Akarere ka Huye batemye insina z’abaturege bibongerera ubukene.

Meya w 'Akarere ka Huye Sebutege yihindutse abo mu nzego akuriye ku itemwa ry' insina z'abaturage.

Akarere ka Huye ni kamwe mu tugize Intara y'Amajyepfo. Aka karere gafite amateka menshi kuko ariko kabanje kuba umurwa mukuru wa Rwanda urundi.

Ibyo bihe byatambutse yaje kugenda igira amazina atandukanye. Repubulika aho iziye Butare yabaye umujyi wa kabili nyuma ya Kigali.

Ange Sebutege Meya w'Akarere ka Huye[photo archieves]

Inyito yubu ya Huye yatumye ishyirwa mu mijyi itandatu izunganira Kigali. Ubu Huye iravugwamwo itemwa ry'insina zahavuzweko atari aho gushinga, ahubwo ari ahagomba kubakwa.

Itemwa ry’izi nsina ryazanye kwibaza byinshi. Uwahinze insina aragira ati"tujya kuzihinga twakanguriwe n'ubuyobozi kuzihinga kugeza n'ubwo dufata inguzanyo.

Undi muturage nawe ati"ese nigute umuyobozi yazana umushinga mwiza uzamura rubanda undi yaza akawusenya ashyira umuturage mukaga.

Umwe kuwundi mubatemewe insina arashinja ubuyobozi kwirengagiza imibereho mibi isanzwe iranga abatuye akarere ka Huye ishingiye ku nzara yabazahaje, none umushinga wo guhinga insina wari utangiye kuba zahura bakaba bazitemye? nubwo havugwako abo mu nzego zibanze bakoze ibinyuranije nibyo babwiwe nababakuriye bo siko ba bisobanura.

Itangazamakuru ryabajije abo mu nzego zibanze itemwa ry'insina ryateje n'iki? abo mu nzego zibanze"twahawe amabwiriza ko igihingwa cyose gihinzwe ahazubakwa ko kigomba gute wa kigakurwaho.

Itangazamakuru ko abaturage ba ashinjwa ko mwabahemukiye mugatema nizari zigiye kwera, kongeraho ko bazihinze barafashe ideni bakaba bagiye kugurishirizwa imitungo mwe murabivugaho iki? Inzego zibanze ziti"twe twahawe amabwiriza turayubahiriza.

Itangazamakuru ko abaturage ba ashinjwa ngo iyo ziba I zanyu ntimwari kuzitema zifite I bitoki byo murabivugaho iki? Inzego zibanze"Twebwe iyo duhawe amategeko turayubahiriza tugashyira mu bikorwa.

Itangangazamakuru ese mwahawe ibaruwa yanditse? Inzego zibanze baduhaye amabwiriza turi munama. Ubu rero ahatemwe insina buri umwe aravuga a agahinda kenshi cyane ko basoraga buri mwaka, kongeraho.

Ubu bakaba basanga amabanki azagurisha ibyabo kuko ahavaga ubwishyu hasenywe na Leta. Barasaba kurenganurwa kuko barenganye.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *