferwafa kuki ibagenera kubaho kandi umurongo uyubaka arimwe ushingiraho?Gasingwa Michel niba akomeje kuvugwaho kurenganya abasifuzi no gutonesha abandi murumva ruhago nyarwanda iganahe?hari abakunzi b’umupira w’amaguru bifuza guhugurwa ku misifurire kugirengo bamenye igihe cyamwe mu makosa akorwa mu kibuga.

Aha rero hagomba kumenywa ko hari umusifuzi uhanwa kubera ikipe yasifuriye,hakaba nundi udahanwa kubera iyo yasifuriye.Twagirumukiza Abdoul yavuzweho ko yasifuriye ikipe ya APR fc inshuro  zirenga eyeri agaragaraho amakosa.

Aha ahakaba ariho ubuyobozi bw’ikipe ya Police fc bwahereye bwandika ibaruwa ko yahawe umukino mu buryo butunguranye,ariko ntacyakozwe. Abasifuzi bamwe baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi banze ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo,ariko bagize bati”ishyirahamwe ryacu ririmo igitugu ndetse n’akarengane dukorerwa n’udukuriye,ikindi harimo itonesha,uti’’nigute umuntu yaregwa inshuro imwe ugahagarikwa ukwezi cyangwa igihe kirenze amezi abiri,kandi hari uwakoze amakosa agaraara we ntakorweho.

Bakomeje batangaza ko bashobora kuzajya bahabwa gusifurira amwe mu makipe bakabyanga cyane ko baba batezwe imitego. Gasingwa ubwe yigize gutangaza ko yifuza RIB ngo ikore iperereza mu basifuzi. Abasifuzi bo bakifuza ko RIB yakora igenzura mu kanama kagenzura imisifurire nitangwa ry’ibihano.Ibi byose bikorwa  mu buryo bwo kudindiza umupira w’amaguru. Abo bireba niba nyiri amakipe,nibo bahanzwe amaso nabo bakereka Ferwafa ibigomba gukosorwa.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *